• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Editorial 05 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Aya ni amagambo y’Umushinjacyaha Mukuru w’urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammirtz, ubwo kuri uyu wa kane yasozaga urugendo mu gihugu cya Zimbabwe, binavugwa ko ariho umujenosideri Protais Mpiranya yihishe.

Mu ruzinduko rugamije guta muri yombi Mpiranya, Bwana Brammertz yanabonanye na Visi-Perezida wa Zimbabwe, Constantino Chiwenga, wanamwijeje uruhare rwe mu ifatwa ry’uyu mwicanyi Mpiranya. Serge Brammertz kandi yanabonanye n’abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, abasaba gushyira igitutu kuri icyo gihugu, kikareka gukomeza gukingira ikibaba umujenosideri Protais Mpiranya.

Biteganyijwe kandi ko kuva tariki 08 kugeza kuya 09 muri uku kwezi, Serge Brammertz azaba ari mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, ahavugwa ba ruharwa benshi, barimo Fulgence Kayishema, warimbuye imbaga y’Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni mu karere ka Ngororero, aho yari umugenzacyaha.

Izi ngendo Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz arazikora mu gihe agomba kugeza raporo ku Kanama Gashinzwe Amahoro ku Isi, muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021, raporo igaragaza ibyakozwe n’ibigikenewe ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera.

Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w’abasikikari barinda Perezida Habyarimana, akurikiranyweho kuba yarahaye “abajepe” yategekaga, amabwiriza yo kwica Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ingoma ya Habyarimana, barimo na Nyakwigendera Agata Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Intebe. Impapuro zo kumufata kimwe n’izo gufata Fulgence Kayishema zimaze imyaka myinshi zaratanzwe, ariko Zimbabwe n’Afrika y’Epfo bibacumbikiye bikomeza kuvunira ibiti mu matwi .

Gufata no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano za buri gihugu. Nyamara, rwaba Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, rwaba n’urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y’uru rukiko, byose ntibyahwemye kugaragaza ubushake buke buranga ibihugu bicumbikiye abajenosideri. Muri ibyo bihugu, harimo ibyo muri Afrika nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uBurundi, Zimbabwe, Zambiya, Malawi, Afrika y’Epfo n’ibindi, hakiyongeraho ibyo mu mu burengerazuba bw’isi nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza , Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi.

Kuva Serge Brammertz yagirwa Umushinjacyaha Mukuru w’urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha no gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bamaze gufatwa harimo na Kabuga Felisiyani, umuterangunga wa Jenoside, wari umaze imyaka myinshi abundabunda hirya no hino ku isi, akaza gufatirwa mu Bufaransa mu mwaka ushize wa 2020. N’abandi rero, nk’uko Bwana Serge Brammertz abivuga, ngo nibashaka bihishe munsi y’urutare, amaherezo bazaryozwa amabi bakoreye inyokomuntu, kuko icyaha bakoze kidasaza.

2021-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Editorial 15 Oct 2019
Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 19 Jun 2016
Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti  mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Editorial 18 Jan 2019
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Editorial 31 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru