• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yacyeje Amavubi yatsinze South Sudan 2-1

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yacyeje Amavubi yatsinze South Sudan 2-1

Ubwanditsi 29 Dec 2024 Amakuru, IMIKINO

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yashimiye Ikipe y’Igihugu “Amavubi” nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2024.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoro.

Ni umukino wo kwishyura waje nyuma yaho Amakipe yombi yaherukaga guhurira i juba ku wa Gatandatu ushize, aho Sudani y’epfo yari yatsinze u Rwanda ibitego 3-2.

Ni umukino watangiye neza ku ruhande rw’u Rwand aho ubwo hari ku munota wa 36, ikipe y’igihugu yabonye igitego cya mbere.

Ni kumupira Tuyisenge Arsene yatereye kure, umupira ukora kuri Mugisha Didier wari mu rubuga rw’Amahina, umunyezamu Juma awukoraho ukubita ipoto uramugarukira ku mugongo ujya mu izamu.

Bigeze ku munota wa 45, Amavubi yabonye penaliti nyuma yaho Claude Niyomugabo yashyize umupira mu rubuga rw’amahina, Joseph Malish akora umupira n’akaboko. Penaliti yemejwe n’umusifuzi ukomoka muri Tuniziya.

Ni penaliti ariko itahiriye u Rwanda kuko kapiteni Muhire Kevin wari uyoboye bagenzi bakina mu Rwanda, yayiteye mu maboko y’umunyezamu bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino, U Rwabda rwabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin, ni nyuma y’Amakosa yakozwe naba myugariro maze Kapiteni atsinda gitego bitamugoye.

Bigeze ku munota wa 85, David Sebith wagiye mu kibuga asimbuye atsindiye Sudani y’Epfo igitego ku mupira ahawe ibumoso agasiga myugariro Niyomugabo Claude.

Icyo gitego akaba aricyo cyagejeje ku musozo w’umukino w’ impande zombi, Amavubi atsinze Sudani y’epfo ibitego 2-1 ayisezerera mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024.

Amakipe yombi yanaganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko Sudani y’epfo isezererwa kubera ibitego byinshi yatsindiwe mu rugo.

U Rwanda ruzategereza umwanzuro wa CAF niba ruzaba kimwe mu bihugu bizahagararira akarere ka CECAFA mu irushanwa rizakinirwa muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Nyuma y’instinzi y’uyu mukino nibwo  Minisitiri Nelly yashimiye Amavubi, Ati “Iki ni ikimenyetso ko nidukomeza gushyiramo ikinyamwuga , umuhate no guharanira intsinzi ntakabuza tuzagera kure.”

Yanashimiye abafana baserutse ari benshi bagashyigikira u Rwanda.

2024-12-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Ubwanditsi 10 Aug 2021
Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Ubwanditsi 22 Jan 2020
MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

Ubwanditsi 15 Feb 2021
Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Ubwanditsi 04 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama
Amakuru

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Ubwanditsi 16 Jan 2025
DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira
INKURU NYAMUKURU

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

Ubwanditsi 07 Feb 2018
U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund
UBUKUNGU

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

Ubwanditsi 11 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru