• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abirirwa basakuza ngo Paul Rusesabagina nafungurwe atarangije igihano yahawe n’ubutabera, birengagiza ubwicanyi umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi wakoreye abaturage b’inzirakarengane hagati ya 2016 na 2019. Muri bo ababarirwa mu icyenda (9) bahasize ubuzima, benshi basigarana ubumuga, abandi imitungo yabo irasahurwa, indi iratikizwa.

Uretse Carine Kanimba wabaye inkotsa ngo aratabariza’’papa’’(ni uwo umugore wa Rusesabagina yatoraguye), n’abandi bo mu muryango wa Rusesabagina birengagiza ibyo bikorwa bye by’iterabwoba, hari n’abanyamahanga barimo n’Abanyamerika bumva amaraso uwo mutwe wa Rusesabagina wamennye ntacyo avuze. Urugero ni umusenateri witwa Bob Mendez utazi ko uRwanda ari igihugu cyigenga, agashaka kurutegeka kurekura umuntu wahamijwe icyaha n’inkiko, atarangije igihano.

 Kuba rero Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, azagirira uruzinduko mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Kanama, ni umwanya mwiza wo kumusobanurira ibyo abo kwa Rusesabagina bamuhishe.

Niyo mpamvu muri urwo ruzinduko, imiryango y’abishwe na FLN ya Rusesabagina, abakomerekejwe, abasahuwe n’abangirijwe imitungo, bagomba guhabwa umwanya uhagije, bakaganira na Antony Blinken, amaze niba atazi ukuri cyangwa akwirengagiza nkana, akazava mu Rwanda amenye ko ubuzima bw’Abanyarwanda nabwo bufite agaciro. Ikinyoma cyakwiye isi yose ko ngo Rusesabagina azira kuba atavuga rumwe na Perezida Kagame, kigomba kwamaganwa, bikumvikana neza ko akurikiranyweho ubugome ndengakamere yakoreye Abanyarwanda, nawe ubwe yiyemereye akanabusabira imbabazi.

Ubwo Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yagendereraga uRwanda muri Gicurasi umwaka ushize, yafqashe umwanya wo kuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi yatashye yumvise akababaro kabo.

Yasobanukirwa kurushaho uko iyo Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uruhare igihugu cye cyabigizemo. Umusaruro wavuyemo kandi watangiye kwigaragaza, kuko ubu ubutabera bwo mu Bufaransa bwabyukije imanza z’abajenosideri zari zarashyizwe mu kabati. No mu ruzinduko rwa Antony Blinken rero bizabe uko, ahuzwe n’abo Rusesabagina yahemukiye.

Ikindi, Blinken yagombye kugira ubutwari bwo gusabira igihugu cye imbabazi, kuko cyemeye ko Paul Rusesabagina ategurira ibikorwa by’iterabwoba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika.

Nimwibaze niba Bin Laden yayobora Al Qaeda atuye muri Amerika!

Bakura Sa’alaba se yatura Texas akayobora Boko Haram? Black lives matter!!!!

2022-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Ubwanditsi 10 Sep 2019
Perezida Nkurunziza yemerewe kuyobora u Burundi kugeza mu 2034, Agathon Rwasa arateganya kwitabaza inkiko

Perezida Nkurunziza yemerewe kuyobora u Burundi kugeza mu 2034, Agathon Rwasa arateganya kwitabaza inkiko

Ubwanditsi 22 May 2018
Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese

Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Ubwanditsi 30 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC : Rurageretse hagati ya Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye
ITOHOZA

RNC : Rurageretse hagati ya Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye

Ubwanditsi 07 Feb 2020
Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze
INKURU NYAMUKURU

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Ubwanditsi 22 Mar 2020
Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha
Amakuru

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru