• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru ndetse akaba yanarakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yiciwe i Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Amakuru agera kuri Rushyashya yemeza ko yishwe mu rukerera, umurambo we ukaba wabonywe mu modoka aho bikekwa ko yaba yishwe anizwe n’abantu bataramenyekana.

Francois Iyamuremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera,  yabwiye itangazamakuru  ko umurambo wa Hubert Gashagaza wabonywe mu modoka bivugwa ko ari iya nyakwigendera, bikaba bikekwa ko yaba yishwe anizwe kuko nta gikomere umurambo wari ufite, gusa ngo icyamwishe cyakwemezwa hamaze gukorwa ibizamini bya muganga.

JPEG - 43.1 kb

Iteka rya Perezida N° 42/01 ryo ku wa 17/02/2017 rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba Komiseri, ba Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye Bato ba Polisi y’u Rwanda, niryo ryanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru CSP Hurbert Gashagaza.

Hubert Gashagaza wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) yakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda irimo no kuba umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, umwanya yanamazeho igihe.

JPEG - 47.1 kb

Hubert Gashagaza kandi yanakoze mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha, by’umwihariko mu gihe yari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centre Afrique.

JPEG - 30.2 kb

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yavuze  ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi.

Ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ni imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo.”

Mbabazi yavuze ko abantu bishe Gashagaza, basa n’abamuyobeje kuko umurambo wagaragaje i Ndera aho Abashinwa baparika amakamyo mu muhanda w’igitaka uri nko muri metero ijana uvuye kuri kaburimbo.

Yakomeje avuga ko abashinzwe iperereza ku bimenyetso muri RIB bagiye aho ibi byabereye ‘nibo batubwiye uko babisanze’ ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

Gashagaza yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, ubu yakoraga mu Nkeragutabara.

Mbabazi yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye kuko nta muntu n’umwe bari bazi ko afitanye ikibazo nawe.

2018-09-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2019
N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Ubwanditsi 23 Jun 2024

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    September 18, 20185:39 pm -

    NARUHUKIRE MUMAHORO!!umuryangowe ukomeze wihangane!!!
    ABAMWISHE NABO BAZAPFA!!!
    BIVUYE I BUGANDE BIGEZE INO!!!
    NONEHO TURAJYAHE????

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Nubwo Leta itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rya Kigeli, hari icyo yiteguye gukora.
Mu Mahanga

Nubwo Leta itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rya Kigeli, hari icyo yiteguye gukora.

Ubwanditsi 18 Oct 2016
Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.
Amakuru

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ubwanditsi 16 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru