• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Ubwanditsi 20 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imaze gusohora icyegeranyo giteye ubwoba, aho kigaragaza ko amatora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha mu Burundi, ashobora kuzarangwa n’ubwicanyi buruta ubwabaye mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Petero Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu, bigakurura ubugizi bwa nabi bwaguyemo abantu benshi, abarokotse bagafungwa, abandi bakaboneza iy’ubuhunzi.

Bwana Fortuné Gaëtan Zongo uhagarariye impuguke zateguye icyo cyegeranyo, avuga ko intandaro y’icyuka kibi kiri mu Burundi, ari ubutegetsi budatanga ubutabera ku Barundi bose, ahubwo ngo bugatonesha abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD, bamunzwe na ruswa n’ibindi byaha bigejeje uBurundi aharindimuka.

Bwana Gaëtan Zongo kandi yagarutse ku bitero byinshi umutwe wa RED-TABARA wagabye mu Burundi, bigahitana abasirikari n’abasivili benahi. Mu guhangana n’ibyo bitero, Leta ngo yahutaje abaturage, cyane cyane abo mu mashyaka ya opozisiyo, bikurura umwuka mubi n’umutima wo kwihorera.

Mu rwego rwo gucecekesha uwazamura ijwi ryamagana iyi mitegekere, Loni iravuga ko mu gihugu hose kakwijwe “Imbonerakure”, urubyiruko rwa CNDD-FDD rwitwara gisirikari, rukaba ari narwo rushobora kuzakora amahano, mu gihe abaturage bazaba banze gutora abakandida b’iryo shyaka.

Aka karengane ngo kaza kiyongera ku bukene butigeze bubaho mu Burundi, kuko hejuru ya 1/2 cy’abaturage badashobora kurya kabiri ku munsi. Imibare itangwa muri icyo cyegeranyo yerekana ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, igiciro cy’ibiribwa cyazamutseho hejuru ya 26%, ku buryo igice kinini kitabasha kwigondera ibyo biciro.

Ubukungu bw’uBurundi muri rusange ngo buri ahantu habi cyane. Ibintu nkenerwa nk’ibikomoka kuri peteroli imiti, isukari, amazi meza, amashanyarazi, n’ibindi by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ngo bibona gusa abatoni b’ingoma ya Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ubwo busumbane buherekejwe n’uburakari abaturage bafitiye Leta rero, buragereranywa n’ikirunga gishobora kuruka igihe icyo aricyo cyose, Abarundi bakamarana, bamwe bashinja abandi kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

Kugeza ubu Leta y’u Burundi ntacyo iravuga kuri iki cyegeranyo cya Loni. Icyakora mu myaka yashize, ubwo hasohokaga ibyegeranyo
binenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD, buri gihe bwasubizaga ko ari “inyakaburundi” zikoreshwa n’ “ibihugu by’abaturanyi”.

2024-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Ubwanditsi 22 Jun 2024
Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5

Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5

Ubwanditsi 01 Feb 2024
Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL

Ubwanditsi 24 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa  Ubwishigizi mu Rwanda
Mu Rwanda

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Dr Rose Mukankomeje yagaramye  ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )
Mu Mahanga

Dr Rose Mukankomeje yagaramye ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi
Mu Rwanda

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Ubwanditsi 26 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru