• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Ubwanditsi 10 Oct 2018 POLITIKI

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un ateganya gutumira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, ngo asure igihugu cye.

Papa Francis ari mu bantu bakomeje gutera ingabo mu bihugu ibiganiro by’amahoro byagiye bihuza mu bihe bitandukanye Korea y’Epfo n’iya Ruguru, mu minsi ishize.

Perezidansi ya Koreya y’Epfo (Blue House), mu ijwi ry’umuvugizi wayo Kim Eui-kyeom, yavuze ko Papa Fransis yisanga i Pyongyang.

Yanavuze ko Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo ariwe uzasohoza ubwo bubutumire kwa Papa, mu cyumweru gitaha.

Yagize ati “Perezida Moon azasura Vatican ku wa 17 na 18 Ukwakira mu gushimangira umuhate wayo mu kwimakaza ituze n’amahoro muri Korea zombi.”

Ibi bigezweho nyuma y’ibiganiro ibi bihugu byahoraga birebana ay’ingwe, byagiranye inshuro eshatu muri uyu mwaka, nyuma y’igihe bishyamiranye ndetse Korea ya Ruguru isuzuma za missile ubutitsa.

Iby’ubu butumire bwa Papa byatangiye kunugwanugwa ubwo Perezida wa Koreya y’Epfo yajyaga mu rugendo muri Koreya ya Ruguru, mu ntumwa zimuherekeje harimo na Musenyeri ukuriye abandi muri Koreya y’Epfo, Hyginus Kim Hee-joong.

Ubutumire nk’ubu bwaherukaga mu 2000 ubwo Se wa Kim Jong Un yayoboraga Koreya ya Ruguru, Kim Jong Il.

Yaje kwisubiraho ku butumire yari yahaye Papa Yohani Pawulo II kubera ko yari yasabye Korea ya Ruguru kureka abapadiri ba Kiliziya bagakorera muri icyo gihugu, nka rimwe mu mahame yasabaga ko yubahirizwa mbere y’uko ajya muri icyo gihugu.

Papa Francis kandi yasuye Koreya y’Epfo mu 2014, mu gitambo cya Misa cyabereye mu murwa mukuru Séoul, asengera ashimitse amahoro hagati y’ibi bihugu bibiri.

2018-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Ubwanditsi 17 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports
Amakuru

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.
Mu Rwanda

Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.

Ubwanditsi 15 May 2017
Mu byaha bitanu  byahamye Léon Mugesera  harimo  gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi
Mu Mahanga

Mu byaha bitanu byahamye Léon Mugesera harimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Ubwanditsi 20 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru