• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Editorial 13 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nibwo inkuru yakwiriye Isi yose ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yatorewe kuyobora Umuryango Uhuriweho n’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa(OIF). Mu gihe hari abacinyaga akadiho babyishimiye, umunyapolitiki Twagiramungu Faustin, utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda we yabinenze, abatari bake baramwibasira.

Uyu munyapolitiki wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, ubu akaba arwanya Leta ari mu buhunzi, avuga ko ari ibintu bidasanzwe kuba Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF (Organisation internationale de la Francophonie) mu gihe ngo Igifaransa kitagikoreshwa mu Rwanda nk’ururimi rwemewe n’amategeko (Langue Officielle).

Mu butumwa bwe yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Twagiramungu avuga ko Mushikiwabo yatowe kubera ko yari ashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ngo mu gihe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakuyeho Igifaransa mu gihugu, yimakaza Icyongereza.

Ibi si ko abandi babibona, abantu batandukanye mu bitekerezo batanze kuri ibi byari bimaze kuvugwa na Twagiramungu, bagiye bamunenga ndetse bamwe banamusaba gusaza neza atanduranya.

Twagiramungu yagize ati “Ni ibidasanzwe kuba Madamu Mushikiwabo abaye umunyamabanga mukuru wa OIF, ku bw’uko ashyigikiwe na Emmanuel Macron, mu gihe Paul Kagame yakuyeho Igifaransa nk’ururimi rwemewe n’amategeko mu Rwanda (Langue Officielle) ku bw’inyungu z’Icyongereza”.

Uyu musaza w’imyaka 73 y’amavuko akomeza avuga ko u Rwanda rwirengagije Igifaransa byo ku rwego rwo hejuru, ruba umunyamuryango w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Uwitwa Karim Abdoul, yagize ati “Reka mbikubwire mu Kinyarwanda, rekeraho gusaza wanduranyije cyane,  Paul Kagame wirirwa uvuga amabi kubera amaco y’inda yawe uramuzi ko ari umugabo w’intwari kandi ugira impuhwe, nakugira inama yo kumusaba imbabazi ukazisaba n’abanyarwanda ukagaruka mu rwakubyaye ukareka kwangara”.

Ku bw’iki gitekerezo cya Twagiramuntu, benshi ntibemeranya na we ku kuba avuga ko Igifaransa kidakoreshwa mu Rwanda nk’ururimi rwemewe n’amategeko.

Iyikirenga Laurent ati “ Bwana Twagira, u Rwanda ntabwo rwigeze rukuraho Igifaransa ndetse nta nubwo rwigeze ruva mu muryango w’Ibihugu Bivuga Igifaransa, u Rwanda rubanisha neza Ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi zo ku Isi n’ururimi rwacu Gakondo(Kinyarwanda), ibyo ntabwo bihabanye n’amahame ya Francophonie”.

Manzi ati “ U Rwanda ni igihugu cy’i Kinyarawanda, gifata Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Igiswahiri nk’indimi zemewe n’amategeko”. Mungu Pascal na we ati “Urabeshya Bwana, Igifaransa ntabwo kigeze kivanwa mu ndimi zemewe n’Amategeko mu Rwanda, mu mashuri kiravugwa ndetse kikanigishwa, izo ndimi abyiri (Francais & Anglais) ndetse n’Igiswahili”.

Abanje guseka cyane, uwitwa Justin we yagize ati “Hahaha… Igifaransa kiracyavugwa mu Rwanda, ahubwo ni ikimwaro kuri wowe (Twagiramungu) kuko Louise Mushikiwabo yabaye umunyamabanga mukuru wa OIF”.

Uwimbabazi M. Aimmee, ati “Reba neza Igifaransa n’ubu kirahari kandi warakihasize uzanakihasanga muze(he)”. Vuningoma we yahise amutura indirimbo ya Rugamba Sipiriyani ‘Jya umenya gusaza [Utanduranyije cyane]’ ahita abihurizaho n’uwitwa Nesta agira ati “Iyo ushaje uba ushaje koko, n’amagambo urayitiranya, uti ‘a supprimé?? Ahubwo ndabona ari wowe wibagiwe Igifaransa”.

Twagiramungu Faustin ni umuyobozi w’Ishyaka RDI- Rwanda rwiza rikorera mu mahanga rikaba ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ku wa 19 Nyakanga 1994 kugera ku wa 28 Kanama 1995 yari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri iyi Leta arwanya. Ubu akaba aba mu Bubiligi ari naho akinira Politiki.

Ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, igira iti “Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo.

 

2018-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 01 Nov 2018
Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Editorial 14 Mar 2021
Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Editorial 26 Aug 2018
– Akumiro!  Uganda yahindutse intara ya RNC

– Akumiro! Uganda yahindutse intara ya RNC

Editorial 22 Nov 2019

Igitekerezo kimwe

  1. katsinono
    October 13, 20186:40 pm -

    GUSAZA NI UGUSAHURWA. Aho ageze ubu ntashobora kumenya aho isi igeze.

    Subiza

Leave a Reply to katsinono Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’Abarundi bari muri Centrafrika batashye
Mu Rwanda

Abapolisi b’Abarundi bari muri Centrafrika batashye

Editorial 02 Aug 2016
Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Golden States Warriors yabuze itike iyihesha gukina imikino ya nyuma ya NBA.
Amakuru

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Golden States Warriors yabuze itike iyihesha gukina imikino ya nyuma ya NBA.

Editorial 22 May 2021
Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi
Mu Rwanda

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Editorial 01 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru