• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

Editorial 09 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, nibwo mu gasantere k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bishe abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda.

Bavuze ko uwo mutwe uyobowe na General Jean Michel Afurika. Binjiye ku butaka bw’u Rwanda ari 45, bafite imbunda 38 zirimo mashinigani (machine gun) ebyiri, binjira mu Rwanda banyuze mu birunga ku wa Kane ushize bayobowe na Major Gavana (Governor) ufite andi mazina ya Nshimiyimana Elie cyangwa Nshimiyimana Cassien.

Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, nyuma y’uko zigabye igitero zikica abaturage 14 bo mu Kinigi ingabo z’uRwanda zikabahiga bukware.

Ikinyamakuru Rwandatribune.com kivuga ko ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri inyeshyamba zigera muri enye ziyobowe n’umuserija  iki kinyamakuru kitabashije kumenya amazina arizo zageze muri Gurupoma ya Binza ahitwa Gatanga zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda nyuma y’uko abari bateye bari 45, bamwe muri bo bakicwa abandi bagafatwa mpiri.

Izi nyeshyamba zari zimaze iminsi ine mu masengesho yo kwiyiriza ubusa zivuga amashapule abandi bahanura ndetse abahanuzi babo bababwira ko bitoramo abantu 45 bagatera ko igihugu Imana ikibahaye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo zagabye iki gitero ku basivili zica abantu 14 abandi barakomereka,Ingabo za RDF zatangiye kubahiga bukware zigenda zibica  uruhongohongo, abandi bafatwa mpiri kandi  ibikorwa byo kubahiga k’ubufatanye n’abaturage byatanze umusaruro.

Capt.Nshimiyimana Cassien alias  Gavana yari yahanuriwe ko afata umujyi wa Musanze

Amakuru ava muri Binza ku birindiro bya Jean Michel, kugeza na n’ubu bavuga ko Kapiteni Nshimiyimana Cassien alias Gavana wari uyoboye ibitero yaba kuri Telefone ye ngendanwa batarongera kumuca iryera ko ashobora kuba yaraguye mu mutego w’ingabo z’u Rwanda mu Ishyamba ry’ibirunga akicwa.

Capt Nshimiyimana Cassien aka Gavana yavutse mu mwaka wa 1977 avukira ahahoze Komini Kidaho, ubu ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama. Yinjiye muri EX-FAR, muri 1993 mu cyiciro cyitwaga aba vingt six jours [ batozwaga iminsi 26jrs ], muri 1994 yabarizwaga muri Ops Rulindo yayoborwaga na Major Muvunyi, yinjiye muri CRAP ya ALIR muri 1996 mu gihe  Gen.Musare yiyomoraga kuri FDLR agashinga RUD-URUNANA.

Nshimiyimana Cassien, yahise ahabwa ipeti rya Serija, yinjizwa muri CRAP ya RUD URUNANA, muri Gicurasi 2015,  nkuko iki kinyamakuru kivuga, Gavana ubwo yari Liyetona yagabye igitero ku baturage ahitwa i Miliki muri Teritwari ya Lubero yica abaturage 800, afatanije na Major Kizito ufungiwe ibyaha by’intambara muri Congo Kinshasa, muri Kanama 2015 n’aho bateguye igitero kishe  abaturage 1200 ahitwa i Bwavinwa.

Ubu bwicanyi bwose nibwo bwatumye abaturage bo muri Lubero bivumbura bashinga Defense civile yitwa MAI MAI CANDAYIRA ,mu mujinya utoroshye Mai Mai Candayira, yateguye igitero simusiga ahitwa Mashuta muri Gurupoma ya Mukeberwa kuwa 07 Gashyantare 2016, gihitana Gen.Major Ndibabaje Jean Damacsene alias Musare,n’uwari ushinzwe ibikorwa bya Politki Major Milowu. Turacyakurikirana aya makuru…

2019-10-09
Editorial

IZINDI NKURU

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Editorial 02 Aug 2021
Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Editorial 12 Feb 2024
Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Editorial 07 Feb 2025
Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Editorial 22 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda
IKORANABUHANGA

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Editorial 11 Oct 2018
Bruno Mars na Kendrick Lamar_bongeye kwegukana ibihembo byinshi kurusha abandi muri Grammy Award 2018
SHOWBIZ

Bruno Mars na Kendrick Lamar_bongeye kwegukana ibihembo byinshi kurusha abandi muri Grammy Award 2018

Editorial 30 Jan 2018
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !
INKURU NYAMUKURU

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

Editorial 08 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru