• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umwanzi agucira akobo, Imana ikagucira akanzu. Hashize imyaka igera kuri ibiri Perezida Museveni wa Uganda yiyemeje gusimbuza ubuyobozi bwitorewe n’Abanyarwanda, abandi yita ko ari inshuti ze bamufata nka Sebuja. Bityo Uganda iba indiri y’imyitozo y’Abarwanya u Rwanda no gushakisha abajya mu mitwe ikorera muri Kongo ndetse no guhuza imitwe itandukanye.

Ntibikiri ibanga, abayobozi bakuru ba RNC bafite inzandiko z’inzira za Uganda, ariko Museveni yataye umutwe igihe abashyitsi be bakomeye aribo Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye Fils (amazina y’ukuri ni Ignace Nkaka) ndetse n’ushinzwe iperereza Lt Col Abega (amazina y’ukuri Jean Pierre Nsekanabo) yari yabatumiye kugirango bahuzwe n’indi mitwe bashyire ingufu hamwe batere u Rwanda bafatwaga n’ingabo za Kongo. Uwari ushinzwe icyo gikorwa ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwerane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, umuhutu w’intagondwa wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire.

Nyuma yuko abayobozi bakuru ba FDLR baherewe umurongo ngenderwaho wo kwihuza na RNC basubijwe muri Kongo baherekejwe na CMI nuko bageze ku mupaka bafatwa n’ingabo za Kongo bajyanwa I Goma. Mu gihe bajyanywe I Goma, Perezida Museveni yashatse gukoresha  miliyoni ebyiri z’amadorali, ni ukuvuga miliyari zirenga eshatu z’amashilingi ya Uganda ngo ayahe abayobozi ba Kongo babarekure. Bahise boherezwa I Kinshasa mu guhatwa ibibazo nyuma boherezwa mu Rwanda.

Maj Habibu Madathiru na Kayumba Nyamwasa

Ibyo Museveni yari yateguye byashyizwe mu bikorwa: Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ingabo za Kayumba Nyamwasa zari ziyobowe na Maj Habibu Madathiru ndetse na Capt Sibomana Charles baguwe gitumo na FARDC,  Habibu arafatwa naho Sibo aricwa, bari munzira berekeza muri FDLR muri zone ya Rutshuru, bamwe bakwiriye imishwaro abandi barafatwa batanga amakuru yaho bari bagiye. Habib niwe wari uyoboye ingabo bivuga ko we na bagenzi be bakuru bari bazi neza aho bajya. Nibo batanze amakuru yaho Mudacumura abarizwa. Ingabo za Kayumba zigera kuri 27 zabashije gucika igitero bagabweho babasha kugera  muri FDLR.

Ingabo za Kongo FARDC zafashe amakuru yatanzwe n’ingabo za Kayumba zari zigiye kwihuza niza FDLR,  n’ayatanzwe n’umukuru w’iperereza Abega ndetse na Bazeyi,  baba bafite amakuru meza yizewe yaho Lt Gen Mudacumura aherereye nyuma y’imyaka 25 ntawe umenya ibye.

Mudacumura yavuganye gake gashoboka n’itangazamakuru mu myaka 25 ishize nabwo kuri telephone, kandi  abasirikari benshi ba FDLR ntabwo bari bazi ibirindiro bye. Gake gashoboka yabonanaga nabo niwe wabasangaga, igihe yumvaga bacitse intege akababwira ko ibibazo biri hafi gusobanuka. Mudacumura wize ibijyanye n’itumanaho rya gisirikari mu Budage hagati ya 1985-1987,  yari azi ingaruka zo gukoresha itumanaho, niyo mpamvu yabyirinze. Akiva mu Budage nibwo yahise agirwa umukuru w’umutwe warindaga Habyarimana. Nk’umuntu wizewe, Mudacumura niwe watangije ibikorwa byo gutoza interahamwe mu Mutara akiva mu ngabo zarindaga Habyarimana muri 1992.

Kuba Mudacumura, wakuze mu bwana bwe yitwa Muhutu yari yavuganye n’ingabo za Kayumba, ni ikimenyetsi ko bahujwe n’umuntu ukomeye nka Perezida Museveni. Museveni wari uziko ahuje imbaraga mu gutera u Rwanda, ntabwo yari aziko atanze igisubizo cyo guca umutwe  FDLR, ubwo Lt Gen Mudacumura yapfanye n’abayobozi be ba hafi aribo Col Serge, Col Soso Sixbert, Maj Gaspard ndetse na 15 bamubaga hafi bakaba barafashwe matekwa.

2019-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Ubwanditsi 26 May 2019
Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Ubwanditsi 22 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika
INKURU NYAMUKURU

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC
Amakuru

Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Ubwanditsi 14 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru