• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League waraye uhuje ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa yari yakiriye ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’Ubwongereza warangiye PSG yari iri murugo itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

Muri uyu mukino watangiye impande zombi zishaka ibitego, ikipe ya PSG yari iri murugo niyo yatangiye neza aho ku munota wa 15 w’umukino kapiteni wayo Marquihnos yafunguye amazamu ya City, ni igitego yatsinze ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Angel Dimaria, iki gitego akaba ari nacyo cyatandukanyije impande zombi z’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri byagaragaye ko cyihariwe cyane na Manchester City, ubwo hari ku munota wa 64 w’umukino nibwo kapiteni wayo Kevin De Bruyne yayiboneye igitego cya mbere cyo kwishyura mbere y’uko Riyad Mahrez yatsinze igitego cya kabiri cya City binayiha amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma.

Mbere gato y’uko umukino urangira ikipe ya Paris St Germain yabonye ikarita itukura yahawe umukinnyi wo hagati Idrissa Gana Gueye nyuma y’ikosa yari akoreye kuri Ilkay Gundogan, ibi bivuze ko uyu mukinnyi atazagaragara ku mukino wo kwishyura.

Uyu mukino waraye ubaye ukurikira undi wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League abaye ku wa kabiri w’iki cyumweru wasize ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye yari yanganyije na Chelsea igitego kimwe kuri kimwe.

Mu cyumweru gitaha hateganyijwe imikino yo kwishyura ya 1/2, aho ku munsi wo ku wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 ikipe ya Manchester City mu Bwongereza izakira ikipe ya Paris St Germain, bucyeye bwaho tariki ya 5 Gicurasi 2021 ikipe ya Chelsea izakira ikipe ya Real Madrid.

2021-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Ubwanditsi 25 Aug 2024
Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Ubwanditsi 19 May 2021
Ku bufatanye bwa FERWACY n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe hateguwe isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’intwali

Ku bufatanye bwa FERWACY n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe hateguwe isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’intwali

Ubwanditsi 28 Jan 2022
Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Ubwanditsi 03 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro: Perezida Kagame yashoje  imyitozo yo guhangana n’umwanzi
INKURU NYAMUKURU

Gabiro: Perezida Kagame yashoje imyitozo yo guhangana n’umwanzi

Ubwanditsi 11 Dec 2018
MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money
IKORANABUHANGA

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

Ubwanditsi 22 May 2018
Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya
POLITIKI

Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya

Ubwanditsi 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru