• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ubwanditsi 21 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku mubano w’ibihugu byombi
Ku bumwe bwa Africa
Kuri candidature ya Mushikiwabo

Kuwa gatatu no kuwa kane w’iki cyumweru dutangiye Perezida Paul Kagame azaba ari i Paris mu ihuriro ryo guteza imbere ikoranabuhanga mu mishinga igitangira rizwi nka VivaTech. Azanagirana ibiganiro byihariye we na Perezida Emmanuel Macron nk’uko byemezwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi byatangajwe ko Perezida Kagame azajya i Paris muri iriya nama, ariko ntibyari bizwi niba azahura na Perezida Macro. Ubu ngo niko bizagenda, bazahurira i Elysées aho Perezida Kagame aheruka mu 2011.

Ngo ni ikimenyetso kiza mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi urimo igitotsi cya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rushinja Uburafaransa kugira mo uruhare rukomeye.

Bombi ngo bazaba bari kumwe kuwa kane muri VivaTech ariko ik’ingenzi cyane ni ukubonana kwabo kuzaba kwabanje kuwa gatatu i Elysées aho aba bayobozi bombi hamwe n’abayobozi bo hafi yabo bazasangira, nyuma Paul Kagame na Emmanuel Macron bakaganira byihariye.

Paul Kagame na Emmanuel Macron ni inshuro ya kane mu mezi umunani gusa ashize bazaba bahuye, ikimenyetso ko hari ubushake bw’aba bayobozi bwo kongera kubanisha neza ibihugu byombi.

Ariko, Paris kwakira Perezida uyoboye ubumwe bwa Africa harimo n’ibindi birenze kuganira ku mubano n’u Rwanda gusa nk’uko bitangazwa na RFI.

Kuwa gatatu, aba bayobozi bombi ngo bazaganira kuri byinshi birimo uko Ubufaransa bwatera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ku bumwe bwa Africa no kuri candidature ya Minisitiri Louise Mushikiwabo bivugwa ko ashaka kwiyamamariza kuba Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa.

2018-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwahoze ari Maneko  mu gisirikare cy’u Burundi  aragaragaza  ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Kaguta Museveni ni nk’umutetsi umaze imyaka 34 mu gikoni ashiriza, ubu akaba aribwo yemeza ko agiye guteka neza mu zabukuru!!

Kaguta Museveni ni nk’umutetsi umaze imyaka 34 mu gikoni ashiriza, ubu akaba aribwo yemeza ko agiye guteka neza mu zabukuru!!

Ubwanditsi 24 Dec 2020
Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Ubwanditsi 03 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo
Mu Rwanda

Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu
Amakuru

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Ubwanditsi 09 Dec 2024
Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho
ITOHOZA

Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Ubwanditsi 15 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru