• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’’Urubyiruko m’Urugendo ‘Walk to Remember ‘ rutanga ubutumwa bw’icyizere ku rubyiruko [ Yavuguruwe ]

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’’Urubyiruko m’Urugendo ‘Walk to Remember ‘ rutanga ubutumwa bw’icyizere ku rubyiruko [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 08 Apr 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, bifatanyije n’Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 biganjemo urubyiruko rwitabiriye ijoro ryo kwibuka ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2017.

-6262.jpg

-6263.jpg

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka ‘Walk to Remember’ rwaturutse ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura rugasorezwa kuri Stade Amahoro i Remera, rwitabiriwe n’abarenga 1500, aba bayobozi bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza h’Abanyarwanda ruhererekanywa muri stade yose.

Hasomwe ubutumwa 23 bushushanya inshuro ya 23 Abanyarwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanasomwa amazina 100 y’abayizize, barimo 30 y’abana bato, 40 y’abantu bari mu cyiciro cy’urubyiruko na 30 bo mu cyiciro cy’abantu bakuru. Buri zina riba risobanuye abantu ibihumbi 10 byicwaga ku munsi muri Jenoside.

Mu buhamya bwatanzwe na Alain Ngirinshuti usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka-Europe, yavuze uburyo Jenoside ari umugambi wateguwe kuva kera, n’inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uburyo yarokotse. Yasabye urubyiruko kutarebera ushaka gusenya ibimaze kubakwa.

Yabwiye urubyiruko ko rufite uruhare rwo kubaka iki gihugu, kwiyubaka no kubaka amateka yarwo kandi bagaharanira kwihesha agaciro kuko ari ko kubahisha abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ndagira ngo nkangurire urubyiruko, ntimukabone umuntu uje gusenya ibyo bakuru bacu cyangwa se namwe mufitemo uruhare, ngo mwicare aho ngaho murebere. Muzarebera avune umuheha umwe, avune uwa kabiri, uwa gatatu musange imiheha yose yavunitse.”

Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yashimye icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo kongera kwigisha amateka y’u Rwanda abanyeshuri kugira ngo bazavemo Abanyarwanda beza babasha gusubiza ibibazo by’igihugu.

Yagarutse ku bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kugaragara rimwe na rimwe bikagaragaramo abigeze guhamwa n’icyaha cya Jenoside.

Yatunze urutoki bamwe mu bacamanza badaha uburemere icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, agasaba ko hasuzumwa itegeko rihana rigakurwamo ibyuho, kandi hagasuzumwa niba abo bacamanza bake batirengagiza nkana amategeko, niba badafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se ngo babe bakoreshwa na ruswa.

Yagize ati “Itegeko rirebana n’ingengabitekerezo rigomba gukurikizwa neza, hanasuzumwa ndetse uburyo ryavugururwa kugirango ryo guha abacamanza bamwe , ntabwo ari benshi, babona icyuho cyo kuba bagabanya ibihano uko bashaka.”

Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko uyu mugoroba ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no kubaka ahazaza heza.

Insanganyamatsiko yo kwibuka abazize Jenoside uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

-6264.jpg

-6265.jpg

-6266.jpg

Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazagira ibiganiro ku buryo bwiza bwo gukomeza gushyigikira iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mibereho myiza n’ubukungu.

2017-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro  ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari  ‘ Ibirori ‘

Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari ‘ Ibirori ‘

Ubwanditsi 19 Jul 2017
Nyamirambo : Me Ntaganda  akomereje iwe mu rugo  imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Nyamirambo : Me Ntaganda akomereje iwe mu rugo imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Inkubiri yo kwegura kw’Abameya bahimba [Tour du Rwanda ]yageze i Nyagatare: Nyobozi y’Akarere yose yagiye

Inkubiri yo kwegura kw’Abameya bahimba [Tour du Rwanda ]yageze i Nyagatare: Nyobozi y’Akarere yose yagiye

Ubwanditsi 30 May 2018
Ibuka  irasaba  LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaruguru: Abaturage bari bakubise buzuye baje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi
Mu Rwanda

Nyaruguru: Abaturage bari bakubise buzuye baje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Jul 2017
Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike
Amakuru

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021
Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi
ITOHOZA

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Ubwanditsi 02 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru