• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze
Kayumba Nyamwasa na Leah Karegeya

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Ubwanditsi 22 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Byari tariki ya 29 Gashyantare 2019, ubwo I Washington DC habaga umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya ariko  Kayumba Nyamwasa akabuza uwariwe wese muri RNC kubyitabira ndetse nawe ntiyagira ijambo avuga akoresheje Skype nkuko asanzwe abikora. Ibi byababaje cyane Leah Karegeya kuburyo mu ijambo rye atabashije guhisha umujinya afitiye Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke muri rusange.

Kuri iyo tariki ubwo bibukaga Karegeya, Gervais Condo niwe wenyine wabashije kujyayo ariko nawe ajyayo ku giti cye. Mu bucukumbuzi Rushyashya yakoze,  yaje kumenya ikibyihishe inyuma;  Kayumba Nyamwasa yumvaga uyu muhango uri bube umwanya mwiza kuri Leah Karegeya wamwiyomoyeho wo kugaragaza ibinyoma n’amakosa ye  muri RNC akoresheje cyane amarangamutima. Ariko ntibyamubujije kugira ubutumwa agenera Kayumba Nyamwasa.

Mu gusoza ijambo rye, Leah Karegeya yavuzeko afite ubutumwa ububiri, bumwe bugenewe abana be ubundi bugenewe RNC ariko yavugaga umuntu ariwe Kayumba Nyamwasa, ndetse ashaka no kugaragariza abana be uwo Kayumba Nyamwasa uwariwe aho yagize ati

 “Muzafate umuntu mu mugongo niba namwe mushaka ko babafata mu mugongo mu minsi iri imbere; Kuba ubuyobozi bwa RNC muri Amerika butitabiriye uyu muhango, biragaraza umurongo RNC igenderaho mu gihe kwibuka Karegeya byaduhuzaga. Umuntu ntiyaba ari inshuti yawe, mu gihe adashobora kuvuga neza izina ryawe mu ruhame igihe udahari. Imbaraga z’umugabo uzibona uburyo yitwara mu byago. Njyewe ibyago wanteje nabinyuzemo ndabizi, ndagirango nkumenyeshe ku mugaragaro ko watsinzwe. Abantu benshi bamaze kukuvaho ntibanakikwizera kuzana impinduka wemeye…….”

Leah yashakaga kwereka abana be isura nyayo ya Kayumba Nyamwasa abenshi bibeshya ko ari inshuti y’umuryango. Rushyashya yaje kumenya ko bitarangiriye aho,  ahubwo Leah Karegeya yafashe Telephone ahamagara Kayumba Nyamwasa aramutuka aramwandagaza, Kayumba Nyamwasa akabiburira ubusobanuro, aho yavuzeko azamusobanurira impamvu yashize umujinya, nkuko tubikesha abaduha amakuru muri RNC.

Ikigaragara, ibyo Kayumba Nyamwasa yabashije kugeraho ni ukuburizamo ibitangazamkuru by’ibigarasha kuvuga kuri uwo muhango. Kuri uwo munsi, Kayumba Nyamwasa yavuye mu mwobo yihishamo avugana na Serge Ndayizeye kuri Radio rutswitsi Itahuka. Kayumba Nyamwasa yivugiye kuri Kizito Mihigo si ukumutaka amugira umutagatifu ndetse na Mandela w’Afurika. Ibi byari bifite ubutumwa bukomeye. Kayumba Nyamwasa yashakaga kwerekana ko Leah Karegeya ntacyo avuze muri RNC dore ko yirirwa avuga ko umuvuyeho wese azima burundu. Mu nama yakoresheje avuga ibi yatanze urugero rwa Rudasingwa Theogene n’abandi.

Kuba Kayumba Nyamwasa yaragiye gutaka Kizito Mihigo atazi, ku munsi umwe no kwibuka Karegeya Patrick babanye bagakorana igisirikari, kugeza bombi bafashe umugambi umwe wo gukorera igihugu cya Uganda bakiri mu girisikari cy’u Rwanda, bakarinda bahunga bose bagashingira hamwe RNC muri Afurika y’Epfo, byerekana urwango rurenze ruri hagati ya Leah Karegeya na Kayumba Nyamwasa. Kuva Karegeya yakwicwa hari amakuru yavuzwe ko yaba yaragambaniwe na Kayumba Nyamwasa.

Leah Karegeya wafatwaga nk’umujyanama w’ikirenga muri RNC nawe yayisezeyemo ajyana na Jean Paul Turayishimye ndetse na komite ya Canada, bashinja Kayumba Nyamwasa kugambanira Benjamin Rutabana. Muri iyo Komite ya Canada yirukanwe, harimo mushiki wa Rutabana Tabita Gwiza na mukuru we Ndwaniye Simeon nuwahoze ari umubitsi wa RNC/Canada witwa Jean Paul Ntagara.

2020-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Ubwanditsi 28 Aug 2017
‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Ubwanditsi 14 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitekerezo cy’Umusomyi  Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio
POLITIKI

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
ITOHOZA

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma
HIRYA NO HINO

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Ubwanditsi 01 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru