• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Ubwanditsi 22 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 21 Werurwe 2021, nibwo urubuga rwa internet rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, rwatangaje ko umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules, yarubwiye ko bateganyije ko mu gihe shampiyona izaba ikomorewe, izakinwa mu matsinda ndetse ikaba yatangira tariki ya 15 Mata 2021.

Nyuma yaho iyi nkuru igiye hanze, umuvugizi w’ungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yahakanye ibyatangajwe na CAF mu izina rye by’igihe shampiyona izatangirira aho yavuze ko nta n’umwe ushinzwe itangazamakuru muri CAF bigize bavugana.

Abinyujije ku rukubuga rwe rwa Twitter, Jules Karangwa yahakanye aya makuru avuga ko nta muntu n’umwe wo muri CAF bigeze bavuganye kandi ko atatangaza igihe shampiyona izagarukira na leta itarafungura ibikorwa by’imikino.

Ati“ku mugaragaro mpakanye iyi nkuru ya CAF, nta muntu n’umwe wo mu ikipe ishinzwe itangazamakuru muri CAF twigeze tuvugana ku isubukurwa rya shampiyona. Ni gute nakwemeza amatariki y’igihe shampiyona izagarukira mu gihe na guverinoma itararasubukura ibikorwa bya ruhago?”.

Jules Karangwa kandi yavuze ko nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda basabye uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bya ruhago hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo, nyuma yo gusuzuma ubusabe iyi minisiteri ikazasuzuma ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima bakabona gutanga uburenganzira bwo gusubukura imyitozo ndetse n’amarushanwa.

Nyuma yaho ibyemezo by’Inama y’abamanisitiri yateranye tariki ya 15 Werurwe 2021 ikavuga ko Minisiteri ya Siporo ariyo ifite uburenganzira bwo gutanga gahunda yo gusubukurwa kwa shampiyona, nyuma yaho tariki ya 18 Werurwe 2021, iyi minisiteri yasohoye itangazo ivuga ko hashingiwe ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, imyitozo n’amarushanwa ku makipe yo mu cyiciro cya mbere yemewe ariko amashyirahamwe abarizwamo akabanza gusaba uburenganzira.

2021-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Ubwanditsi 19 Dec 2023
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Ubwanditsi 15 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Ubwanditsi 24 Dec 2021
Bazafasha Perezida Zuma kwishyura umutungo yanyereje
Mu Rwanda

Bazafasha Perezida Zuma kwishyura umutungo yanyereje

Ubwanditsi 05 May 2016
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru