• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Burundi: Umuyobozi ukomeye mu Ishyaka CNDD-FDD yahishuye umugambi wacuzwe wo kwikiza ‘abakeba’

Burundi: Umuyobozi ukomeye mu Ishyaka CNDD-FDD yahishuye umugambi wacuzwe wo kwikiza ‘abakeba’

Ubwanditsi 30 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umwe mu bantu bakomeye mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi yavuze ko umuntu uzumvikana yigisha ibitandukanye n’ibyo igihugu gishaka azoherezwa muri Tanganyika, imvugo yafashwe nk’ica amarenga y’ubwicanyi bwateguwe bijyanye na kamarampaka iri gutegurwa muri icyo gihugu.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwe mu bakomeye mu Ishyaka riyoboye u Burundi, Melchiade Nzopfabarushe, ari mu Migera mu Ntara ya Ngozi, akoresha amagambo akomeye yatumye bamwe bayasanisha no kuburira abateganya kwitambika ivugururwa ry’itegeko nshinga.

Ni amatora byitezwe ko azaba ku itariki ya 17 Gicurasi 2018, ashobora gusiga Pierre Nkurunziza yemerewe gukomeza kuyobora u Burundi kugeza mu 2034. Biheruka gutangazwa ko ishyaka riri ku butegetsi ryafashe umwanzuro ko kizira kikanaziririzwa gukangurira abantu gutora ‘Oya’.

Nzopfabarushe yumvikana agira ati “Umuntu w’umukeba hano mu Migera uzigisha ibitandukanye n’ibyo igihugu cyifuza, twebwe ntituri kumwe! Turamukarabye. Sibyo? [Abaturage barikiriza bati ‘Yego’] Turamukarabye, abe agenda.”

Yaburiye abo yitaga ‘abakeba’ ko CNDD-FDD yakoresheje ubwato, ati “tuzabushyira muri Karonge tumanurire muri Tanganyika bigire iyo bashaka. [Amashyi menshi]. Sibyo? Abashaka kujya mu bwato, tuzabubaha. Na kare amafi yari yabuze hano iwacu, muri aya mazi yacu, tuzabashyiramo bigire muri Congo n’amaguru. Ubwo ni ubutumwa.”

Icyatumye ibintu bigira uburemere kurushaho, ni uko Nzopfabarushe yavuze ko ari umugambi wateguwe mu gihugu hose na buri komini ati “kandi uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Aha ishyaka CNDD FDD rirubatse neza, mwabonye uko byagenze.”

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Ishyaka CNDDFDD, bwavuze ko “ryatunguwe no kumva amagambo yatangajwe ko ari aya Melchiade Nzopfabarushe, ashobora guhungabanya ubumwe n’imibanire y’Abarundi,” cyane ko ngo binyuranye n’ibitekerezo ishyaka rigenderaho.

Ryakomeje rigira riti “Ishyaka rirasaba Abarwanashyaka baryo kurangwa n’ubworoherane muri poliitiki, rikanasaba inzego z’ubutabera gukurikirana iki kibazo.”

Umuvunyi Mukuru, Nduwimana Edouard, nawe yamaganye izo mvugo yise ko zihembera urwango, mu gihe abaturage bitegura kwinjira muri kamarampaka.

Yagize ati “Urwego rw’Umuvunyi ruramagana imvugo z’umurwanashyaka wa CNDD-FDD, Melchiade, zitandukanye cyane n’umurongo ishyaka rigenderaho, zigamije guhembera urwango mbere ya #Referendum2018. Ukudahuza ibitekerezo birubaka bikanongerera imbaraga demokarasi.”

Biteganywa ko amashyaka 26 n’imiryango yigenga bizagira uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 1 Gicurasi.

Byitezwe ko Perezida Nkurunziza azakomeza kuyobora u Burundi, mu gihe manda yatorewe mu 2015 nayo yateje ibibazo, ku buryo imyigaragambyo y’abatarayemeraga, banagerageje kumuhirika ku butegetsi bigapfuba, yarangiye abaturage amagana bishwe naho abasaga 400,000 bakagana iy’ubuhungiro.

Melchiade Nzopfabarushe yavuze amagambo yatumye bamwe bayasanisha no kuburira abateganya kwitambika ivugururwa ry’itegeko nshinga mu Burundi

Perezida Nkurunziza Pierre n’abandu bayobozi bakuru b’Ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi

Umuvunyi Mukuru, Nduwimana Edouard, yamaganye imvugo yise ko zihembera urwango mu gihe abaturage bitegura kwinjira muri kamarampaka

2018-04-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2019
Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo
Mu Mahanga

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu
INKURU NYAMUKURU

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu
Amakuru

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru