• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Vincent Murekezi uregwa gukora Jenoside mu Rwanda [1994] yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Malawi ngo aburanire  ibyaha bya Jenoside aregwa. Ni nyuma y’uko aburanye kugeza mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga rwa Malawi asaba kutoherezwa mu Rwanda agatsindwa.

Faustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko; Murekezi yoherejwe mu Rwanda muri porogaramu yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi. Ko hari n’ibihano yari yarakatiwe na Malawi akaba aje no kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside aregwa.

Vincent Murekezi afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda, Malawi ifitanye n’u Rwanda amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha yasinywe tariki 21 Gashyantare 2017. Amasezerano atari asanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Umucuruzi ukomeye Murekezi yaburanye mu nkiko nyinshi muri Malawi ngo atoherezwa iwabo ariko hose aratsindwa.

Murekezi muri Malawi yari anakurikiranyweho icyaha cya ruswa nyuma y’imyaka icyenda yaraburanishijwe adahari.

Mu Rwanda ho, ubutabera bwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2009. Gusa yari atarafatwa kuko yari yarihinduye umunyaMalawi ndetse bivugwa ko yatanze ruswa mu nzego z’umutekano ngo ntafatwe.

Ikinyamakuru NyasaTimes cyo muri Malawi kivuga ko Murekezi yari umunyamafaranga ukomeye cyane muri Malawi, ufite inshuti nyinshi muri Guverinoma, Polisi, n’izindi nzego za Leta, gusa yaje gutabwa muri yombi hagati mu 2016.

Murekezi azwi cyane i Butare

Uyu mugabo wahoze atuye i Tumba, muri Kilometero nke uvuye kuri Kaminuza y’u Rwanda, yari umuntu wishoboye ufatwa kandi nk’uwagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma Jenoside iba ikanahitana benshi mu cyari Perefegitura ya Butare cyane mu mugi.

Aho yari atuye harazwi cyane kubo muri aka gace Tumba, ni ku nzu hazwi cyane nko kuri ‘Ruliba’. Ni inzu yari ikomeye kandi ari umwihariko mu gihe cyayo. Yari iy’umucuruzi w’itabi Murekezi Vincent.

Murekezi ashinjwa kwica Abatutsi bahungiye iwe mu rugo n’abandi muri aka gace.

Muri Gacaca, Murekezi yarezwe gukoranyiriza inama iwe hamwe n’abandi bantu bari bakomeye, barimo na Burugumestre Joseph Kanyabashi bakiga uko hakicwa Abatutsi benshi hakanakorwa urutonde rwabo.

Abatutsi bagera ku 44 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside mu murenge wa Tumba.

Mu 2008 Urukiko Gacaca rwamuhamije, adahari, gukora Jenoside  rumuhanisha gufungwa imyaka 19. Bamwe mu bakurikiye urubanza rwe bagiye batangaza ko Murekezi ari umunyamafaranga ku buryo yagerageje no guha ruswa bamwe mu baburanishaga urubanza rwe muri Gacaca kandi atanahari.

Jenoside ihagaritswe, Vincent Murekezi yahungiye mu cyahoze ari Zaïre, ahita akomereza muri Malawi aho yageze agakora ubucuruzi ndetse agahindura imyirondoro akanabona ubwenegihugu avuga ko ari umunya Tanzania wavukiye ahitwa Mbeya.

Ibintu byaje kumuhindukiraho

Mu 2009, u Rwanda rwoherereje Malawi impapuro mpuzamahanga zo kumufata ariko ntibyabaho kubera uburyo yari amaze kuba umuntu ufite inshuti nyinshi zikomeye muri Malawi nk’uko NyasaTimes ibivuga.

Uwari Minisitiri  w’umutekano muri Malawi Grace Chiumia yavuze ko Murekezi ari umucuruzi ukomeye mu gihugu atari umuntu aregwa Jenoside.

Nyuma y’igihe kinini yidegembya, ibintu byaje guhinduka muri Malawi, Bakili Muluzi (1994-2004) aha Bingu wa Mutharika (2004 – 2012) uyu asimburwa na Mme Joyce Banda (2012 – 2014) uyu na we asimburwa na Peter Mutharika uriho ubu.

Ibihugu byombi byagiye bibana binagirana ubufatanye mu by’ubutabera. Murekezi yatawe muri yombi mu 2016, aburana asaba kutoherezwa mu Rwanda, aratsindwa hose kugeza ubu yoherejwe.

Src : Umuseke

2019-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Ubwanditsi 27 Dec 2018
Wari uzi ko gutera Gatarina [ Kondo] mu karere byatangiriye muri Uganda?

Wari uzi ko gutera Gatarina [ Kondo] mu karere byatangiriye muri Uganda?

Ubwanditsi 05 Dec 2018
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ubwanditsi 15 Mar 2019

2 Ibitekerezo

  1. Btwenge
    January 28, 201910:47 am -

    IBI. BIBERE URUGERO
    BURI MUNTU WESE UMENA
    AMARASO YINZIRA KARENGANE
    KANDI NTAGO BIRANGIRIYE. AHO
    MWIBUKE. IMANA IBWIRA. KAYINI
    ITI. AMARASO YA MURUMUNA
    WAWE WAMENNYE YANGEZEHO
    BANTU MUMENA AMARASO
    AMARASO. ARASAMA
    NIYO WABA URINDE CYANGWA
    NIYO WABA URICYO URI. CYOSE
    UZAYABAZWA.

    Subiza
    • Sunday
      January 28, 201910:51 am -

      Ariko se muzicya abanyatwanda mubamare? Uwo agiye kugafuni ka kafome

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro
Amakuru

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Ubwanditsi 13 Jan 2023
FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe
INKURU NYAMUKURU

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Ubwanditsi 13 Nov 2019
APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 
Amakuru

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Ubwanditsi 05 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru