• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura

Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura

Ubwanditsi 31 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Abo mu muryango wa Gen Kale Kayihura, wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda kuri ubu akaba afunze, mu mpera z’icyumweru gishize bagaragaje impungenge bafitiye amakuru avugwa y’uko Kayihura yaba yashyizweho uburinzi budasanzwe kuko ngo ashobora kwiyahurira aho afungiye, bo bavuga ko ibi babibona ahubwo nk’ikibazo ku buzima bwe kuko ngo ashobora kwicwa bikavugwa ko yiyahuye.

Kimwe mu binyamakuru byandikira muri Uganda cyasohoye inkuru ivuga ko Gen Kayihura ashaka kwiyahura yifashishije urushinge rw’umuganga we akitera umuti w’uburozi kugira ngo apfe mbere y’uko icyubahiro yari afite kiyoyoka areba.

Icyo gihe hanatangajwe ko Igisirikare cya Uganda cyabujije abaganga ba kayihura basanzwe bamuvura kumureba nyuma yo kumva ko yaba afite umugambi wo kwiyambura ubuzima.

Ibi ariko abo mu muryango wa kayihura barabyamaganira kure bavuga ko Kayihura atigeze abuzwa kubonana n’abaganga be yihitiyemo uko abakeneye, kandi yavuwe neza mu cyubahiro na UPDF aho afungiye, ndetse uyu muryango ukaba ushima ubunyamwuga bwagaragajwe n’abagore n’abagabo ba UPDF.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports irakomeza ivuga ko abaganga ba kayihura bakomeje kwitwara kinyamwuga mu kazi kabo, ahubwo ngo iyo nkuru yavuze ko kayihura ashaka kwiyahura abifashishije igamije kubaharabika.

Abo mu muryango wa Kayihura ariko bakaba bafite amakenga ko iyi nkuru yaba ishaka gutegurira abaturage kwakira iyicwa rishoboka rya Kayihura hakoreshejwe uburozi bikazuzuza ya nkuru yo kwiyahura akoresheje uburozi.

Aba rero bakaba barakomeje batanga abagabo bavuga ko nihagira ikintu kiba kuri Kayihura aho afungiye bitazaba ari ukwiyahura ahubwo bizaba byatewe n’izindi ngufu ziturutse hanze.

2018-07-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urusaku rw’abafana ba Mwiseneza Josiane rwajegeje ahaberaga Miss Rwanda 2019 (Video)

Urusaku rw’abafana ba Mwiseneza Josiane rwajegeje ahaberaga Miss Rwanda 2019 (Video)

Ubwanditsi 06 Jan 2019
Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Ubwanditsi 20 Sep 2022
Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Ubwanditsi 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Ubwanditsi 07 Jul 2017
U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus
POLITIKI

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Icyatumye Ingabo z’u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia
Amakuru

Icyatumye Ingabo z’u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia

Ubwanditsi 04 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru