• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»U Rwanda rwagaragaje inyungu yo kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro

U Rwanda rwagaragaje inyungu yo kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 06 May 2018 ITOHOZA

Abahagarariye u Rwanda, Indonesia na Norvège, mu Muryango w’Abibumbye bagiranye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa mu kongera ubwitabire bw’abagore mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Ibi biganiro byabaye ku wa 3 Gicurasi 2018 ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, byiga ku ngamba zashyirwaho kugira ngo intego igerweho ya Loni yo kongera umubare w’abasirikare b’abagore nibura ho 15% na 20% b’ababapolisi nibura bitarenze mu 2018.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza, yavuze ko asanga kongera umubare w’abagore babungabunga amahoro, bisaba gukuraho ubusumbane buheza abagore, kubahiriza ihame ry’uburinganire no gushyiraho ingamba zo kubibazwa mu gihe kubaha abagore no gushyira imbere agaciro kabo n’uburinganire bitakozwe.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bukwiye gufata iya mbere mu kongera umubare w’abagore bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kuko abayobozi beza bahindura umuco mubi usanzweho ukavamo amahirwe menshi.

Rugwabiza yavuze ko ibihugu bifite abagore benshi boherezwa mu butumwa bw’amahoro bikwiye gukorana n’ibindi, bikabisangiza iyo mikorere myiza n’ingamba bikoresha ngo bigerweho.

Capt. Lausanne Nsengimana, Umunyarwandakazi wagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique, yasangije abitabiriye ibiganiro ubunararibonye afite avuga ko kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro, bifite inyungu irenze gukumira no guhagarika imirwano.

Yavuze ko akazi ke muri ubu butumwa katari ukurinda ko habaho imirwano gusa ahubwo harimo no kwigisha no gusangiza ubunararibonye abandi bagore bo mu gihugu yakoreragamo.

Yagize ati “Abagore bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, bashobora kubaka umubano ukomeye n’abaturage bakabasha kubona amakuru, kurusha uko abagabo byagenda.”

Yakomeje avuga ko abakobwa bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo kwitabira cyane kujya mu nzego z’umutekano ariko hakenewe ubundi bukangurambaga kugira ngo uwo mubare wiyongere.

Ambasaderi Dian Triansyah Djani, uhagarariye Indonesia, yashimangiye ko hari impamvu nyinshi zo kongera ubwitabire bw’abagore mu butumwa bw’amahoro, ‘kuko nta mugore n’umwe uri muri ubu butumwa bw’amahoro urashinjwa ibikorwa ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa kudakora uko bikwiye ubutumwa.’

Ambasaderi wa Norvège, Tore Hattrem, yasabye ibihugu kwigira ku bindi kandi bigakorana kugira ngo intego yo kugira abagore benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni igerweho kuko bizatuma bugera ku ntego.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko kugeza ku wa 31 Kanama 2017, u Rwanda ari urwa kabiri mu kugira abapolisi benshi bari mu butumwa bw’amahoro bagera ku 1052. Ku mwanya wa mbere haza Senegal ifite 1319, Bangladesh ni iya gatatu na 953, Misiri iya kane n’abapolisi 866 na Jordan ikab iya gatanu kuko ifite 819.

Muri rusange u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu mu kohereza intumwa nyinshi mu kugarura amahoro ukomatanyije abasirikare n’abapolisi, bangana n’intumwa 6351 barimo abagabo 6,049 n’ abagore 302.

U Rwanda ni urwa gatatu mu kugira abagore benshi mu butumwa bw’amahoro kuko rubanzirizwa na Ethiopia (657) na Ghana (308).

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kwinjiza abagore mu butumwa bw’amahoro bifite intego zihariye, harimo no guhumura abagore n’abakobwa mu bihugu bimwe na bimwe baba bakoreramo.

Byiyongeraho kuba bituma intumwa z’amahoro zibasha kwisangwaho n’abagore cyane iyo bahuye n’ihohoterwa kuko baba babona harimo bagenzi babo, kugabanya amakimbirane n’ubushyamirane, gutanga urugero ku bagore bo mu gice gicunzwemo umutekano no kurushaho gutuma abaturage n’abana batekana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza, yavuze ko asanga kongera umubare w’abagore babungabunga amahoro, bisaba gukuraho ubusumbane buheza abagore

Loni yize ku ntego yayo yo kongera umubare w’abasirikare n’abapolisi b’abagore

Capt. Lausanne Nsengimana, Umunyarwandakazi wagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique, yatanze ubuhamya bw’akazi gakomeye abagore bakora mu butumwa boherejwemo

2018-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agahuru kimbwa kahiye

Agahuru kimbwa kahiye

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi  ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana

Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana

Ubwanditsi 29 May 2017
Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Ubwanditsi 12 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko
Amakuru

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Ubwanditsi 08 Sep 2022
Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma
HIRYA NO HINO

Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Ubwanditsi 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru