• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Ubwanditsi 12 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Kirehe Volley Ball Club yamaze kumvikana n’umutoza Peter Kamasa kuyibera umutoza mukuru, ni mugihe uyu mutoza aje muriyo kipe aje gusimbura Bagirishya Jean De Dieu uzwi nka Jado Castar wagiye mu buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball mu Rwanda.

Ibiganiro hagati y’ikipe ya Kirehe VC ndetse na Peter Kamasa byashyizweho akadomo kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, hakaba habayeho kumvikana ko uyu mutoza agiye kuyobora Kirehe VC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ndetse akaba Kamasa yahise atangiza imyitozo muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Kirehe mu ntara y’i Burasirazuba.

Umutoza Peter Kamasa agizwe umutoza mukuru w’iyi kipe nyuma yaho yagiye anyura mu makipe atandukanye harimo ayo yabereye umutoza wungirije mu ikipe y’abagabo ya REG VC hagati y’umwaka 2017 na 2019, yanabaye n’umutoza mukuru wa RRA hagati ya 2016 na 2017 anatwarana nayo igikombe cya shampiyona y’uwo mwaka.

Peter Kamasa aje muri Kirehe VC nyuma y’aho iyi kipe yagiye igira ibibazo by’amikoro ya hato na hato dore ko iyi kipe yanagize n’ibihe byiza mu myaka ya 2016 ubwo yatozwaga na Nyirimana Fidele kuri ubu uri kubarizwa mu ikipe ya UTB.

Kamasa Peter agizwe umutoza mukuru wa Kirehe asimbuye Bagirishya Castar wari umaze umwaka umwe atoza iyi kipe mbere y’uko yari umutoza wungirije mu ikipe ya Gisagara VC, kugeza ubu Castar yatorewe kuba visi perezida wa kabiri muri komite iherutse gutorwa y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

2021-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw’impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n’uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire”-Antonio Guterres,

Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw’impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n’uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire”-Antonio Guterres,

Ubwanditsi 17 Apr 2023
FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Ubwanditsi 30 Oct 2024
Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubwanditsi 16 Nov 2021
Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 17 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura
IMIKINO

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu
INKURU NYAMUKURU

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza
ITOHOZA

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Ubwanditsi 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru