• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amavubi aratangira uregendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 akina na Mozambique bakinire muri Afurika y’Epfo

Amavubi aratangira uregendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 akina na Mozambique bakinire muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 02 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Imikino yo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023 kizabera mu gihugu cya Cote d’Ivoire ku mugabane wa Afurika yaraye itangiye hirya no hino mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko ku ikipe y’u Rwanda yo iratangira gukina kuri uyu wa kane.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, arakina umukino wayo wa mbere aho bakina n’ikipe y’igihugu ya Mozambique naho ikipe ya Senegal ikine na Benin, ni imikino yo mu itsinda rya L ririmo n’u Rwanda.

Uyu mukino w’u Rwanda ugiye gukinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Kamena 2022, aho bakinira mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri First National Bank Stadium izwi nka FNB Stadium, iyi sitade ikaba yari isanzwe izwi ku izina rya Soccer City.


Amakuru arebana n’ikipe y’igihugu Amavubi, nk’uko byemejwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alos Ferrer ni uko rutahizamu Kagere Medie ariwe kapiteni mushya w’u Rwanda, aho aba yungirijwe na Salomon Nirisalike.


Ikindi ni uko ubwo Amavubi yakoraga imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, umunyezamu Olivier Kwizera yagize akabazo k’imvune ku kuboko byanatumye atanasozanya imyitozo na bagenzi be, gusa amakuru ahari ni uko ikibazo yagize kidakabije cyane ku buryo kuri uyu munsi ashobora no kwitabazwa kuri uyu mukino.


Mu yindi mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika yaraye ibaye ni Ghana yaraye itsinze ikipe ya Madagascar 3-0, Libya itsinda 1-0 ikipe ya Botswana, Angola nayo yaraye itsinze ikipe ya Central Africa Republic ibitego 2-1.

Usibye uyu mukino w’u Rwanda na Mozambique naho ikipe y’igihugu ya Tunisia irakina na Guine Equatorial.

2022-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Ubwanditsi 01 Oct 2024
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 20 Mar 2024
Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025
Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubwanditsi 12 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?
Amakuru

Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Ubwanditsi 12 Dec 2022
Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame
Mu Mahanga

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi
INKURU NYAMUKURU

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Ubwanditsi 12 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru