• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Editorial 29 Feb 2024 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 nibwo rurangiranwa mu muziki ndetse no mu mukino w’intoki wa Tennis , Yannick Noah yageze mu Rwanda.

Yannick yageze mu Rwanda ahagana ku ishaa ya Saa saba zo mu gitondo aho aje kwitabira irushanwa rya Tennis ryatangiye i Kigali kuri uyu wa mbere.

Uyu mufaransa Yannick Noah ufite inkomoko muri Cameroon, aje kwitabira Irushanwa ‘ATP Challenger 50 Tour’ riri kubera mu Mujyi wa Kigali nk’umushyitsi w’imena kuko we yasoje gukina uyu mukino.

Nk’umukinnyi, Yannick Noah wigeze kuba numero ya gatatu ku Isi mu 1986, abitse ibikombe 23 birimo 7 bya Grand Slam mu cyiciro cy’abakina ari umukinnyi umwe (Singles).

Muri Kanama 1986, Noah yabaye nimero ya mbere ku Isi mu bakina ari babiri kuri babiri (Doubles), yanatwaye US Open incuro 3, Wimbledon incuro 2 na Australian Open incuro imwe.

Yannick w’imyaka 63 biteganyijwe ko aza gukurikira imikino ya 1/4 cy’iri rushanwa ririmo gukinwa ku ncuro ya mbere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahala.

Kugeza ubu nimero ya gatatu mu bahabwa amahirwe muri iri rushanwa, Abafaransa Calvin Hemery na Corentin Denolly, Umunya-Israel Yshai Oliel ndetse n’Umunya-Pologne Kamil Majchrzak bari mu babonye itike yo gukina imikino ya ¼ cy’iri rushanwa rikomeje gukinirwa ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo i Kigali hagaze kandi Jean Claude Talon, uyu akaba ari Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis ku mugabane wa Afurika.

2024-02-29
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwandakazi wagaragiye Miss Africa yahembwe asaga miliyoni 8 Frw

Umunyarwandakazi wagaragiye Miss Africa yahembwe asaga miliyoni 8 Frw

Editorial 28 Dec 2017
Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Editorial 19 Oct 2021
Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Editorial 06 Sep 2016
Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Editorial 24 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru