• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda ndetse isi hose hibukwa ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports Club basuye urwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2021 kiyobowe n’umuyobozi w’iyi kipe y’umweru n’icyatsi Mvukiyehe Juvenal cyaranzwe no gutemberezwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, ndetse banasangijwe amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko impamvu bahisemo gusura uru rwibutso ari uko hari abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse kandi hakaba nabandi bagize uruhare muri Jenoside.

Yagize ati “ni igikorwa twifuza guha agaciro kugira ngo niba turi muri siporo twumve ko tudakwiye kujya mu bindi bikorwa bibi, bityo rero muri Kiyovu Sports twifuje kugira ngo tubimburire abandi basiporitifu duhe agaciro abacu bakorewe Jenoside mu 1994 cyane cyane ko umuryango wa Kiyovu Sports hari abasiporutifu bacu, abakinnyi bacu, abakunzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi hakaba n’abasiporutifu bacu bijanditse muri ibyo ikorwa bibi.”

Ku ruhande rwa rutahizamu w’umunyanijeriya, Babua Samson we yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba ariko none hakwiye gushimirwa byimazeyo uwayihagaritse.

Ati”ibyabaye mu myaka 27 ishize, byari biteye ubwoba pe, ndashaka gushimira buri wese warwanye kugira ibyo bintu bibi bisigare ari urwibutso gusa, ndashaka gushimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame warwanye cyane kugira ngo agarure amahoro muri iki gihugu, ni ikintu cyiza kuko abantu bose ubu bashyize hamwe.”

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ruri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo. Ni rwo runini mu gihugu, rushyinguyemo abantu basaga 250.000 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe. Urwo rwibutso rwubatswe mu 1999.

2021-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe

Ubwanditsi 22 Jun 2017
Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Rusizi: Abantu Bataramenyekana Barashe Abaturage Babiri

Rusizi: Abantu Bataramenyekana Barashe Abaturage Babiri

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Bisi ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka

Bisi ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka

Ubwanditsi 27 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Jul 2018
Uganda:  Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Ubwanditsi 24 Dec 2017
Impanuro y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame i Musanze
Mu Mahanga

Impanuro y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame i Musanze

Ubwanditsi 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru