• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»U Rwanda rwagaragaje inyungu yo kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro

U Rwanda rwagaragaje inyungu yo kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 06 May 2018 ITOHOZA

Abahagarariye u Rwanda, Indonesia na Norvège, mu Muryango w’Abibumbye bagiranye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa mu kongera ubwitabire bw’abagore mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Ibi biganiro byabaye ku wa 3 Gicurasi 2018 ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, byiga ku ngamba zashyirwaho kugira ngo intego igerweho ya Loni yo kongera umubare w’abasirikare b’abagore nibura ho 15% na 20% b’ababapolisi nibura bitarenze mu 2018.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza, yavuze ko asanga kongera umubare w’abagore babungabunga amahoro, bisaba gukuraho ubusumbane buheza abagore, kubahiriza ihame ry’uburinganire no gushyiraho ingamba zo kubibazwa mu gihe kubaha abagore no gushyira imbere agaciro kabo n’uburinganire bitakozwe.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bukwiye gufata iya mbere mu kongera umubare w’abagore bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kuko abayobozi beza bahindura umuco mubi usanzweho ukavamo amahirwe menshi.

Rugwabiza yavuze ko ibihugu bifite abagore benshi boherezwa mu butumwa bw’amahoro bikwiye gukorana n’ibindi, bikabisangiza iyo mikorere myiza n’ingamba bikoresha ngo bigerweho.

Capt. Lausanne Nsengimana, Umunyarwandakazi wagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique, yasangije abitabiriye ibiganiro ubunararibonye afite avuga ko kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro, bifite inyungu irenze gukumira no guhagarika imirwano.

Yavuze ko akazi ke muri ubu butumwa katari ukurinda ko habaho imirwano gusa ahubwo harimo no kwigisha no gusangiza ubunararibonye abandi bagore bo mu gihugu yakoreragamo.

Yagize ati “Abagore bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, bashobora kubaka umubano ukomeye n’abaturage bakabasha kubona amakuru, kurusha uko abagabo byagenda.”

Yakomeje avuga ko abakobwa bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo kwitabira cyane kujya mu nzego z’umutekano ariko hakenewe ubundi bukangurambaga kugira ngo uwo mubare wiyongere.

Ambasaderi Dian Triansyah Djani, uhagarariye Indonesia, yashimangiye ko hari impamvu nyinshi zo kongera ubwitabire bw’abagore mu butumwa bw’amahoro, ‘kuko nta mugore n’umwe uri muri ubu butumwa bw’amahoro urashinjwa ibikorwa ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa kudakora uko bikwiye ubutumwa.’

Ambasaderi wa Norvège, Tore Hattrem, yasabye ibihugu kwigira ku bindi kandi bigakorana kugira ngo intego yo kugira abagore benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni igerweho kuko bizatuma bugera ku ntego.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko kugeza ku wa 31 Kanama 2017, u Rwanda ari urwa kabiri mu kugira abapolisi benshi bari mu butumwa bw’amahoro bagera ku 1052. Ku mwanya wa mbere haza Senegal ifite 1319, Bangladesh ni iya gatatu na 953, Misiri iya kane n’abapolisi 866 na Jordan ikab iya gatanu kuko ifite 819.

Muri rusange u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu mu kohereza intumwa nyinshi mu kugarura amahoro ukomatanyije abasirikare n’abapolisi, bangana n’intumwa 6351 barimo abagabo 6,049 n’ abagore 302.

U Rwanda ni urwa gatatu mu kugira abagore benshi mu butumwa bw’amahoro kuko rubanzirizwa na Ethiopia (657) na Ghana (308).

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kwinjiza abagore mu butumwa bw’amahoro bifite intego zihariye, harimo no guhumura abagore n’abakobwa mu bihugu bimwe na bimwe baba bakoreramo.

Byiyongeraho kuba bituma intumwa z’amahoro zibasha kwisangwaho n’abagore cyane iyo bahuye n’ihohoterwa kuko baba babona harimo bagenzi babo, kugabanya amakimbirane n’ubushyamirane, gutanga urugero ku bagore bo mu gice gicunzwemo umutekano no kurushaho gutuma abaturage n’abana batekana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza, yavuze ko asanga kongera umubare w’abagore babungabunga amahoro, bisaba gukuraho ubusumbane buheza abagore

Loni yize ku ntego yayo yo kongera umubare w’abasirikare n’abapolisi b’abagore

Capt. Lausanne Nsengimana, Umunyarwandakazi wagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique, yatanze ubuhamya bw’akazi gakomeye abagore bakora mu butumwa boherejwemo

2018-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Nord-Kivu : Abarwanyi 20 ba M23 bamaze kwicirwa mu bitero n’Ingabo za FARDC

Nord-Kivu : Abarwanyi 20 ba M23 bamaze kwicirwa mu bitero n’Ingabo za FARDC

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Ubwanditsi 07 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali
Mu Mahanga

Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali

Ubwanditsi 28 Sep 2016
Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka
Amakuru

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Ubwanditsi 12 Mar 2025
USA  : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga  nyuma y’uko iwe hapfiriye  Umuntu muburyo budasobanutse
ITOHOZA

USA : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga nyuma y’uko iwe hapfiriye Umuntu muburyo budasobanutse

Ubwanditsi 10 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru