• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye

umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye

Ubwanditsi 02 Jan 2016 IMIKINO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2016, umuhanzi w’icyamamare ku Isi Konshens yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali afatanyije n’abahanzi bo mu Rwanda King James , Urban Boyz, Bruce Melody na Allioni.

-1598.jpg
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Konshens yakoreye igitaramo ku butaka bw’u Rwanda ataha abakunzi be banyuzwe.
-1597.jpg

Uyu Munya-Jamaica yazengurutse amahanga aririmba, ku Mugabane wa Afurika yakoreye ibitaramo muri Kenya, Afurika y’Epfo, Uganda n’ahandi.

Mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali, Konshens yagiye agaruka ku byo yabonye mu Rwanda , icyamusigaye mu mutwe ni uko yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi abona ‘ubugome ndengakamere bwakoreshejwe mu gutsemba Abatutsi’ ,ati ariko “u Rwanda ruri heza!”

Yagize ati “Nitwa Konshens nturuka muri Jamaica iba mu Caraibe kandi ifitanye isano n’Afurika ,tubyina injyana za dancehall ndetse na Afro beat mbese twese turi bamwe.”

Konshens yongeye gushima u Rwanda

Saa yine n’iminota 20, Konshens yasesekaye ku rubyiniro. Abafana hafi ya bose bavugije induru z’ibyishimo, abafite ibyo kunywa babimenanaho, abagufi bahagarara ku ntebe bongera uburebure bwabo, abari kure y’urubyiniro begera imbere maze atangira kubaririmbira abagifite akabaraga bakaraga umubyimba.

-1603.jpg
King James muri ‘Ni iki utabona’

Yasabye ko amatara yose bayazimya maze afatanya n’abafana mu gihe cy’umunota yunamira uyu muhanzi waririmbaga mu njyana ya Dancehall.
-1601.jpg

Konshens na J Capri bakoranye indirimbo yitwa Pull Up To Mi Bumper

Konshens yariririmbye mu gihe cy’isaha n’iminota 20. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze nshya ndetse n’izakunzwe mu bihe byo hambere. I Kigali yaririmbye izirimo Couple Up, Bounce Like A Ball, Gal Dem Ah Talk, Bad Gal, Shake, Bring It Come, We No Worry ’ Bout Them. Konshens & Romain Virgo, Walk And Wine, Simple Song, Gal A Bubble n’izindi.
-1600.jpg
Igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bushimishije nubwo butari bushamaje cyane gusa abafana bari benshi ndetse benshi batashye bizihiwe ku bw’ibyo umuhanzi Konshens yakoze.
-1604.jpg

-1602.jpg

M.Fils

2016-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa

Ubwanditsi 17 Jan 2021
APR ndetse na POLICE mu mukino w’intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika.

APR ndetse na POLICE mu mukino w’intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika.

Ubwanditsi 14 Apr 2021
Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye,  Police FC na Gasogi zibona intsinzi y’umunsi wa 11 wa PNL

Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y’umunsi wa 11 wa PNL

Ubwanditsi 27 Nov 2023
Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Ubwanditsi 04 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki
HIRYA NO HINO

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Mozambique: Louis Baziga yarusimbutse
ITOHOZA

Mozambique: Louis Baziga yarusimbutse

Ubwanditsi 30 Mar 2016
CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza
ITOHOZA

CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

Ubwanditsi 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru