• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024   |   08 Jun 2023

  • Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?   |   07 Jun 2023

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   07 Jun 2023

  • Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza   |   06 Jun 2023

  • Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe   |   05 Jun 2023

  • Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw   |   03 Jun 2023

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda

Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda

Editorial 24 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubwo Museveni yataga mu matwi ko hari abisuganyiriza kugirira nabi u Rwanda, iryo jambo yaryakiranye ubwuzu maze abaha karibu ati rwose ni muze mwisanga mu rukari.

Uyu muyobozi guhera mu 2017 yatangiye gufasha mu buryo bweruye umutwe wa RNC n’abandi wafatanya nawo, abaha karibu muri Uganda ndetse agira n’uruhare mu bikorwa bigamije gutuma ubona abayoboke.

Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare nirwo rwabaye ku isonga muri ibyo bikorwa byo gusohoza ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, rutangira gushakira hasi hejuru uwo ariwe wese waba wifuza kujya mu myitozo ya RNC i Minembwe muri RDC kugira ngo azatere u Rwanda.

Mu Ukuboza 2017, abasore 40 bafashwe bafite ibyangombwa by’inzira bya Uganda by’ibihimbano bagiye kwinjira muri RDC mu nkambi za RNC. Polisi ya Uganda itari izi umugambi wa sebuja ifatanyije n’iya Tanzania niyo yapfubije urugendo rwabo.

Uko iminsi yagiye igenda kandi, ni ko Museveni yarushijeho kwerura, akagaragaza uruhande ahagaze mu bufatanye n’iyi mitwe. Ibaruwa ye yo muri Werurwe 2019 yakuye igihu kuri ibi byose kuko nawe yiyemereye uruhare rwe.

Yandikiye Perezida Kagame amubwira ko yahuye na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC, agiye kubihuhura avuga ko byari nk’impanuka.

Muri make ni nk’aho Museveni yari ari kugenda n’amaguru mu muhanda wa Jinja, agahura n’umugore witwa Mukankusi yihitira, bakaganira.

Gusa ariko si ko byagenze, uyu mugore yakiriwe mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, aganira umwanya munini na Museveni, ndetse bivugwa ko yamugejejeho umugambi wabo wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda undi akamwizeza ubufasha amubwira ngo ‘turikumwe’..

Bivugwa ko uyu mugore yamugaragarije ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifiyanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano iri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Si aba gusa, buri wese mu bavuye mu Rwanda ku mpamvu imwe cyangwa indi ariko utarwifuriza ineza, hamwe mu hantu yisanga ni muri Uganda. Ubu ba Rujugiro baratekanye baratimaje kuko ubucuruzi bwabo muri Uganda buhagarikiwe n’ingwe, Himbara David yahawe karibu mu itangazamakuru aho aba asebya u Rwanda nta rutangira n’abandi gutyo gutyo.

Uyu mwanya Museveni yafashe wo kuba Papa mushya wa Batisimu w’abarwanya u Rwanda, awusimbuyeho Jakaya Kikwete wari warahimbanishije ko ashaka kubona u Rwanda rugirana ibiganiro na FDLR.

Umunsi inyeshyamba za P5 zakubitiwe muri Congo n’ikintu kitazwi

Muri uko kwisuganya kwahereye mu 2017, abarwanyi muri RDC bagurirwa amatiliningi na bote, imyitozo iratangira igizwe n’insorensore zirenga 200 zirimo izaturutse muri Uganda zitazi n’ikipe ihanganye n’indi.

P5 ihuriwemo n’amashyaka atanu agamije kurwanya u Rwanda, yari yakajije imyitozo muri Congo, Museveni nawe akomeje gutanga ubufasha bwose yaba ubwo gushaka abajya mu bikorwa nk’ibyo.

Ku rundi ruhande, hari Congo nayo yari ifite umugambi wo gushaka uko yagarura amahoro mu gihugu cyayo cyabaye ikotaniro ry’imitwe yitwaje intwaro.

Muri Kamena uyu mwaka, Ingabo za RDC zateguye ibitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC.

Amashusho yahise atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ingabo za Leta ya Congo zisuka ibisasu biremereye ku birindiro by’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace ka Ituri.

Izi ngabo zari zifite indege za gisirikare n’ibisasu biremereye, zatangaje ko impamvu y’ibi bitero ari uguhiga no kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye ibice bitandukanye by’iki gihugu.

Bishobora kuba aribyo byageze ku barwanyi ba P5 kuko bo ibyo bakorewe ntiwakeka ko ari ingabo za RDC zabikoze ahubwo wagira ngo ni ikiza cyangwa inkuba yabanyuzemo ikararika.

Gukubitwa inshuro kw’abarwanya leta y’u Rwanda ntabwo byageze muri P5 gusa kuko hari n’abafashwe bazanwa mu Rwanda nk’imizigo.

Muribuka Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara, wigambaga ko yafashe Nyungwe mu biganza bye? Uyu wari wariyise umugaba mukuru w’ingabo za FNL ya Rusesabagina, yahizwe bukware, afatwa nta n’isasu ry’umuti rivuze, afatirwa muri za Comore, nyuma arahambirwa azanwa mu Rwanda nk’umuzigo.

Ibyago ntibyarangiriye aho, mu minsi mike ishize, Mudacumura Sylvestre nawe wari uyoboye FDLR yakubiswe n’ingabo za RDC apfana ikiyiko, abari abarwanyi be barabohwa bajyanwa muri gereza. Birashoboka ko n’abandi aricyo kibategereje. Tubitege amaso!

2019-09-24
Editorial

IZINDI NKURU

Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro

Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro

Editorial 06 Feb 2018
Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Editorial 25 Apr 2019
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Editorial 15 Dec 2022
Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Editorial 24 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

21 Apr 2023
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

03 Apr 2023
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

30 Mar 2023
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

09 Mar 2023
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

01 Jun 2023
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

01 Jun 2023
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

23 Dec 2022
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

29 Nov 2022
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

13 Oct 2022
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

03 Oct 2022
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

03 Oct 2022

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru