• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Ubwanditsi 14 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “ibijya gushya birashyuha”. Abakurikiraniye hafi ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Uganda kuva bitangiye mu Gushyingo umwaka ushize, batewe ubwoba n’ ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi byibasiye ku mugaragaro abahanganye na Perezida Museveni, cyane cyane umukandida ukomeye, Robert Kyagulanyi bakunze kwita Bobi Wine.

Guhutaza abatavuga rumwe na NRM iri ku butegetsi, byabaye nk’ibica amarenga y’uko ibintu bizagenda mu matora nyirizina na nyuma yayo, kuko bigaragara ko abashyigikiye Museveni bazakoresha imbaraga z’umurengera ngo babangamire abarambiwe ubutegetsi bwe bumaze imyaka 35 bwica bugakiza muri Uganda. Mu gihe Museveni rero yatangaza ko ariwe watsinze nk’uko byitezwe, abatavuga rumwe nawe barangajwe imbere na Bobi Wine nabo biraboneka ko bazateza ubwega bavuga ko bibwe insinzi, kuko bamaze kwizera ko abaturage bazabahundagazaho amajwi.

Kuvuga ko bibwe kandi bishobora kuzemerwa na benshi, dore ko aya matora asa n’abereye mu muhezo, nyuma y’uko indorerezi nyinshi, zidafite aho zibogamiye, zimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Uganda. Mu rwego rwo kubangamira ikintu cyose cyashyira ukuri hanze kandi, ubutegetsi bwahagaritse itumanaho rya “internet” mu gihugu hose, ndetse telefoni zigendanwa na mudasobwa ni ikizira ahabera amatora.

Ku munsi ubanziriza amatora, mu mihanda y’umurwa mukuru Kampala no mu yindi mijyi ikomeye ya Uganda, hagaragaye abasirikari ibihumbi  n’ibimodoka by’intambara byinshi, ubutegetsi bukavuga ko ikigamijwe ari ukurinda umutekano mu matora. Nyamara abaturage bumvikanye mu itangazamakuru bamagana iryo terabwoba, banavuga ko ritazababuza gutora umukandida wabo Bobi Wine, ngo kuko ariwe  uzasubiza mu buryo ibyo Museveni n’agatsiko ke bazambije.  Aha rero niho abasesengura ibibera muri Uganda bafitiye impungenge, ko amaraso ashobora kumeka muri icyo gihugu, ndetse bizanarushaho kuba bibi ugerereranyije n’ibyabaye mu gihe cyo kwiyamamaza.

Perezida Museveni w’imyaka 76 ariyamamariza kuyobora Uganda muri manda ye ya 6. Kuri iyi nshuro ahanganye n’abakandida 10, barimo Bobi Wine w’imyaka 38 y’amavuko, bivuze ko Museveni yafashe ubutegetsi Bobi Wine afite imyaka 3 gusa.  Robert Kyagulanyi a.k.a Bobi Wine usanzwe ari n’umudepite, ashyigikiwe cyane n’urubyiruko ndetse na rubanda rugufi, bashinja ubutegetsi bwa Museveni kumungwa na ruswa, gukenesha abaturage no gutonesha abamukomera amashyi gusa.

2021-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 03 May 2020
Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Ubwanditsi 11 Oct 2024
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yacyeje  Amavubi yatsinze South Sudan 2-1

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yacyeje Amavubi yatsinze South Sudan 2-1

Ubwanditsi 29 Dec 2024
“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 05 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri
Mu Rwanda

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Jean Baptiste Mugimba yemereye urukiko ko yari afite imigabane muri RTLM
INKURU NYAMUKURU

Jean Baptiste Mugimba yemereye urukiko ko yari afite imigabane muri RTLM

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda
Amakuru

Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda

RUSHYASHYA 21 Aug 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru