• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda ndetse isi hose hibukwa ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports Club basuye urwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2021 kiyobowe n’umuyobozi w’iyi kipe y’umweru n’icyatsi Mvukiyehe Juvenal cyaranzwe no gutemberezwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, ndetse banasangijwe amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko impamvu bahisemo gusura uru rwibutso ari uko hari abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse kandi hakaba nabandi bagize uruhare muri Jenoside.

Yagize ati “ni igikorwa twifuza guha agaciro kugira ngo niba turi muri siporo twumve ko tudakwiye kujya mu bindi bikorwa bibi, bityo rero muri Kiyovu Sports twifuje kugira ngo tubimburire abandi basiporitifu duhe agaciro abacu bakorewe Jenoside mu 1994 cyane cyane ko umuryango wa Kiyovu Sports hari abasiporutifu bacu, abakinnyi bacu, abakunzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi hakaba n’abasiporutifu bacu bijanditse muri ibyo ikorwa bibi.”

Ku ruhande rwa rutahizamu w’umunyanijeriya, Babua Samson we yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba ariko none hakwiye gushimirwa byimazeyo uwayihagaritse.

Ati”ibyabaye mu myaka 27 ishize, byari biteye ubwoba pe, ndashaka gushimira buri wese warwanye kugira ibyo bintu bibi bisigare ari urwibutso gusa, ndashaka gushimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame warwanye cyane kugira ngo agarure amahoro muri iki gihugu, ni ikintu cyiza kuko abantu bose ubu bashyize hamwe.”

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ruri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo. Ni rwo runini mu gihugu, rushyinguyemo abantu basaga 250.000 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe. Urwo rwibutso rwubatswe mu 1999.

2021-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Ubwanditsi 30 Nov 2024
Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 15 Jun 2017
AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027

AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 29 Sep 2026
Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 28 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ramazani Shadary ni we Kabila yatanze nk’uwamusimbura
POLITIKI

Ramazani Shadary ni we Kabila yatanze nk’uwamusimbura

Ubwanditsi 08 Aug 2018
Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye
Amakuru

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Bujumbura : Nkomeza Christine umurundikazi wari washimuswe ashinjwa ubutasi, afungiye muri Gereza ya Mpimba, nyuma yo kwanga kujyanwa mu Rwanda kungufu
ITOHOZA

Bujumbura : Nkomeza Christine umurundikazi wari washimuswe ashinjwa ubutasi, afungiye muri Gereza ya Mpimba, nyuma yo kwanga kujyanwa mu Rwanda kungufu

Ubwanditsi 30 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru