• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri
Abanyarwanda babiri bakuriweho ibirego na Uganda

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Ubwanditsi 18 Feb 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, kuri uyu wa Mbere rwakuyeho ibirego ku banyarwanda babiri, Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija, bashinjwaga ibyaha byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu kwezi gushize Uganda yarekuye abandi banyarwanda icyenda bakuriweho ibirego, bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri icyo gihugu. Barimo barindwi barekuwe n’uru rukiko rwa gisirikare.

Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’inteko iburanisha yari ikuriwe na Lt. Gen. Andrew Gutti, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Cpt. Ambrose Baguma bwatangaje ko buhagaritse kubakurikirana, nk’uko New Vision yabitangaje.

Abanyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Abarekuwe kuri uyu wa Mbere bareganwaga n’abapolisi bakuru ba Uganda bashinjwa gutunga imbunda n’icyo bise “gushimuta Jackson Kalemera alias Ndinga na Lieutenant Joel Mutabazi.”

Ubwo yari mu rukiko, Umushinjacyaha Capt Baguma yavuze ko afite amabwiriza yo guhagarika gukurikirana abo banyarwanda babiri, Kabayija na Nzabonimpa.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko iburanisha namwe ba nyakubahwa bacamanza, abaregwa kuva ku wa 8 Ugushyingo 2019 bakurikiranweho gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, ariko mfite amabwiriza yo guhagarika ibirego byose baregwaga.”

Ntabwo yavuze impamvu ayo mabwiriza yahawe ashingiraho cyangwa uwayamuhaye. Gen Gutti yahise ategeka ko bahita barekurwa. Ibyaha baregwaga bihanishwa igihano cy’urupfu.

Abanyarwanda bamaze iminsi bafungirwa muri Uganda bashinjwa ko bafatanwe imbunda cyangwa se ko ari intasi z’u Rwanda, ugasanga ntibagezwa mu rukiko ahubwo bagakorerwa iyicarubozo rikomeye kugeza ubwo bamwe bahasiga ubuzima.

Uganda kandi ishinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku buryo abenshi mu batabwa muri yombi bahatirwa kuyijyamo, babyanga bikaba intangiriro y’iyicarubozo. Uganda inashinjwa kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda.

Kugeza ubu ibihugu byombi bikomeje gushaka umuti kuri ubu bwumvikane buke bumaze igihe, ndetse biteganyijwe ko ku wa 21 Gashyantare 2020 hazaba inama izahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, ku mupaka wa Gatuna.

Mu nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko “mu gushaka gusubiza umubano ku murongo, Uganda yakuyeho ibirego ku banyarwanda icyenda bari bakurikiranweho gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje ati “Ndasaba u Rwanda kubikora gutyo narwo ku Banya-Uganda basaga 50 bafungiwe mu Rwanda.”

Gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko uyu munsi hari abanya-Uganda icyenda barimo kurangiriza ibihano mu Rwanda, kandi bemerewe guhura n’intumwa z’icyo gihugu nk’uko biteganywa n’amategeko, kandi bari ku rutonde u Rwanda rwakwishimira gutanga.

Yakomeje ati “Mu bijyanye n’amasezerano ya Luanda, u Rwanda narwo rwahagaritse gukurikirana mu mategeko abanya-Uganda 15, bararekuwe.”

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, raporo igahererekanywa mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Umwanzuro wa kane uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda izandikira byemewe iya Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda.

Mu gihe byaba bikemuwe, inama ya Komisiyo ihuriweho yasabye ko inama y’abakuru b’ibihugu yazareba ku bijyanye no “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukora ibishoboka mu kuzahura umubano n’u Rwanda, nyuma yo kwakira ubutumwa bwa Adonia Ayebare, intumwa yihariye yari yohereje mu Rwanda.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, yavuze ko ku wa Gatanu yakiriye ubutumwa bwa Ayebare yari yohereje guhura na Perezida Kagame amushyiriye ubutumwa bwe.

Yakomeje ati “Yakiriwe neza. Uganda izafata indi myanzuro ifatika igamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byacu byombi.”

Ni ubutumwa Museveni atangaje ku nshuro ya kabiri, nyuma y’ubwo yatangaje ku munsi ubanziriza umwaka mushya wa 2020.

2020-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko RNC muri Uganda ikomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, ifashijwe n’abayobozi ba CMI

Uko RNC muri Uganda ikomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, ifashijwe n’abayobozi ba CMI

Ubwanditsi 14 Feb 2020
Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Ubwanditsi 08 May 2018
Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Ubwanditsi 11 Dec 2018
KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Ubwanditsi 09 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Aug 2020
Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball
Amakuru

Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 30 Jun 2022
RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet
IKORANABUHANGA

RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

Ubwanditsi 19 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru