• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha

Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 29 Jul 2016 Mu Mahanga

Abanyeshuri 115 b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu mahanga ejo bagiranye inama y’umunsi umwe n’abofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyayo ku Kacyiru, iyo nama ikaba yari igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya no gukumira ubwihebe b’ubutagondwa
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye urwo rubyiruko kuzirikana buri gihe intumbero y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ari yo ‘Ubumwe, Imitekerereze yagutse, no gukorera mu mucyo’.

Yababwiye ati:”Mukwiye kuba urubyiruko rufite intego kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira imigambi ihamwe y’ibyo mushaka kugeraho kandi mugaharanira kugera ku ntego mwihaye. Mu gihe mushyira mu bikorwa ibyo mwiga mu ishuri mujye muzirikana kandi mushyire imbere inyungu z’igihugu. Nta cyiza nko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyawe.”

IGP Gasana yakomeje agira ati:”Ubufatanye ni bumwe mu buryo bwo kurwanya no gukumira ubwihebe n’ubutagondwa mu gihugu cyacu. Nihagira umenya amakuru y’ikintu gishobora kubiganishaho azihutire kuyamenyesha inzego zibishinzwe…kandi ni yo ntego y’ubu bufatanye.”

Hashingiwe ku byifuzo by’abo banyeshuri ndetse na Mufti Sheikh Salim Habimana, IGP Gasana yasabye ko inama nk’iyi yaba kenshi kandi igahuza ibyiciro bitandukanye by’abayoboke ba Isilamu mu Rwanda.

Mufti Habimana yasabye urwo rubyiruko kuba nyambere mu kwimakaza indangagaciro za kirazira z’umuco Nyarwanda

Yavuze ko ubu nta ngengabitekerezo y’ubutagondwa igaragara mu bayoboke ba Isilamu mu Rwanda nyuma y’aho mu mwaka ushize hari bake yagaragayeho.

Umunyeshuri uhagarariye bagenzi be b’Abayisilamu witwa Ishimwe Salim yavuze ko we na bagenzi be biyemeje kujya bahura kenshi na Polisi y’u Rwanda kugira ngo bungurane ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ubufatanye mu gukumira ibyaha birimo ubutagondwa n’ubwihebe.

Yavuze ko biyemeje kandi kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro za kirazira z’umuco Nyarwanda, kandi ko bazifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha gahunda z’igihugu z’iterambere.

Ishimwe yagize na none ati:”Twiyemeje kandi kuba ku isonga mu kurwanya iterabwoba no gusobanura neza Quran.”

Muri iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye mu gutegura ejo hazaza hacu hatekanye” abo banyeshuri baganirijwe ku ngingo zirimo ‘Isilamu,Umuco n’Ubumwe mu buryo bwagutse, impamvu inzego z’umutekano zikwiriye kurwanya ubutagondwa muri ibi bihe, uburyo ubutagondwa n’ubwihebe bihungabanya umutekano n’uruhare ry’urubyiruko rw’Idini ya Isilamu mu kubirwanya.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba , Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose yavuze ko iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ibyaha no gukangurira abanyeshuri b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza zo mu mahanga kutishora mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe.

-3444.jpg

Yavuze ko inama nk’izi ari ingirakamaro kuko zifatirwamo ingamba zo gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe mu Rwanda.

RNP

2016-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Ubwanditsi 23 Nov 2024
Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Ubwanditsi 11 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki
UBUKUNGU

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Ubwanditsi 18 Mar 2018
Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe
HIRYA NO HINO

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo
Amakuru

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Ubwanditsi 21 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru