• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Ubwanditsi 03 Jul 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abanyarwanda babiri bari bafungiye Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mbere yuko bagaruka mu Rwanda ku wagatandatu ushize, bavuze ko Uganda ikomeje kuba mbi cyane, ku Banyarwanda bajyayo.

Celestin Maniraguha, w’imyaka 39,  akaba akomoka mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, mu gihe Moses Rusa w’imyaka 64 y’amavuko akomoka mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo Celestin Maniraguha yajya Uganda mu gukora akazi ko k’ubwubatsi no gutwara imodoka nyuma gato y’umunsi mukuru wa Pasika uyu mwaka, ubu akaba akiguye mu kantu, kubera ko bamubeshyeye ngo ni intasi y’URwanda bityo bahita bamufunga mu gihe cy’ukwezi n’igice kandi afunzwe mu buryo buhabanye n’amategeko, muri icyo gihe cyose, bakaba bari bafungiye ahitwa Kisoro na Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda, ndetse n’ahitwa Mbuya,muri Kampala,  ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare muri Uganda.

Akaba yaravuze ko ubwo yasubiraga ku kazi ke Kisoro, shebuja yanze kumwishyurwa, ahubwo,  ahamagara polisi mu rwego rwo kugirango arege intasi y’URwanda iri mu gihugu. “Nashinjwe kuba intasi y’URwanda,” nkuko yabyivugiye, bityo, akaba aburira Abanyarwanda kujya mu gihugu cy’abaturanyi.

Nyuma yo gukorerwa iyicarubozo mu buryo bunyuranye, ngo kumukubita inshyi, no kumufungira mu gisa nk’ubuvumo, Maniraguha yaje kurekurwa nta cyaha ahamijwe n’ubushinjacyaha yoherezwa mu Rwanda.

Naho kuri Moses Rusa, yariyagiye gusura sewabo w’imyaka 100 ahitwa Rwentobo ho mu burengerazuba bwa Uganda, bityo afatwa ku wa 26 Kamena 2019, ubwo yari ategereje bisi imugarura mu Rwanda.  Nawe bamuregaga kuba maneko, banamubaza amashuri yize, nuko bamujyana mu magereza ya gisirikare Mbuya Kampala. “Muri kasho, twararaga ku isima mu cyumba gito cyane,” mu magambo ye, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru IKigali ku wa kabiri w’icyi cyumweru.  Akaba yarongeyeho ko gusenga igihe cyose aribyo byaturinze “ Naho ubundi  twanyuze mu iyicarubozo rikabije, ari nako twibaza niba tuzigera tugera imuhira ”.

Ubwo yari akiri muri Uganda, aho yari amaze iminsi itatu mbere yuko afatwa, Rusa yitegereje ukuntu Abanyarwanda bava mu Rwanda bafatwa, ariko Abanyarwanda baba muri Uganda ntabwo bagirirwa nabi muri rusange. Nubwo yakorewe iyicarubozo cyane, muri kasho, yavuze ko ibikangisho by’iyicarubozo byari igikangisho iteka, bityo bikaba byaratumaga asenga kugirango bekumukorera iyicarubozo “Nta mafaranga nari mfite, bityo ari nta numburanira, icyo nakoraga byari ugusenga gusa, kugirango ne gukorerwa iyicarubozo ” nkuko yabivuze.

Umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, kandi wanahoze ari umunyamakuru, Rusa yavuze ko bamurekuye atagiye mu rukiko, nuko bamwohereza mu Rwanda.

Kuba ubu yararekuwe, akaba ari mu Rwanda, isengesho rye ryambere, ni ugusengera ubutegetsi bwa Uganda kugirango burekeraho kugirira nabi Abanyarwanda bambuka bajya Uganda, mu rwego rwo gusura inshuti, cyangwa ku mpamvu z’ubucuruzi.

“Ndasaba Imana ngo ibihugu byacu bisubukure imibanire myiza, nkuko byahoze cyera,” Rusa.

Nuko aburira Abanyarwanda bose baba batecyereza kujya Uganda.

“Abo bafite gahunda yo kujya Uganda bagakwiye kuba babisubitse, muri iki gihe, bakazongera kujyayo Imana imaze gufungura umupaka,” Rusa.

Leta y’URwanda ikaba yaragiriye inama abanyarwanda kutajya muri Uganda, bavuga ko amagana y’abanyarwanda baribarafashwe batesekera mu minyururu idakurikije amategeko muri Uganda.   Abenshi muri abo bagarutse mu Rwanda, bagiye bavuga ukuntu bagiye bagirirwa nabi, n’ukuntu bagiye bavanwa mu modoka zinyuranye, ibyo kandi bikaba byarakorwaga n’abantu babaga bambaye imyenda ya gisivile, bityo ngo bakisanga mu magereza aho bamaraga amezi n’amezi ambasade y’URwanda itabizi.

Kigali kandi ikaba irega Kampala kuba yorohereza imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo guhungabanya URwanda, ikirego Uganda ihakana.

2019-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Ubwanditsi 07 Sep 2018
Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Ubwanditsi 29 Sep 2021
Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Ubwanditsi 13 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  
INKURU NYAMUKURU

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Ubwanditsi 24 Oct 2018
Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura
HIRYA NO HINO

Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura

Ubwanditsi 31 Jul 2018
Mu burundi:   Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi   bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba
Mu Rwanda

Mu burundi: Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Ubwanditsi 16 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru