• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, nibwo mu gasantere k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bishe abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda.

Bavuze ko uwo mutwe uyobowe na General Jean Michel Afurika. Binjiye ku butaka bw’u Rwanda ari 45, bafite imbunda 38 zirimo mashinigani (machine gun) ebyiri, binjira mu Rwanda banyuze mu birunga ku wa Kane ushize bayobowe na Major Gavana (Governor) ufite andi mazina ya Nshimiyimana Elie cyangwa Nshimiyimana Cassien.

Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, nyuma y’uko zigabye igitero zikica abaturage 14 bo mu Kinigi ingabo z’uRwanda zikabahiga bukware.

Ikinyamakuru Rwandatribune.com kivuga ko ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri inyeshyamba zigera muri enye ziyobowe n’umuserija  iki kinyamakuru kitabashije kumenya amazina arizo zageze muri Gurupoma ya Binza ahitwa Gatanga zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda nyuma y’uko abari bateye bari 45, bamwe muri bo bakicwa abandi bagafatwa mpiri.

Izi nyeshyamba zari zimaze iminsi ine mu masengesho yo kwiyiriza ubusa zivuga amashapule abandi bahanura ndetse abahanuzi babo bababwira ko bitoramo abantu 45 bagatera ko igihugu Imana ikibahaye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo zagabye iki gitero ku basivili zica abantu 14 abandi barakomereka,Ingabo za RDF zatangiye kubahiga bukware zigenda zibica  uruhongohongo, abandi bafatwa mpiri kandi  ibikorwa byo kubahiga k’ubufatanye n’abaturage byatanze umusaruro.

Capt.Nshimiyimana Cassien alias  Gavana yari yahanuriwe ko afata umujyi wa Musanze

Amakuru ava muri Binza ku birindiro bya Jean Michel, kugeza na n’ubu bavuga ko Kapiteni Nshimiyimana Cassien alias Gavana wari uyoboye ibitero yaba kuri Telefone ye ngendanwa batarongera kumuca iryera ko ashobora kuba yaraguye mu mutego w’ingabo z’u Rwanda mu Ishyamba ry’ibirunga akicwa.

Capt Nshimiyimana Cassien aka Gavana yavutse mu mwaka wa 1977 avukira ahahoze Komini Kidaho, ubu ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama. Yinjiye muri EX-FAR, muri 1993 mu cyiciro cyitwaga aba vingt six jours [ batozwaga iminsi 26jrs ], muri 1994 yabarizwaga muri Ops Rulindo yayoborwaga na Major Muvunyi, yinjiye muri CRAP ya ALIR muri 1996 mu gihe  Gen.Musare yiyomoraga kuri FDLR agashinga RUD-URUNANA.

Nshimiyimana Cassien, yahise ahabwa ipeti rya Serija, yinjizwa muri CRAP ya RUD URUNANA, muri Gicurasi 2015,  nkuko iki kinyamakuru kivuga, Gavana ubwo yari Liyetona yagabye igitero ku baturage ahitwa i Miliki muri Teritwari ya Lubero yica abaturage 800, afatanije na Major Kizito ufungiwe ibyaha by’intambara muri Congo Kinshasa, muri Kanama 2015 n’aho bateguye igitero kishe  abaturage 1200 ahitwa i Bwavinwa.

Ubu bwicanyi bwose nibwo bwatumye abaturage bo muri Lubero bivumbura bashinga Defense civile yitwa MAI MAI CANDAYIRA ,mu mujinya utoroshye Mai Mai Candayira, yateguye igitero simusiga ahitwa Mashuta muri Gurupoma ya Mukeberwa kuwa 07 Gashyantare 2016, gihitana Gen.Major Ndibabaje Jean Damacsene alias Musare,n’uwari ushinzwe ibikorwa bya Politki Major Milowu. Turacyakurikirana aya makuru…

2019-10-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ubwanditsi 16 Oct 2018
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Ubwanditsi 11 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu
POLITIKI

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Ubwanditsi 14 Dec 2018
Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo
Amakuru

Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Ubwanditsi 06 Jul 2021
Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi
Mu Mahanga

Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi

Ubwanditsi 13 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru