• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

Ubwanditsi 16 Mar 2016 Mu Rwanda

Icyemezo umuryango w’ibihugu by’u Bulayi waraye ufatiye ubutegetsi mu Burundi kiraburira Perezida Petero Nkurunziza yuko abyina avamo.

Uwo muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Bulayi (European Union – EU) waraye ufashe icyemezo cyo guhagarika inkunga zose cyahaga u Burundi zinyuze muri guverinoma y’icyo gihugu, hagasira inkunga gusa zinyura mu miryango itegamiye kuri leta cyangwa izinyura muri UNHCR zijya gufasha impunzi z’Abarundi zahungiye hanze y’igihugu.

Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwari bukeneye cyane inkunga ya EU ku ngengo y’imari kuko buri mwaka ishyiramo angana na 20 % kandi u Burundi bwo bushyiramo angana na 47 % gusa ! EU kandi yateraga inkunga ubutegetsi bw’icyo gihugu andi mafaranga atanyuze ku ngengo y’imari ari nayo akaba aba akenewe cyane.

Ayo mafaranga ni nk’ayo gufasha mu bikorwa leta yiyemeje nko nko gusubiza mu buzima busanzwe abari mu ngabo, kuvugurura igisirikare n’igipolisi, kuvugurura inzego bwite za leta n’ibindi. Ariko amafaranga nyirizina EU yahagarikiye u Burundi kandi bikazabugwa nabi kurushaho ni amayero miliyoni 430 ubutegetsi bw’icyo gihugu bwari bwaremerewe gukoresha hagati y’umwaka ushize wa 2015 na 2020.

Ubutegetsi bwa Nkurunziza kandi guhagarikirwa inkunga ahubwo zikoherezwa mu mpunzi kimwe no mu miryango itegamiye kuri leta binavuze yuko uko ari ugutiza umurindi abanzi ba Nkurunziza bakazamurwanya bishoboye, we adafite n’urwara rwo kwishima !

Ibindi bihugu byateraga inkunga itubutse leta y’u Burundi ni u Bubiligi n’u Budage kandi ibyo bihugu bikaba ari byo byotsaga igitutu EU ngo ifatire ibihano icyo gihugu.

-2488.jpg

Perezida Nkurunziza na Madamu Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri E.U.

Igihugu gufatirwa ibihano kandi bisa nka kanseri yageze mu mubiri. Ejo cyangwa ejo bundi n’ibindi bihugu bizafata iyo nzira Nkurunziza asigare adafite ayo acira n’ayo amira. Abari bakimushyizeho amaboko bazajya mu bukene, bo ubwabo bamwirire kuko bazaba babona yuko ntacyo akimaze ! Nkurunziza rero iminsi iramugira inama akaba umwana wo kuruhanya gusa kandi iminsi ye ibaritse !

Kayumba Casmiry

2016-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Impera z’icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y’intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball

Impera z’icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y’intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball

Ubwanditsi 19 Jul 2021
Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Ubwanditsi 01 Apr 2018
U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

Ubwanditsi 10 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF
ITOHOZA

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze
Amakuru

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022
Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 17 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru