• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nibwo inkuru yakwiriye Isi yose ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yatorewe kuyobora Umuryango Uhuriweho n’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa(OIF). Mu gihe hari abacinyaga akadiho babyishimiye, umunyapolitiki Twagiramungu Faustin, utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda we yabinenze, abatari bake baramwibasira.

Uyu munyapolitiki wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, ubu akaba arwanya Leta ari mu buhunzi, avuga ko ari ibintu bidasanzwe kuba Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF (Organisation internationale de la Francophonie) mu gihe ngo Igifaransa kitagikoreshwa mu Rwanda nk’ururimi rwemewe n’amategeko (Langue Officielle).

Mu butumwa bwe yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Twagiramungu avuga ko Mushikiwabo yatowe kubera ko yari ashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ngo mu gihe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakuyeho Igifaransa mu gihugu, yimakaza Icyongereza.

Ibi si ko abandi babibona, abantu batandukanye mu bitekerezo batanze kuri ibi byari bimaze kuvugwa na Twagiramungu, bagiye bamunenga ndetse bamwe banamusaba gusaza neza atanduranya.

Twagiramungu yagize ati “Ni ibidasanzwe kuba Madamu Mushikiwabo abaye umunyamabanga mukuru wa OIF, ku bw’uko ashyigikiwe na Emmanuel Macron, mu gihe Paul Kagame yakuyeho Igifaransa nk’ururimi rwemewe n’amategeko mu Rwanda (Langue Officielle) ku bw’inyungu z’Icyongereza”.

Uyu musaza w’imyaka 73 y’amavuko akomeza avuga ko u Rwanda rwirengagije Igifaransa byo ku rwego rwo hejuru, ruba umunyamuryango w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Uwitwa Karim Abdoul, yagize ati “Reka mbikubwire mu Kinyarwanda, rekeraho gusaza wanduranyije cyane,  Paul Kagame wirirwa uvuga amabi kubera amaco y’inda yawe uramuzi ko ari umugabo w’intwari kandi ugira impuhwe, nakugira inama yo kumusaba imbabazi ukazisaba n’abanyarwanda ukagaruka mu rwakubyaye ukareka kwangara”.

Ku bw’iki gitekerezo cya Twagiramuntu, benshi ntibemeranya na we ku kuba avuga ko Igifaransa kidakoreshwa mu Rwanda nk’ururimi rwemewe n’amategeko.

Iyikirenga Laurent ati “ Bwana Twagira, u Rwanda ntabwo rwigeze rukuraho Igifaransa ndetse nta nubwo rwigeze ruva mu muryango w’Ibihugu Bivuga Igifaransa, u Rwanda rubanisha neza Ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi zo ku Isi n’ururimi rwacu Gakondo(Kinyarwanda), ibyo ntabwo bihabanye n’amahame ya Francophonie”.

Manzi ati “ U Rwanda ni igihugu cy’i Kinyarawanda, gifata Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Igiswahiri nk’indimi zemewe n’amategeko”. Mungu Pascal na we ati “Urabeshya Bwana, Igifaransa ntabwo kigeze kivanwa mu ndimi zemewe n’Amategeko mu Rwanda, mu mashuri kiravugwa ndetse kikanigishwa, izo ndimi abyiri (Francais & Anglais) ndetse n’Igiswahili”.

Abanje guseka cyane, uwitwa Justin we yagize ati “Hahaha… Igifaransa kiracyavugwa mu Rwanda, ahubwo ni ikimwaro kuri wowe (Twagiramungu) kuko Louise Mushikiwabo yabaye umunyamabanga mukuru wa OIF”.

Uwimbabazi M. Aimmee, ati “Reba neza Igifaransa n’ubu kirahari kandi warakihasize uzanakihasanga muze(he)”. Vuningoma we yahise amutura indirimbo ya Rugamba Sipiriyani ‘Jya umenya gusaza [Utanduranyije cyane]’ ahita abihurizaho n’uwitwa Nesta agira ati “Iyo ushaje uba ushaje koko, n’amagambo urayitiranya, uti ‘a supprimé?? Ahubwo ndabona ari wowe wibagiwe Igifaransa”.

Twagiramungu Faustin ni umuyobozi w’Ishyaka RDI- Rwanda rwiza rikorera mu mahanga rikaba ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ku wa 19 Nyakanga 1994 kugera ku wa 28 Kanama 1995 yari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri iyi Leta arwanya. Ubu akaba aba mu Bubiligi ari naho akinira Politiki.

Ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, igira iti “Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo.

2018-10-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi

Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi

RUSHYASHYA 07 Jul 2026
Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ubwanditsi 06 Jul 2023
Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Ubwanditsi 04 Feb 2019

Igitekerezo kimwe

  1. katsinono
    October 13, 20186:40 pm -

    GUSAZA NI UGUSAHURWA. Aho ageze ubu ntashobora kumenya aho isi igeze.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo rya Rushyashya.net  rigenewe abasomyi
Mu Mahanga

Itangazo rya Rushyashya.net rigenewe abasomyi

Ubwanditsi 01 Sep 2016
Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL
POLITIKI

Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya
POLITIKI

Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya

Ubwanditsi 05 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru