• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare
Maj Gen Paul Lokech yasimbuwe ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo yari amazeho amezi atanu

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Ubwanditsi 04 Dec 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakoze impinduka mu gisirikare zasize Brig Gen Charles Okidi agizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere asimbuye Maj Gen Paul Lokech.

Impinduka mu buyobozi bukuru bwa Gisirikare zemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Richard Karemire.

Brig Karemire yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko Perezida Museveni usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda (UPDF) amaze igihe gito akoze izo mpinduka.

Brig Okidi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere aho yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare ku Cyicaro Gikuru kiri i Entebbe.

Yakomeje ati “Brig Gen Okidi yazamuwe mu ntera avanwa ku ipeti rya Colonel ku wa 27 Ugushyingo 2019 na Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF.’’

Gen Lokech yashyizweho ngo afashe gukurikirana imirimo y’ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo n’ibijyanye no guhuza ingabo z’iki gihugu.

Mu zindi mpinduka, Brig Gen Francis Takirwa wari ushinzwe ibijyanye n’Uburezi na Siporo muri UPDF yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri ishinzwe kurinda ubusugire bw’umupaka wo mu Burengerazuba bw’iki gihugu hafi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari ibibazo by’umutekano muke.

Ni umwanya yasimbuyeho Brig Gen Muhanga Kayanja woherejwe mu Ishuri rikuru rya Gisirikare mu gihe we [Takirwa] yasimbuwe na Brig Gen Wilson Muhabuzi.

Gen Takirwa yabaye mu nshingano zirimo kuba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri UPDF; Umuyobozi wungirije wa Diviziyo ya Kane ku Cyicaro Gikuru i Gulu; Umuyobozi w’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Singo; Umuyobozi wa Batayo ya Gatatu n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare n’Imyitozo muri Batayo ya 73.

Yanabaye ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare mu Mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu, anahagararira UPDF mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Perezida Museveni kandi yagize Brig Gen Sam Omara ushinzwe Umutekano muri Ambasade ya Uganda muri Algeria.

Maj. Gen. Paul Lokech ni we uri kugarukwaho cyane kuko yasimbuwe ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo nyuma y’amezi atanu awushyizweho.

Amakuru aturuka muri UPDF avuga ko Gen Lokech ashobora gusimbura Lt Gen Peter Elweru ku mwanya w’Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

2019-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Ubwanditsi 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwagaragaje inyungu yo kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro
ITOHOZA

U Rwanda rwagaragaje inyungu yo kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 06 May 2018
Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”
Amakuru

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Ubwanditsi 09 Jun 2022
CNLG yanyuzwe n’umwanzuro w’ubutabera bwa Amerika bwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyenyezi  wabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka
Mu Rwanda

CNLG yanyuzwe n’umwanzuro w’ubutabera bwa Amerika bwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyenyezi wabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka

Ubwanditsi 05 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru