• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanenga ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC si abahanga mu kwamamaza – Amb. Habineza

Abanenga ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC si abahanga mu kwamamaza – Amb. Habineza

Ubwanditsi 29 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Uwigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, Ambasaderi Joseph Habineza, yunze mu ry’abakomeje kugaragaza ko nta mpamvu zo kunenga ubufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC, bugamije kumenyekanisha iki gihugu nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari.

Mu cyumweru gishize nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau, cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikipe ya Arsenal FC, ikazajya yambara imyenda yanditseho ‘Visit Rwanda’ ndetse ikarumenyekanisha mu bundi buryo butandukanye.

RDB ntiyatangaje amafaranga yishyuye iyo kipe iri mu zikunzwe ku Isi, gusa ivuga ko ari ayari ateganyirijwe kumenyekanisha u Rwanda no kureshya abashoramari na ba mukerarugendo, akanaba ishoramari ritegerejweho “inyungu nyinshi kandi mu gihe kirekire.”

Ambasaderi Habineza yavuze ko yibaza niba muri iyi si hari ibintu bikwiye gufatwa ko bigenewe ibihugu byateye imbere (by’abakoloni) n’ibigenewe ibihugu bikennye, ashimangira ko mu bijyanye n’ubucuruzi hagomba kubamo guhanga udushya no kureba kure.

Yakomeje agira ati “Niba ibigo bikomeye nka Heineken, Pepsi, Emirates, Etihad n’ibindi bitera inkunga UEFA Champions League n’amakipe y’Umupira w’amaguru, ni gute wagira impungenge igihe igihugu kiri gutera imbere nk’u Rwanda gisinye amasezerano na Arsenal FC?”

“Byaba ari ukubera ko ruri mu byo mwita ibihugu bikennye? Mutekereza se ko ibyo bigo bifite ubucuruzi bufite agaciro kurusha igihugu icyo ariyo cyose muri Afurika? Ahubwo ntekereza ko ibyo bigo byose bishakira urwunguko n’izindi nyungu ku mugabane wacu.”

Yakomeje avuga ko mu busanzwe nta kibazo gikwiye kuba kivuka mu gihe nk’ikigo gifashe munsi 10% by’inyungu akajya mu kumenyekanisha ibikorwa.

Yakomeje agira ati “Ndahamya ko abantu banenze aya masezerano atari inzobere mu imenyekanishabikorwa, ariko mbere yo kuvuga ku ntambwe nziza undi yateye, mukwiye kubanza kwireba, inyungu zanyu n’ibigo byanyu.”

Yashimangiye ko nubwo igihugu cyaba gikennye nk’uko babivuga, ubwabyo bitaba umupaka wo kudatekereza kure mu kureba igikwiye.

Abanenze aya masezerano barimo abadepite b’u Buholandi, bikajya gusa n’ibyatangajwe n’Ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko u Rwanda rwahawe miliyoni “62£ yavuye mu misoro y’Abongereza, rugahamo Arsenal FC miliyoni 30£ kandi ari igihugu gikennye”.

Ni ibintu byatumye Ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga, DFID, kibyamaganira kure, kivuga ko nta mafaranga cyatanze mu gutera inkunga Arsenal FC, Visit Rwanda cyangwa RDB.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko inkunga u Bwongereza buha u Rwanda itangwa yitondewe kandi mu buryo bw’umwihariko muri gahunda zizafasha abakennye cyane no guteza imbere igihugu.

Rikomeza rigira riti “Inkunga iva mu misoro y’Abongereza iri gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza, iri gufasha mu kwigisha abana barenga 350000 ndetse iri gufasha u Rwanda kongera imisoro hagamijwe kurekera aho kugendera ku nkunga.”

Mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024, umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi avuga ko hari n’imbaraga ziba zigomba kujyana nabyo.

Yagize ati “Ibi ntabwo bizakorwa no kwicara tugategereza, bizakorwa no gufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe. Nimutuze mureke abantu bo ku Isi yose basure u Rwanda.

Imibare y’abasura u Rwanda irakomeza kuzamuka kuko mu 2017 rwakiriye abashyitsi miliyoni 1.2, ibihumbi 94 basura pariki eshatu z’igihugu zirimo Akagera, Ibirunga na Nyungwe. Ubukerarugendo bwanatanze imirimo ibihumbi 90, bwinjiza n’amadevise menshi kurusha ibindi byiciro by’ubukungu.

Uwigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, Ambasaderi Joseph Habineza, yasubiye abanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

2018-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

RUSHYASHYA 08 Nov 2025
Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Ubwanditsi 20 Dec 2019
Erevan : Michel Jean  ashobora gukuramo Kandidature

Erevan : Michel Jean ashobora gukuramo Kandidature

Ubwanditsi 11 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Keter
    May 29, 20185:12 pm -

    Inzara se wafunguriye bangahe?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017
Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Mu Mahanga

Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 18 Mar 2016
Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo
HIRYA NO HINO

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Ubwanditsi 12 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru