• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

Ubwanditsi 01 Feb 2020 POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, amushimira ubufasha bw’ibanze igihugu cye cyahaye abanyarwanda 155 bari mu Ntara ya Hubei mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutamara nibwo Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Hongwei aho yamushimiye uburyo u Bushinwa buri kurwanya icyorezo cya Coronavirus bwahuye nacyo anamufata mu mugongo kubera ingaruka cyateye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rivuga ko u Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku buryo buri gufata abanyamahanga babarizwa muri iki gihugu.

Minisitiri Biruta yagize ati “Dushimiye u Bushinwa ku buryo buri kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus ndetse n’ubufasha bwabwo ku banyamahanga barimo n’abanyarwanda baba mu Ntara ya Hubei.”

Minisitiri Biruta yashimye Ambasaderi w’u Bushinwa ku bufasha burimo ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa byahawe abanyarwanda bari mu ntara ya Hubei bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwo muri aka gace hamwe na Ambasade y’u Rwanda i Beijing.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu n’umwe uragaragara mu Rwanda afite virusi ya Coronavirus, isaba abanyarwanda kwirinda kujya mu bihugu yagaragayemo n’ugiyeyo akitwararika akirinda akarinda n’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ububanyi n’Amahanga; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa, yavuze ko binyujijwe muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, abanyarwanda baba mu ntara ya Hubei barimo kugirwa inama kandi kugeza ubu nta munyarwanda urandura iki cyorezo.

Hari ibihugu bitandukanye bikomeje kubwira abaturage babyo kuva mu Bushinwa ndetse bimwe bikajya kubacyura. Minisitiri Dr Gashumba, yavuze ko u Rwanda rutaragera aho gufata iki cyemezo.

Ati “Twizeye urwego rw’ubuzima rw’u Bushinwa, kandi abantu bacu bariyo cyane abanyeshuri bariyo barakuze bazi uburyo bwo kwirinda ntabwo turagera ku rwego rwo kubagarura mu Rwanda kandi Ambasade y’u Rwanda iri hafi yabo. Ubu bimeze neza ntabwo turatekereza ku ngingo yo kubazana”.

U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zikomeye zigamije gukumira ko iki cyorezo cyakwinjira mu gihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyizeho itsinda ry’abaganga bahoraho 10 n’abandi bashobora kuryunganira igihe bibaye ngomba, bapima ibimenyetso bya Virus ya Coronavirus kuri buri muntu wese uvuye hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu Bushinwa cyangwa uwo bikekwa ko yahageze kandi bashobora no gutanga ubufasha ku muntu babisangana.

Ku rundi ruhande, RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera kuri uyu wa 31 Mutarama 2020, itangaza ko iki cyemezo kizongera gusuzumwa vuba muri Gashyantare 2020.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo virus ya Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.

Imibare mishya igaragaza ko abantu 9809 aribo bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe 213 mu Bushinwa bahitanywe nayo.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Zimwe mu ngamba abantu bakwiye kwimakaza mu kuyirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, gukinga urushyi ku mazuru no ku munwa igihe umuntu bikekwa ko ayirwaye akorora cyangwa ahumeka, guteka inyama n’amagi bigashya neza.

Hari kandi kwifashisha imiti yabugenewe yo gukaraba yica udukoko, kwirinda gukorakora amazuru, amaso n’umunwa igihe umuntu atakarabye, kwirinda kwegera umuntu ufite ibyago byo kuyandura hamwe no kuguma mu rugo igihe ufite ibimenyetso byayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yashimye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda bari mu Ntara ya Hubei

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, wagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

2020-02-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Ubwanditsi 25 Sep 2017
“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 25 Apr 2025
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

RUSHYASHYA 20 Oct 2025
William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana
Mu Mahanga

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Ubwanditsi 11 Apr 2016
Hon Theobard Mporanyi  ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi  watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )
Mu Mahanga

Hon Theobard Mporanyi ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Ubwanditsi 10 Feb 2017
AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri
Amakuru

AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

RUSHYASHYA 28 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru