Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Gaspard Twagirayezu agirwa Minisitiri w’Uburezi.
Muri izi mpinduka kandi Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange wayoboraga iyi Minisiteri agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Irere Claude wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari. Eric Rwigamba wari Minisitiri w’Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Claudine Uwera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.
Mu bandi bayobozi bahawe inshingano harimo kandi Nadine Gatsinzi Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, asimbura Rose Rwabuhihi wari umaze igihe muri uyu mwanya.
Umwanya Nadine Gatsinzi yari asanzwemo wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana wahawe Assumpta Ingabire wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko Minisiteri y’ishoramari rya Leta yahise ivaho maze ijyanwa muri Mininsiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)