• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 02 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Amakuru yizewe aturuka muri RNC, aravuga ko Casssien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera aho yatorotse gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017 agahungira mu bihugu bitandukanye abifashijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda ariwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye weguye kuri izo nshingano kuwa  24 Ukwakira 2019.

Cassien Ntamuhanga asimbuye Turayishimye mu gihe umutwe w’iterabwoba ufite undi mushinga mushyashya wo gushing indi Radiyo izajya ikorera mu gihugu cya Uganda mu gihe Serge Ndayizeye nawe yashyizeho amananiza yo gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akareka kuyobora Radiyo rutwitsi Itahuka ivugira kuri Internet. Ukuriye uwo mushinga ni Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa.

Cassien Ntamuhanga yamaze kugera Uganda akaba arimo no gushakirwa ibyangombwa bigenewe impunzi bitangwa na HCR.  Cassien Ntamuhanga akaba yarasanzeyo umuryango we harimo Nyina umubyara  ariwe Nyirabahashyi Emilienne na mushikiwe , murumuna we ndetse n’urushako rwe.

Yaba Cassien Ntamuhanga ndetse na Jean Paul Turayishimye asimbuye bombi bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. By’umwihariko Ntamuhanga wari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi urebeye ku byaha yahamijwe, birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.

Jean Paul Turayishimye we aregwa kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byabaye hagati ya 2010-2014 mu Rwanda byahitanye abantu 17 abandi benshi bagakomereka. Leta y’u Rwanda yashyikirije impapuro Leta y’Amerika zisaba ku muta muri yombi.

2019-11-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyerekezo gishya  2050:  Umuturage  azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Ubwanditsi 17 Dec 2016
Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Ubwanditsi 24 Jul 2018
I Kabale, Museveni yagerageje kweza Kayumba, amugaragaza nk’umunyapolitiki wari ufite imyumvire itandukanye n’iy’ubuyobozi mu Rwanda.

I Kabale, Museveni yagerageje kweza Kayumba, amugaragaza nk’umunyapolitiki wari ufite imyumvire itandukanye n’iy’ubuyobozi mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 Mar 2020

Igitekerezo kimwe

  1. bazumvaryari
    November 5, 201911:22 am -

    Igikeri bakiroshye mu ruzi batazi ko ari ho gisanzwe gituye!. Bamushinje gukorana n’abanzi b’igihugu maze bamwe bakagirango ni ukubeshya naho iby’ikigali byari ugushaka impamba yo gusanga imburabwenge nkawe n’ubundi bari basanganywe.Umukobwa baramubajije bati ninde waguteye inda, ati ni kanaka ati kandi n’ubundi twari dusanganywe. Abaye nka wawundi wo muri PS-imberakuri wagiye muri FDRL ngo asanze Mudacumura maze agezeyo asanga ni ibiryabarezi bitereye aho, byikingiriza indushyi bigasahura bijyana muri business zabyo, bikabeshya ngo ”tuzakora Politiki”. Uwo azabaho gute? urwishigishiye ararusoma. Tekereza kuba umuvugizi w’ikintu kiri mu marembera????????????????????/. Ameze nk a wawundi wagurishije inka ze maze yajya kugura ikintu agasanga ni amiganano yo ari fake money.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya APR FC yitegura gukina na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League irakomereza imyitozo i Nyamirambo
Amakuru

Ikipe ya APR FC yitegura gukina na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League irakomereza imyitozo i Nyamirambo

Ubwanditsi 12 Oct 2021
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu  kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere
Mu Mahanga

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

Ubwanditsi 26 Feb 2017
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri
Mu Rwanda

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Ubwanditsi 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru