• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Ubwanditsi 17 Jan 2017 ITOHOZA

Nkuko tumaze iminsi tubibabwira munkuru zitandukanye perezida watowe muri Amerika arimo guhura n’ibibazo atari yiteguye kubera amagambo yagiye avuga. Gusa Trump ashobora kuba atorohewe bitewe nuko atigeze agira imyimenyerezo muri politike nabyo hari icyo byari kumufasha.

Ikiriho ubu ni uko perezida Trump usigaje iminsi mike ngo ahabwe ubutegetsi mu buryo bwemewe taliki ya 20 Mutarama 2017, yahamagaje abamushigikiye ndetse n’abamutoye abasaba guhaguruka bakaba maso kuko ngo abanzi baturuka mu ishyaka ryabademokarate n’abarepubulike barimo kumugambanira bikomeye kuburyo ngo bashobora kuba bafite umugambi utari mwiza kuri we, ariko avuga ko batazamushobora.

-5385.jpg
Iyo urebye Donald Trump muri iyi minsi ibibazo byaramwibasiye kandi ukabona ko aho biganisha atari ibintu bizaragira vuba aha, ni ibibazo bizajya bikururana.

Nkuko tubikesha The Jerusalem Post iki kinyamakuru cyandikirwa muri Israel kiravuga ko gifite amakuru yizewe neza avuga ko hari itsinda ry’abantu bavuye munzego zinyuranye z’iperereza z’Amerika zikaba zaragiye muri Israel kugirango babasobanurire ikibazo cya Trump. Nyuma y’ibisobanuro baje kubasaba ko igihe Trump azaba yageze muri White House hari amakuru y’ibanga yo kurwego rwo hejuru (Top Secrets) atagomba kumenyeshwa kubera imyitwarire afite.

Ibi bikaba bigaragara ko ibintu birimo gufata indi ntera kuko kuba perezida w’igihugu utizewe n’inzego zifatwa nk’umutima w’igihugu, bigaragara ko iminsiyawe iba ibarirwa kuntoke.

Yediot Aharonot wakoze iyi nkuru avuga ko hari amakuru akomeye Trump aramutse amenye ashobora gutuma agera kugihugu cy’Uburusiya na Iran ngo bigatuma umutekano w’isi uhungabana muburyo bukomeye. Amakuru arakomeza avuga ko inzego z’ubutasi z’Amerika zihangayikishijwe n’imikoranire ishobora kuba iri hagati ya perezida watowe Trump na Vladimir Putin bafata nk’umwanzi ukomeye w’Amerika.

Muri iyi nama yabereye mu ibanga rikomeye cyane , uyu munyamakuru yabwiwe ko urwego rwa National Security Agency (NSA) rwo muri Amerika, uwari uruhagarariye yabwiye bagenzi babo ba Israel ko bafite amakuru adashidikanwaho ko abarusiya bibye amakuru muruhande rw’abademokarate bakayaha Trump ndetse na Wikileaks, hakaba hari n’indi mikoranire bakeka ko iri hagati ya Trump na Putin.

Aha twabibutsa ko imikoranire iri hagati y’inzego z’iperereza hagati ya Amerika na Israel yashinze imiz kuva muri 2000.

-5384.jpg

Donald Trump

Nkuko twabibabwiye mu nkuru zahise, hari umurongo ibi bihugu byibihangage biba bigenderaho ndetse hakaba n’imigambi baba bafite bagomba gushyira mu bikorwa mugihe runaka batitaye k’umuntu uwariwe wese waba uri kubutegetsi. Birumvikana ko uwashaka kurogoya imigabo n’imigambi yabo bitamworohera. Kuri Donald Trump bimaze kugaragara ko adashaka umuntu wese wivanga mubuyobozi bwa gahunda ze, ariko akibagirwa ko udashobora kuyobora inzego zigusumbya imbaraga, ahubwo ugerageza kugendana nazo.

Iyo ukurikiranye neza usanga hari umurongo ubutegetsi bw’Amerika bwarangije gufata kugihugu cy’Uburusiya, hakaba hari ukuntu bashaka guhangana nabwo badakozwa kuba byakemuka munzira nziza. Iyo ukurikiranye intambara itutumba hafi y’imipaka ihuza Uburusiya n’ibihugu biri mumuryango wa NATO ubibona ko hari ikitagenda neza. Ubwo muri iki cyumweru abasirikare b’Amerika bagera kuri 3000 baherekejwe n’ibitwaro bya rutura bageraga muri Poland bakerekezwa gukambika hari y’umupaka w’Uburusiya nibwo umuntu yavuga ko ibintu atari shyashya.

-5383.jpg
Reuters ibiro ntaramakuru by’abongreza byatangaje ko mubo Trump yatoranije ngo bamufashe kuyobora Amerika hatangiye kugaragara imyumvire itandukanye niya shebuja. Uzaba ashinzwe ingabo Gen. James Mattis yavuze ko Uburusiya buza kumwanya wa mbere mubihugu bibangamiye umutekano n’inyungu z’Amerika akaba ariyo mpamvu bagomba kwitegura guhangana nabwo mubuyo bwose bushoboka.
Mattis yavuze ko yiteguye gukorana n’izindi nzego z’umtekano kugir ngo barebere hamwe uko bahangana n’Uburusiya, Ubushinwa na Islamic State ngo kuko nibo babangamiye Amerika bikomeye kuva intambara ya 2 yarangira. Ibi rero bivuze ikintu kinini kubareba kure.

Ibi byose rero Trump agomba kubyitaho agakomereza aho abandi bageze kabone nubwo hari ibyahinduka ariko akagendera mu murongo w’abandi. Bitagenze gutyo Trump azicara muri White House, hari abandi nabo bari kureba uko bazayicaramo ubutaha. Ikibazo ni ukumenya niba mugihe yakomeza imyitwarire afite ubu, ko yazarangiza mandat ye mumwuka nkuriya? Ese yakomeza kwicara ku ngoma ibarizwa muri White House mugihe abandi nabo babaza indi.

Hakizimana Themistocle

2017-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranyweho kuroga umugabo we

Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranyweho kuroga umugabo we

Ubwanditsi 30 Aug 2017
UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Ubwanditsi 29 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dorothy  umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana
ITOHOZA

Dorothy umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana

Ubwanditsi 13 Jun 2016
RIB Yerekanye Abantu Bakurikiranweho Ibyaha Bakoze Bifashishije Ikoranabuhanga
INKURU NYAMUKURU

RIB Yerekanye Abantu Bakurikiranweho Ibyaha Bakoze Bifashishije Ikoranabuhanga

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Abasirikare bakuru ( Officiers) 9 b’abarundi birukanywe nabi muri Centrefrique (Urutonde rw’amazina yabo)
ITOHOZA

Abasirikare bakuru ( Officiers) 9 b’abarundi birukanywe nabi muri Centrefrique (Urutonde rw’amazina yabo)

Ubwanditsi 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru