• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru” Jeune Afrique “, Perezida wa Angola, João Lourenço yatangaje ko asanga igihe kigeze ngo inshingano yari afite z’ubuhuza mu kibazo cya Kongo zegurirwe undi mukuru w’igihigu.

Perezida Lourenço yavuze ko ntako atagize ngo yumvishe mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, ko ikibazo cy’intambara iyogoza igihugu cye kizakemurwa gusa n’inzira y’imishyikirano, ariko Tshisekedi akabyima amatwi.

Perezida Lourenço ati:”Mpereye ku rugero rw’igihugu cyanjye, Angola, nabwiye kenshi Perezida Tshisekedi ko nta muti ushobora kuva mu ntambara. Murabizi ko twabaye mu ntambara igihe kinini, ariko yaje kurangizwa n’imishyirano hagati ya Leta n’umutwe wayirwanyaga wa UNITA, ndetse tunagirana ibiganiro n’igihugu cy’Afrika y’Epfo cyari cyarohereje ingabo ku butaka bwacu, ari nabyo byatanze amasezerano y”amahoro muw’1998.

Inama zinyuranye zabereye i Luanda muri Angola, zasabye Leta ya Kongo kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23 uyirwanya, kandi ikagira uruhare mu gusenya umutwe w’abajenosederi wa FDLR.

Imyanzuro ya Luanda yanashyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga muri rusange, nawo usaba kurangiza intambara ya Kongo binyuze mu nzira y’ibiganiro. Ibi Tshisekedi ntabikozwa, kuko yarahiye kenshi ko atazigera ashyikirana na M23, yita ” umutwe w’iterabwoba. Gusenya FDLR nabyo yarabyanze, kuko yamaze no kuyinjiza mu ngabo ze, akaba anakomeje kuyifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma y’inama yagombaga guhuza Perezida Kagame w’uRwanda na mugenzi we wa Kongo i Luanda tariki 15 Ukuboza 2024, ariko igapfuba kubera ko, ku munota wa nyuma, abategetsi ba Kongo bisubiyeho bakanga umwanzuro wo gushyikirana na M23, nyamara bari babyemereye umuhuza, Perezida Kagame yavuze ko atazasubira mu nama nk’izo zo gutesha abantu igihe gusa.

Nyuma y’aya mananiza yose rero, Perezida Lourenço amanitse amaboko, kuko asanga gukomeza ubuhuza butagira icyo bugeraho ari ukuvunwa n’ubusa.

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 15 Gashyantare 2025, nibwo Perezida Lourenço azatangira kuyobora Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe.

Uwo mwanya wakamuhaye ububasha bwo gukemura ikibazo cya Kongo, ariko yabwiye “Jeune Afrique” ko imirimo myinshi imutegereje atayibangikanya n’iy’ubuhuza [abonamo amananiza].

Angola ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, wohereje ingabo muri Kongo, ariko nta musirikati wa Angola uzirimo.

Izo ngabo za SADC zifatanyije n’za ku Leta ya Kongo, iz’uBurundi, abajenosideri ba FDLR n’indi mitwe y’abagizi ba nabi, zananiwe gukoma imbere M23, ahubwo urwo ruvangitirane rw’abarwanirira Tshisekedi, rwijandika mu bikorwa bihohotera Abatutsi b’Abanyekongo.

Amateka azazirikana ko Angola yanze gushora abasirikari bayo mu ntamba ya Kongo ihitana benshi, igasenya byinshi, kandi umuti urambye ari uwo kwicarana, Abakongomani bagakemura ibibazo by’igihigu cyabo babihereye mu mizi.

2025-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Ubwanditsi 17 Dec 2019
INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Ubwanditsi 28 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010
Amakuru

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Perezida wa Repubulika , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n’ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.
Amakuru

Perezida wa Repubulika , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n’ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.

Ubwanditsi 31 Dec 2020
Rwanda Motors
KWAMAMAZA

Rwanda Motors

Ubwanditsi 13 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru