• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Ubwanditsi 01 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Hari igihe Ingabire Victoire yigira intama kandi ari ikirura ashaka kwerekana ko ari umunyapolitiki nyamara nta shyaka cyangwa ishyirahamwe rizwi ku mugaragaro ahubwo ari umunyabyaha wakatiwe n’inkiko akaba ari hanze ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Iyo habaye ikintu cyose ku Rwanda yaba ari raporo y’inzego z’u Rwanda. Ingabire ayamaganira kure, yaba raporo ivuga neza u Rwanda nabwo bikaba uko. Ariko iyo ari raporo yakozwe n’abari mu murongo nkuwe, ahita ayikwirakwiza vuba na bwangu.

Ku munsi w’ejo hasohotse Itangazo rishyira mu myanya abayobozi batandukanye ariko Ingabire yahise yibasira Dr Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ingabire yahise ajya kumbuga nkoranyambaga yibasira Dr Bizimana kuko nawe adahwema kugaragaza ingengabitekerezo yabokamye, barazwe n’ababyeyi babo. Arikose ubundi Ingabire uvuga ibyo ninde? Dusubire mu mateka;

Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo cyiswe ‘Deparmehutisation’. Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n’amashyaka yari ayishamikiyehoy nka PECO, PADER, PARERWA yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ntangiro za 2003, nyuma y’imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR ryakoraga nka PARMEHUTU naryo ryaraciwe n’ubwo byatinze.

Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho. Guhindura izina kwa MRND/CDR igahinduka RDR yayobowe na Ingabire Victoire bwacya ikabyara UFDR ikaza kwihindura FDU-Inkingi ukumva mu gitondo yabaye DALFA Umulinzi.

MRND yo mu 1975 yahinduye inyito mu 1991 iguma ari MRNDD (ivuguruye) hiyongereyemo ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka w’1992 MRND ibyara CDR, muri 1993 havuka impuzabugome bwiswe Hutu-Pawa. Mu 1994 Hutu-Pawa ikora Jenoside yateguye yibwira ko ari yo nzira yo kugira ubutegetsi. Baratsindwa.

Iyo Pawa, cyane cyane abagize uruhare mu gushingwa kwa CDR, n’aba CDR nyirizina, mu 1995 bashinze ‘Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda’ (RDR) icyura “Impunzi na Demokarasi”. Kubera ko gucyura impunzi byarangiye mu 1997, bakomeje kwitwa ko bazacyura impunzi basanga ntacyo bivuze.

Ingabire Victoire ntiwamuvuga utavuze MRND/CDR kuko ninko kuvuga inkomoko yawe ukirengangiza Sogokuru ndetse na Sogokuruza wawe.

MRND/CDR bamaze kurimbura Abatutsi (babyitaga gukora) bagombaga guhindura umuvuno bagashaka irindi zina (RDR) ndetse n’abayobozi batari bazwi, bityo bahitamo Ingabire Victoire kuko we atari mu Rwanda muri 1994. Ariko ikigaragara ntaho Ingabire ataniye n’amazina yakoze Jenoside, impamvu nyamukuru bamuhisemo nuko atari mu Rwanda.

Mu mwaka w’2003, RDR ihinduka ‘Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda’ (RDR), ivana gahunda yo gucyura impunzi mu nyito iyisimpuza “Repubulika” cyakora inyito mu magambo ahinnye ikomeza kuba RDR. Icyo gihe cyo kwinjiza “Abaharanira Repubulika” mu nyito RDR yayoborwaga na Ingabire Victoire.

Mu ngengabitekerezo ya MDR, CDR, MRND, RDR na FDLR amagambo “Abaharanira Repubulika” na “Demokarasi” ntibisobanura Repubulika na Demokarasi y’abanyarwanda. Ahubwo, bivuga ubutegetsi bw’Abahutu gusa kandi b’indobanure. Si na “Repubulika” na “Demokarasi” nkuko bizwi ahandi.

Uko RDR iyoborwa na Ingabire na Ndereyehe yahinduye izina hakavanwamo “Impunzi” ni nako MRND yabigenje mu 1991. MRND yo mu 1975 yari ‘Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement’. Ijambo “révolutionnaire” rivamo risimburwa na “Abaharanira Repubulika” na “Demokarasi”, bituma MRND nshya iba ‘Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement’. Itandukaniro rya MRND na MDR, mu nyito ni uko hamwe harimo “National” na “Développement”.

Uwo mukino w’amagambo ahishahisha ingengabitekerezo y’ivangura na Jenoside unayibona aho l’Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) bakuraho ijambo “Rwandaise” ahasigaye “Union” igasimburwa na “Unifiées” iza nyuma ya “Forces Democratiques” bikabyara FDU hiyongereyeho Inkingi none ubu tukaba dufite DALF Umulinzi.

Guhindura amazina ingengabitekerezo ikaba ya yindi ntacyo bivuze. FDU-Inkingi ikwiye gucibwa muri politiki, no kuyamamaza bikaba icyaha kuko n’amategeko arahari. Ntibizaba ari ubwa mbere ntibikwiye no kuba ubwa nyuma. Amateka y’u Rwanda afite umwihariko muri Africa ariko si ku isi. Kureka FDU-Inkingi n’abayamamaza bakidegembya ni ukwibagirwa vuba.

2021-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Ubwanditsi 03 Sep 2024
Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Ubwanditsi 19 Jan 2017
Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 27 Oct 2019
Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Ubwanditsi 04 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365
MULTIMEDIA

Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi
INKURU NYAMUKURU

Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Ubwanditsi 12 Jun 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru