• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Ubwanditsi 01 Jul 2017 POLITIKI

Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu mugoroba imaze gutangaza ko abakandida babiri aribo bemejwe by’agateganyo nk’abujuje ibisabwa bibemerera kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda.

Nk’uko byigaragaje mu itangwa ry’izo kandidatire ntabwo harikubura abarikunanirwa kuzuza ibyo bisabwa, kandidatire zabo ntizishobore kwemerwa. Mu itangwa ry’izo kandidatire byatunguye benshi kubona umuntu nka Habineza atarashoboye kwerekana ikarita ye y’itora, naho nka Barafinda we dosiye ye ikaba yarimo ubusa ! Uyu Barafinda ntabwo yigeze yemezwa by’agateganyo nk’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka rye ritazwi.

-7090.jpg

Perezida Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi

-7085.jpg

Frank Habineza wa Green Party

Abo bifuza kuziyamamaeriza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga ntabwo kandidatire zabo zemewe by’agateganyo kubera yuko hari ibibura muri dosiye zabo. Ingero zatanzwe ni nk’aho usanga muri ba bantu 600 bagombaga kubasinyira hari abatari kuri lisiti y’itora.

Umuntu utari kuri lisiti y’itora aba atemererwa gutora, kwiyamamaza ngo atorwe cyangwa gusinyira ushaka kwiyamamariza umwanya nk’uwo wa perezida wa Repubulika ! Abo bose ariko NEC yabongeje indi minsi irindwi ngo bazabe bujuje ibibura, mbere yuko itangaza lisiti ntakuka y’abakandida Perezida.

-7131.jpg

Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata, Barafinda na Mpayimana ntibemejwe na Komisiyo y’amatora

Muri Kenya ho komisiyi y’amatora y’icyo gihugu (IEBC) yarangije kunyura mu madosiye ikaba yaratangaje urutonde ntakuka rw’abazahatanira umwanya w’umkukuru w’igihugu muri ayo matora ataha. Abemejwe na IEBC aho muri Kenya ni ikenda, barimo batatu bigenga na batanu baza bahagarariye imitwe ya politike.

Abazaba bahagarariye imitwe ya politike ni Perezida Uhuru Kenyatta wa Jubilee n’uwo bari bahanganye cyane ubushize, Raila Odinga wa ODM. Abandi ni Ekuro Aukot ( Thirdway Alliance Party), Mohammed Abduba Dida (Tunza Qualition), Justuz Juma (Justice and Freedom Party) na Kwa Jirongo Shakhalanga (United Democratic Party). Uwangiwe ni Justus Juma wa Justice and Freedom Party (JFP). Abemejwe na IEBC kuziyamamaza nk’abakandida bigenga ni Joseph Nyagah, Michael Wainaina na Japheth Kavinga.

Abo IEBC yavuze yuko batujuje ibyasabwagwa, kandidatire zabo zikangwa ni 10 barimo umutegarugori witwa Nazlin Umar. Abandi ni Muthiora Kariara, Japhet Kavinga, Stephen Owoko Oganga, David Munga, Erastus Nyamera, Peter Solomon Gichira, Michael Orenge na Peter Osotsi Odeng.

Ikintu cyagiye kigora cyane abifuzaga kuzaba abakandida bigenga muri Kenya ni umubare w’abagombaga kubasinyira kuko buri wese wifuzaga kuba candida Perezida yagombaga gusinyirwa n’abantu 48,000 mu gihugu hose, barimo nibura 24 kuva muri buri Karere. Uwagombaga gusinyira undi kandi ntabwo yemerewe kuba abarizwa mu mutwe uwo ariwo wose wa politike !

Casmiry Kayumba

2017-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nene wari warirukanywe na Zuma yasubijwe muri guverinoma, Nkosazana nawe ahabwa umwanya

Nene wari warirukanywe na Zuma yasubijwe muri guverinoma, Nkosazana nawe ahabwa umwanya

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida mu Burundi

Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida mu Burundi

Ubwanditsi 03 Feb 2020
Mafia yo Kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza

Mafia yo Kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza

Ubwanditsi 05 Oct 2018
America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life

America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life

Ubwanditsi 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero
INKURU NYAMUKURU

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye
Amakuru

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Ubwanditsi 06 Apr 2021
Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades
IMIKINO

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Ubwanditsi 13 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru