• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Vincent Murekezi uregwa gukora Jenoside mu Rwanda [1994] yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Malawi ngo aburanire  ibyaha bya Jenoside aregwa. Ni nyuma y’uko aburanye kugeza mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga rwa Malawi asaba kutoherezwa mu Rwanda agatsindwa.

Faustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko; Murekezi yoherejwe mu Rwanda muri porogaramu yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi. Ko hari n’ibihano yari yarakatiwe na Malawi akaba aje no kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside aregwa.

Vincent Murekezi afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda, Malawi ifitanye n’u Rwanda amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha yasinywe tariki 21 Gashyantare 2017. Amasezerano atari asanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Umucuruzi ukomeye Murekezi yaburanye mu nkiko nyinshi muri Malawi ngo atoherezwa iwabo ariko hose aratsindwa.

Murekezi muri Malawi yari anakurikiranyweho icyaha cya ruswa nyuma y’imyaka icyenda yaraburanishijwe adahari.

Mu Rwanda ho, ubutabera bwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2009. Gusa yari atarafatwa kuko yari yarihinduye umunyaMalawi ndetse bivugwa ko yatanze ruswa mu nzego z’umutekano ngo ntafatwe.

Ikinyamakuru NyasaTimes cyo muri Malawi kivuga ko Murekezi yari umunyamafaranga ukomeye cyane muri Malawi, ufite inshuti nyinshi muri Guverinoma, Polisi, n’izindi nzego za Leta, gusa yaje gutabwa muri yombi hagati mu 2016.

Murekezi azwi cyane i Butare

Uyu mugabo wahoze atuye i Tumba, muri Kilometero nke uvuye kuri Kaminuza y’u Rwanda, yari umuntu wishoboye ufatwa kandi nk’uwagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma Jenoside iba ikanahitana benshi mu cyari Perefegitura ya Butare cyane mu mugi.

Aho yari atuye harazwi cyane kubo muri aka gace Tumba, ni ku nzu hazwi cyane nko kuri ‘Ruliba’. Ni inzu yari ikomeye kandi ari umwihariko mu gihe cyayo. Yari iy’umucuruzi w’itabi Murekezi Vincent.

Murekezi ashinjwa kwica Abatutsi bahungiye iwe mu rugo n’abandi muri aka gace.

Muri Gacaca, Murekezi yarezwe gukoranyiriza inama iwe hamwe n’abandi bantu bari bakomeye, barimo na Burugumestre Joseph Kanyabashi bakiga uko hakicwa Abatutsi benshi hakanakorwa urutonde rwabo.

Abatutsi bagera ku 44 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside mu murenge wa Tumba.

Mu 2008 Urukiko Gacaca rwamuhamije, adahari, gukora Jenoside  rumuhanisha gufungwa imyaka 19. Bamwe mu bakurikiye urubanza rwe bagiye batangaza ko Murekezi ari umunyamafaranga ku buryo yagerageje no guha ruswa bamwe mu baburanishaga urubanza rwe muri Gacaca kandi atanahari.

Jenoside ihagaritswe, Vincent Murekezi yahungiye mu cyahoze ari Zaïre, ahita akomereza muri Malawi aho yageze agakora ubucuruzi ndetse agahindura imyirondoro akanabona ubwenegihugu avuga ko ari umunya Tanzania wavukiye ahitwa Mbeya.

Ibintu byaje kumuhindukiraho

Mu 2009, u Rwanda rwoherereje Malawi impapuro mpuzamahanga zo kumufata ariko ntibyabaho kubera uburyo yari amaze kuba umuntu ufite inshuti nyinshi zikomeye muri Malawi nk’uko NyasaTimes ibivuga.

Uwari Minisitiri  w’umutekano muri Malawi Grace Chiumia yavuze ko Murekezi ari umucuruzi ukomeye mu gihugu atari umuntu aregwa Jenoside.

Nyuma y’igihe kinini yidegembya, ibintu byaje guhinduka muri Malawi, Bakili Muluzi (1994-2004) aha Bingu wa Mutharika (2004 – 2012) uyu asimburwa na Mme Joyce Banda (2012 – 2014) uyu na we asimburwa na Peter Mutharika uriho ubu.

Ibihugu byombi byagiye bibana binagirana ubufatanye mu by’ubutabera. Murekezi yatawe muri yombi mu 2016, aburana asaba kutoherezwa mu Rwanda, aratsindwa hose kugeza ubu yoherejwe.

Src : Umuseke

2019-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Ubwanditsi 27 Mar 2020
Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Ubwanditsi 20 Dec 2019
Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Ubwanditsi 23 Oct 2019
Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Ubwanditsi 14 Jul 2020

2 Ibitekerezo

  1. Btwenge
    January 28, 201910:47 am -

    IBI. BIBERE URUGERO
    BURI MUNTU WESE UMENA
    AMARASO YINZIRA KARENGANE
    KANDI NTAGO BIRANGIRIYE. AHO
    MWIBUKE. IMANA IBWIRA. KAYINI
    ITI. AMARASO YA MURUMUNA
    WAWE WAMENNYE YANGEZEHO
    BANTU MUMENA AMARASO
    AMARASO. ARASAMA
    NIYO WABA URINDE CYANGWA
    NIYO WABA URICYO URI. CYOSE
    UZAYABAZWA.

    Subiza
    • Sunday
      January 28, 201910:51 am -

      Ariko se muzicya abanyatwanda mubamare? Uwo agiye kugafuni ka kafome

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo
HIRYA NO HINO

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.
Amakuru

Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Amerika yagize icyo ivuga ku rupfu rwa Bihozagara
Mu Rwanda

Amerika yagize icyo ivuga ku rupfu rwa Bihozagara

Ubwanditsi 04 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru