• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ubwanditsi 24 May 2025 Amakuru, IKORANABUHANGA, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Guhera tariki ya 17 Gicurasi kugeza kuya 25 Gicurasi 2025, mu Rwanda by’umwihariko muri BK Arena harimo kubera irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu gace ka Nile Conference.

Ni agace gahuje amakipe ane yo mu bihugu bitandukanye aribyo u Rwanda rwakiriye ruhagarariwe na APR BBC, Kenya ihagarariwe na Nairobi City Thunder, Libya ifite Al Ahli Tripoli ndetse na Based Basketball yo muri Afurika y’Epfo.

Ni imikino yatangiye guhera ku wa gatandatu aho kugeza ubu hamaze gukinwa imikino ine kuri buri kipe yitabiriye iri rushanwa, kugeza ubu ikipe ya Al Ahli niyo iyoboye urutonde ndetse yanamaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo.

Ku mwanya wa Kabiri hari ikipe ya APR BBC imaze gutsinda imikino ibiri inganya na MBB yo muri Afurika y’Epfo hagasoza Nairobi City thunder yo yamaze gutisnda umukino umwe.

Muri iyi nkuru yacu, tugiye kurebera hamwe akamaro ko kwakira iri rushanwa rya BAL ririmo gukinwa ku nshuro yaryo ya Gatanu, aho mu nshuro enye ziheruka u Rwanda rwakiraga imikino ya nyuma, ubu hakaba hari gukinirwa Nile Conference.

Kwakira irushanwa rya BAL bituma abakinnyi, abafana, abanyamakuru n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye baza mu Rwanda, bikongera abasura amahoteli, ibinyabiziga, resitora n’ahandi hahoze abantu benshi ikiruta byose ni uko abobose bafasha kumenyekanisha igihugu ndetse isura yacyo ikagera kure.

Gutanga Imirimo:

Muri iki gihe cy’imikino ya BAL, uretse kwirabira imikino haba hari imirimo y’igihe gito n’igihe kirekire mu bijyanye no gutegura ibirori, umutekano, kwakira abantu, kwamamaza n’ibindi bifasha abantu kwiteza imbere.

Amahirwe y’Ubucuruzi:

Abacuruzi b’imbere mu gihugu barimo abacuruza ibyo kurya, ibikoresho, imyambaro n’abandi babona isoko rinini n’amahirwe yo kumenyekana.

Kwamamaza Igihugu ku Rwego Mpuzamahanga:

Uku kwamamaza igihugu ku rwego rw’iyi mikino bituma isura y’Igihugu izamuka cyane ko ibitangazamakuru ndetse n’ababa baje gusura igihugu bakimenyekanisha mubyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi nibyo bituma isura y’u Rwanda igaragazwa nk’igihugu gitekanye, cyateye imbere kandi gishoboye kwakira ibirori mpuzamahanga ku buryo n’abandi bashoramari biborohera kuba bashora imari yabo mu gihugu cyiza nk’iki.

Kugaragara mu Itangazamakuru:

Iyi mikino ya BAL yerekanwa ku mateleviziyo mpuzamahanga azwi kandi akomeye cyane, aha twavuga nka ESPN y’abanyamerika, hari Canal Plus y’Abafaransa na NBA TV nk’umufatnyabikorwa mukuru, ndetse ibi bikaba bifasha kongera isura nziza ya Rwanda.

Ububanyi n’Amahanga binyuze muri Siporo:
Byongera umubano mwiza n’ibindi bihugu binyuze ku kuba u Rwanda rwarakiriyeiyi mikino, bityo abayobozi ndetse n’abandi baturage bavamu bihugu bitandukanye bamenya u Rwanda nk’igihugu gifite ijambo mu guteza imbere siporo muri Afurika.

Kunoza Imijyi:

Kwakira imikino n’ibirori nka BAL bituma inzego z’ibikorwaremezo birimo imihanda, itumanaho n’isuku bisubirwamo kandi bigatunganywa neza kurusha uko byari bisanzwe mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira.

Ibikorwaremezo:
Mu bikorwa bitandukanye bikorwa na BAL na NBA Africa, ku bufatanye n’abandi baterankunga na Guverinoma y’u Rwanda hubakwa ibibugabitandukanye bizafasha kuzamura siporo n’impano z’abakiri bato.

Aha twavuga nk’ibibuga bimaze kubakwa harimo icya Kimisagara, icya Club Rafiki, Kimironko, Rubavu, Bugesera ndetse no mu karere ka Bugesera, ibi bikaba biri muri gahunda yo guteza imbere siporo.
BAL na NBA Africa bafite bafite gahunda yo kubaka ibibuga igihumbi mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, aha kandi mu bihugu bizubakwamo ibyo bibuga harimo n’u Rwanda.

Iterambere ry’Urubyiruko na Siporo:

Urubyiruko rubona abakinnyi bakomeye b’intangarugero, bikabatera imbaraga zo gukunda siporo cyane cyane ab’umukino wa Basketball, aha twavuga nka Luol Dong ukomoka muri Sudani y’Epfo uri mu Rwanda, uyu akaba yarabaye icyamamare muri NBA.

Guteza imbere abahanzi:

Muri iki gihe cy’iri rushanwa, BAL iteugura ko mu gihe cy’imikino abahanzi batandukanye basusurutsa ababa bitabiriye iyi mikino, aha twavuga ko hari abahanzi b’imbere mu gihugu ndetse no hanze yahoo kuko aba bose banakuramo Amafaranga.

Amahugurwa:

Basketball Africa League na NBA bafatanya n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu gutegura amahugurwa ku rubyiruko n’abatoza kugirango bibafashe kongera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi.

Gutanga amahirwe:

Abakinnyi bo mu Rwanda babona amahirwe yo kugaragara ku rwego mpuzamahanga no gutoranywa n’amakipe akomeye iyo barimo gukina muri iri rushanwa riba ngarukamwaka.

Guhuza Afurika:
Kwakira imikino ya BAL bituma u Rwanda rugaragaza ko rushyigikiye ubumwe bwa Afurik no gukorana mu iterambere.

Guhuriza hamwe Imico Itandukanye:

Buri gihugu kizanye umuco wacyo, bikazamura gusabana n’umuco hagati y’abanyafurika.

Gushora Ishoramari ry’Igihe Kirekire:

Kwizera Igihugu nk’Icyashorwamo Imari hakaba harimo cyane cyane no kwakira neza ibikorwa mpuzamahanga byongera icyizere cy’Abashoramari ku Rwanda.

Ubufatanye na NBA n’Ibigo Mpuzamahanga:

Umubano hagati ya Rwanda n’ibigo bikomeye nka NBA, Nike, na Pepsi urushaho gukomera kuko baba bageze mu Rwanda bagategura uburyo burambye bwo kuzamamaza mu Rwanda no mubindi bikorwa bitandukanye.

Mu gusoza, kuba u Rwanda rwemera kwakira iri rushanwa ryaBAL ni kimwe mu bikorwa bifasha igihugu kugera ku ntego yo kuba igicumbi cya siporo n’ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa n’inama mpuzamahanga n’ibindi birori bitandukanye.

2025-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024
Abakinnyi b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba, babagenera impano mbere yo gukina na RDC

Abakinnyi b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba, babagenera impano mbere yo gukina na RDC

Ubwanditsi 28 Jan 2016
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025
Amafoto – Rayon Sports WFC yasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, ibumurikira ibikombe bibiri yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2023/24

Amafoto – Rayon Sports WFC yasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, ibumurikira ibikombe bibiri yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2023/24

Ubwanditsi 08 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda
IMIKINO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel
Amakuru

Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel

Ubwanditsi 11 May 2022
Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha
Mu Rwanda

Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha

Ubwanditsi 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru