• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Ubwanditsi 23 May 2018 Mu Rwanda

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe imicungire n’imikorere y’iby’indege za gizivire, ICAO (International Civil Aviation Organization) washyikirije igihembo u Rwanda kuko rwitwaye neza mu bijyanye n’umutekano w’indege za gisiviri.

Umuyobozi w’uwo muryango Dr Olumuyiwa Benard Aliu,  avuga ko ari igihembo kigenewe Umukuru w’Igihugu cyakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, bitewe nuko u Rwanda rwitwaye neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri.

Dr Olumuyiwa yavuze ko ubufatanye  hagati y’ibihugu by’Afurika mu birebana no gutwara neza abagenzi mu mutekano nta kindi bisaba uretse ubufatanye n’imikoranire hagati y’abashinzwe ibyo gutwara abantu ndetse n’inzego zishinzwe gufata ibyemezo kugira ngo gutwara abantu mu kirere  bikorwe mu mutekano mu bihugu by’Afurika.

Akomeza asobanura iby’igihembo u Rwanda rwahawe, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wacyakiriye, avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira icyo gihembo rwahawe na ICAO,  asanga kigiye kongera umurava n’imikorere myiza yari isanzwe mu byerekeranye no gukomeza kunoza umutekano mu byo gutwara abantu hakoreshejwe inzira yo mu kirere

Iki cyemezo kizwi nka ‘Council President Cartificate’, u Rwanda rwagihawe ku wa 22 Gicurasi 2018, ubwo hatangizwaga i Kigali inama y’iminsi ine yiga ku micungire y’umutekano w’indege by’umwihariko muri Afurika.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, niwe wakiriye iki cyemezo agishyikirijwe na Perezida w’Inama ya ICAO, Dr. Olumuyiwa Benard Aliu.

Minisitiri Gatete yibukije ibihugu by’Afurika ko amasezerano yo gusangira ikirere kimwe ibihugu biherutse gusinya, hamwe n’isoko rusange ari imwe mu mishinga migari y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU, izafasha ibihugu kugera ku kerekezo k’intego 2063 ibihugu byiyemeje.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu,kuri uyu wa mbere  yagize ati” iki cyemezo gihabwa igihugu cyateye intambwe igaragara mu micungire y’umutekano w’indege (Aviation Safety Compliance).

Yakomeje avuga ko Mu igenzura ryari ryakozwe na ICAO mu 2012 u Rwanda rwabonye 44% mu birebana n’imicungire y’umutekano w’indege. Mu mwaka wa 2017  u Rwanda rwageze kuri 73.7%, hari intambwe nini igera 30%. “

Ibi byitezweho gutuma Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yoroherwa no gukora ingendo ku mugabane w’u Burayi na Amerika kuko akubiyemo ibisabwa n’ibigo bigenzura indege za gisivili kuri iyi migabane.

Imibare itangwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA), igaragaza ko nubwo nta mpanuka z’indege zikomeye ziheruka kubera muri Afurika, mu 2016 uyu mugabane wahombye miliyoni zisaga 800 z’amadolari kubera ikirere gifunze. Ni mu gihe nyamara u Burayi bwabonye inyungu igera kuri miliyari 35.6 z’amadolari

Col. Silas Udahemuka uyobora ibibuga by’indege za gisiviri (CAA: Civil Aviation Authority), yagize ati “ u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika bidakora ku nyanja, ni kimwe mu byatuma izo nzitizi zivanwaho ari uguteza imbere urwego rwo gutwara abantu mu ndege mu mutekano mwiza”.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Ubwanditsi 01 May 2021
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Ubwanditsi 28 Apr 2023
Muhanga: Haravugwa inka 20 zapfuye zizize uburangare bw’abatekinisiye

Muhanga: Haravugwa inka 20 zapfuye zizize uburangare bw’abatekinisiye

Ubwanditsi 25 May 2018
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajenosideri  Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe
Amakuru

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Ubwanditsi 05 Nov 2021
Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be
Amakuru

Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko
ITOHOZA

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Ubwanditsi 13 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru