• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 20 ya shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagabo wasize amakipe abiri ariyo APR FC ndetse na Kiyovu SC zigaragaje ko zikeneye igikombe cya shampiyona 2021-2022.

Iyi nyota yo kwegukana iki gikombe kuri aya makipe yombi yagaragaye nyuma yaho ikipe y’ingabo z’igihugu itsindiye Gasogi United ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert ubwo hari ku munota wa 11 na Ishimwe Anicet ku munota wa 90.

Mu wundi mukino ikipe ya Musanze FC yatsindiwe mu rugo na Kiyovu SC ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 7 na Abedi Bigirimana ku munota wa 45 naho ku ruhande rwa Musanze yatsindiwe na Namanda Wafuka ku munota wa 29.

Gutsinda iyi mukino kuri aya makipe yombi byatumye akomeza kunganya amanota 44 mu mikino 20 imaze gukinwa, gusa aba baratandukanywa n’ibitego bazigamye kuko ikipe y’ingabo z’igihugu izigamye ibitego 18 naho Kiyovu SC yo izigamye 15.

Mu yindi mikino yakinwe ikipe ya Bugesera Mu rugo yahatsindiwe ibitego 2 -0 n’ikipe ya Mukura VS yuzuzaga imikino 8 itaratsindwa umukino n’umwe naho Bugesera yo yuzuzaga umukino wa 3 itarabona amanota atatu imbumbe.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Etoile de l’Est irakira ikipe ya Rayon Sports isabwa kongera amanota kugirango ibe yakwizera gutwara igikombe cya Shampiyona nk’uko intego ziyo kipe zimeze.

Undi mukino ni uzahuza ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC, ni umukino uzabera kuri sitade ya Kigali iNyamirambo kuri iki cyumweru, ni umukino ugiye guhuza aya makipe yombi atandukanyijwe n’amanota abiri aho ikipe y’umujyi wa Kigali ifite amanota 31 naho Police FC ifite 29.

Uko imikino y’umunsi wa 20 yakinwe yagenze:
Bugesera FC 0-2 Mukura VS&L
Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC
APR FC 2-0 Gasogi utd FC
Rutsiro FC 0-1 Marines FC
Musanze FC 1-2 SC Kiyovu SC

Ku cyumweru, tariki ya 6 Werurwe 2022:
Police FC vs As Kigali (Kigali Stadium, 15h00)
Etoile de l’est FC vs Rayon Sports FC (Ngoma Stadium, 15h00)
Etincelles FC vs Espoir FC (Umuganda Stadium, 15h00)

Abakinnyi ndetse n’abatoza batemerewe kugaragara kuri uyu mukino:
1. NIYOMUGABO CLAUDE (APR FC)
2. BISHIRA LATIF (AS KIGALI)
3. SHYAKA PHILBERT (ESPOIR FC)
4. MANIRAKIZA GERVAIS ASS COACH (ESPOIR FC)
5. UWIRINGIYIMANA CHRISTOPHE (ETINCELLES FC)
6. NKUBABA MARC (GASOGI UNITED)
7. IRADUKUNDA AXEL (GICUMBI FC)
8. NSHIMIYIMANA EMMANUEL (GORILLA FC)
9. MUGIRANEZA FRODOUARD (MARINE FC)
10. KAMANZI ASHRAF (MUKUR VS&L)
11. NKUBITO AMZA (RUTSIRO FC)

2022-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Ubwanditsi 01 May 2021
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR  igeze mu marembera
Mu Rwanda

FDLR igeze mu marembera

Ubwanditsi 16 May 2016
KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti,  U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka
UBUKUNGU

KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti, U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

Ubwanditsi 20 Jun 2019
‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda  yabonye mu Rwanda ngo niyo  yatumye ajya gutabara muri Congo
ITOHOZA

‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

Ubwanditsi 15 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru