• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Ubwanditsi 26 Sep 2016 ITOHOZA

Mu gihe Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi muri iyi minsi ari mu gihugu cya Israel, ku munsi w’ejo tariki ya 23 Nzeri 2016 yarasenze haba igitangaza gikomeye, benshi batangarira Imana. Ukurikije ibyo amaze igihe yigisha, icyo gitangaza akaba ari cyo kwandikwa mu Byakozwe n’Intumwa 29.

Ni mu rugendo rw’ubuhanuzi (Authentic Prophetic tours) Apotre Gitwaza n’abandi bari kumwe na we bari kugirira mu gihugu cya Israel gifite amateka menshi mu bijyanye n’iyobokamana. Nkuko bitangazwa n’abari kumwe na we muri urwo rugendo rw’ubuhanuzi barimo Pastor Barbra Umuhoza, ku munsi w’ejo bagiye gusengera ku musozi Carmel babona igitangaza cy’Imana.

Pastor Barbra Umuhoza avuga ko ubwo Apostle Dr Paul Gitwaza yari amaze gusenga bari ku musozi Carmel, hamanutse umuriro, wiyandikamo inyuguti nini ya ‘U’, ndetse babona n’ifoto irimo abamalayika babiri. Nyuma y’icyo gitangaza babonye n’amaso yabo, ngo hahise hagwa imvura mu gihe isanzwe igwa mu kwezi kw’Ukwakira, ibyo bikaba byatangaje abantu benshi.

-4146.jpg

Pastor Barbra Umuhoza

Pastor Barbra Umuhoza ari na we ukunze gusemurira Apostle Gitwaza akaba n’umwe muri Zion Temple bafite ibikorwa by’itangazamakuru mu nshingano zabo, yagaragaje ko ibyo babonye nta gushidikanya ari ibyo mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 29, igice gishya kitaba muri Bibiliya cy’ibitangaza Imana iri gukoresha Intumwa muri iyi minsi.

Mu butumwa yasangije abakristo ba Zion Temple, abanyarwanda n’abandi bamukurikirana, akoresheje Instagram, yavuze ko nyuma yo gusenga Imana yabiyeretse inyuze mu muriro. Ati:

(…..)Ejo hashize igihe twari dushoje gusenga aho twari tuyobowe na Apostle Dr Paul Gitwaza ku musozi Carmel hamanutse umuriro urimo abamalayika babiri bari bawuhagazemo hagati, uwo muriro wari mu ishusho ya U isobanuye Might God (Uwiteka) mu kinyarwanda. Eejo hashize wari umunsi w’ibitangaza bigaragara. #Israel #AuthenticPropheticTours #Acts29.

Iki gitangaza cyo kubonekerwa n’Imana, kibaye nyuma y’aho Intumwa Dr Paul Gitwaza amaze igihe yigisha ku gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa aho abwiriza ku gice cya 29 gisanzwe kitanditswe muri Bibiliya, agasobanurira abakristo ko muri iki gihe hari ibindi bitangaza bikomeye Imana iri gukoresha abakozi bayo batandukanye ku isi, mu ihishurirwa rya bamwe mu bakozi b’Imana bakomeye, ibyo akaba ari byo bikubiye muri icyo gice cya 29 (igice gishya) dore ko ubusanzwe igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kigizwe n’ibice 28.

-4147.jpg

Intumwa Paul Gitwaza

2016-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyerekezo gishya  2050:  Umuturage  azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Ubwanditsi 17 Dec 2016
Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Ubwanditsi 11 Jul 2017
Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Ubwanditsi 31 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y’igice cyo kwishyura ya Primus National League
Amakuru

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y’igice cyo kwishyura ya Primus National League

Ubwanditsi 13 Jan 2024
Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow
POLITIKI

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango
INKURU NYAMUKURU

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Ubwanditsi 20 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru