• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Ubwanditsi 23 May 2018 Mu Rwanda

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe imicungire n’imikorere y’iby’indege za gizivire, ICAO (International Civil Aviation Organization) washyikirije igihembo u Rwanda kuko rwitwaye neza mu bijyanye n’umutekano w’indege za gisiviri.

Umuyobozi w’uwo muryango Dr Olumuyiwa Benard Aliu,  avuga ko ari igihembo kigenewe Umukuru w’Igihugu cyakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, bitewe nuko u Rwanda rwitwaye neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri.

Dr Olumuyiwa yavuze ko ubufatanye  hagati y’ibihugu by’Afurika mu birebana no gutwara neza abagenzi mu mutekano nta kindi bisaba uretse ubufatanye n’imikoranire hagati y’abashinzwe ibyo gutwara abantu ndetse n’inzego zishinzwe gufata ibyemezo kugira ngo gutwara abantu mu kirere  bikorwe mu mutekano mu bihugu by’Afurika.

Akomeza asobanura iby’igihembo u Rwanda rwahawe, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wacyakiriye, avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira icyo gihembo rwahawe na ICAO,  asanga kigiye kongera umurava n’imikorere myiza yari isanzwe mu byerekeranye no gukomeza kunoza umutekano mu byo gutwara abantu hakoreshejwe inzira yo mu kirere

Iki cyemezo kizwi nka ‘Council President Cartificate’, u Rwanda rwagihawe ku wa 22 Gicurasi 2018, ubwo hatangizwaga i Kigali inama y’iminsi ine yiga ku micungire y’umutekano w’indege by’umwihariko muri Afurika.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, niwe wakiriye iki cyemezo agishyikirijwe na Perezida w’Inama ya ICAO, Dr. Olumuyiwa Benard Aliu.

Minisitiri Gatete yibukije ibihugu by’Afurika ko amasezerano yo gusangira ikirere kimwe ibihugu biherutse gusinya, hamwe n’isoko rusange ari imwe mu mishinga migari y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU, izafasha ibihugu kugera ku kerekezo k’intego 2063 ibihugu byiyemeje.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu,kuri uyu wa mbere  yagize ati” iki cyemezo gihabwa igihugu cyateye intambwe igaragara mu micungire y’umutekano w’indege (Aviation Safety Compliance).

Yakomeje avuga ko Mu igenzura ryari ryakozwe na ICAO mu 2012 u Rwanda rwabonye 44% mu birebana n’imicungire y’umutekano w’indege. Mu mwaka wa 2017  u Rwanda rwageze kuri 73.7%, hari intambwe nini igera 30%. “

Ibi byitezweho gutuma Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yoroherwa no gukora ingendo ku mugabane w’u Burayi na Amerika kuko akubiyemo ibisabwa n’ibigo bigenzura indege za gisivili kuri iyi migabane.

Imibare itangwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA), igaragaza ko nubwo nta mpanuka z’indege zikomeye ziheruka kubera muri Afurika, mu 2016 uyu mugabane wahombye miliyoni zisaga 800 z’amadolari kubera ikirere gifunze. Ni mu gihe nyamara u Burayi bwabonye inyungu igera kuri miliyari 35.6 z’amadolari

Col. Silas Udahemuka uyobora ibibuga by’indege za gisiviri (CAA: Civil Aviation Authority), yagize ati “ u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika bidakora ku nyanja, ni kimwe mu byatuma izo nzitizi zivanwaho ari uguteza imbere urwego rwo gutwara abantu mu ndege mu mutekano mwiza”.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026
Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Ubwanditsi 23 May 2018
DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

Ubwanditsi 03 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Umuvugizi wa Polisi  yishwe arashwe
ITOHOZA

Uganda : Umuvugizi wa Polisi yishwe arashwe

Ubwanditsi 17 Mar 2017
Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza

Ubwanditsi 21 Dec 2017
Coup D’Etat : Nadine Claire KASINGE: Perezidante Mushya W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Coup D’Etat : Nadine Claire KASINGE: Perezidante Mushya W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru