• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 04 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

1. Amavu n’amavuko ya Ingabire Victoire

Ingabire Victoire yavutse mu 1968, avukira mu yahoze ari Komini Ngororero (ubu ni mu Karere ka Ngororero). Amashuri abanza yayatangiriye mu ishuri ribanza rya Rususa, akomereza mu cyahoze ari Komini Butamwa (ubu ni Umurenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge), aho yimukiye akurikiye nyina, Therese Dusabe, wagiye kuyobora ikigo nderabuzima cya Butamwa kuva mu 1979.

Icyakora, Ingabire ntiyigeze atsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Ibi byatumye adakomereza amashuri yisumbuye no muri kaminuza. Nyina, kubera ubuyobozi yari afite, yamusabiye kwiga imyuga mu kigo cy’ababikira b’Abenebikira kiri mu cyahoze ari Komini Gishamvu, Butare. Aho yize ubudozi, ububoshyi n’imyuga ifasha abagore kwibeshaho.

2. Uburyo yagiye yinjira mu mirimo no mu buzima bwo hanze

Mu 1990, Ingabire yabonye akazi mu rwego rw’imisoro n’amahoro (Gasutamo), aho yakoreye muri Kagitumba mbere yo kwimurirwa Gisenyi mu 1992. Icyo gihe, akazi ke karazwi ko yagahawe ku buryo budasanzwe n’umuganga Emmanuel Akingeneye, wari inshuti ya nyina ndetse hari n’abavuga ko babyaranye umwana witwa Uwineza Regine.

Muri 1993, Ingabire yahungiye mu Buholandi aho yashatse kwiga amashuri, ariko abura ibyangombwa bisabwa (impamyabumenyi) maze yiga amasomo y’imenyerezamwuga mu ibaruramari, aho yaje kubona certificat. Ni nayo mpamyabushobozi ya mbere n’iya nyuma azwiho kugeza magingo aya.

3. Umugabo we yambuwe ubwenegihugu bw’u Buholandi

Umugabo wa Ingabire, Lin Muyizere, yambuwe ubwenegihugu n’u Buholandi mu 2014 nyuma yo kugaragara ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. N’ubwo yambuwe ubwenegihugu, akomeje gutera ingabo mu bitugu umugore we mu gukwirakwiza inyigisho z’ihakana rya Jenoside.

4. Yafashije nyina, ‘muganga w’urupfu’, guhunga ubutabera

Therese Dusabe, nyina wa Ingabire, yakoze Jenoside i Butamwa aho yakoreraga nk’umuforomokazi. Yicaga abagore batwite b’Abatutsikazi, agakuramo abana akabica abahanaguye ku rukuta. Ingabire yamufashije guhunga, amuha impapuro z’inzira zatumye agera mu Buholandi. Gacaca yamukatiye burundu mu 2009, ariko aracyidegembya.

5. Se nawe yagize uruhare muri Jenoside

Pascal Gakumba, se wa Ingabire, yari Burugumesitiri wa Komini Kibirira nyuma ya Jenoside. Mu 1996 yagombaga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko iminsi itatu mbere y’irahira, yarafashwe akekwaho uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi kuva 1990 kugera 1994. Yarekuwe mu 2002, yisubiza ubuzima mu 2004.

6. Yayoboye imitwe y’abajenosideri

Mu 1997, Ingabire yinjiriye RDR, umutwe washinzwe n’abahoze muri Leta yakoze Jenoside n’interahamwe. Yabaye umuyobozi wa RDR ku isi yose guhera mu 2000. Mu 2006, yayoboye FDU-Inkingi, ishyaka ryakomotse kuri RDR, rifite intego yo gukuraho ubutegetsi buriho no kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

7. Yahakanye Jenoside ku mugaragaro

Yagarutse mu Rwanda mu 2010 ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yabajije impamvu hatibukwa n’Abahutu, ibyo byerekanye imyumvire ye yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri. Yasuye n’imva ya Dominique Mbonyumutwa, umwe mu bashinze Parmehutu – ishyaka ryatangije ivangura ryagejeje ku iyicwa ry’Abatutsi.

8. Yarafunzwe arafungurwa abisabiye imbabazi

Mu 2010, Ingabire yatawe muri yombi azira ibikorwa byo guteza umutekano muke, gupfobya Jenoside no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba. Yahamijwe ibyaha mu 2012 ahanishwa imyaka 8, nyuma yiyongera igera kuri 15. Nyuma yo kwandikira Perezida Kagame amubabarira, yafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Nzeri 2018.

9. Yashinze DALFA-Umurinzi nka gisirikari cya FDU-Inkingi

Mu mwaka wakurikiye ifungurwa rye, yashinze ishyaka rya DALFA-Umurinzi ngo ritwikire ibikorwa bya FDU-Inkingi. Nta tandukaniro hagati ya Ingabire wa RDR, wa FDU n’uwa DALFA. Buri gihe ni wa wundi uharanira gusubiza u Rwanda mu mwijima w’amacakubiri. Amategeko y’u Rwanda amubuza gushinga ishyaka kubera amateka y’ubucamanza ye.

10. Akoresha itangazamakuru ryo mu Burengerazuba mu gukwirakwiza ibinyoma

N’ubwo afite amateka y’ibyaha bikomeye, Ingabire akomeje guhabwa urubuga n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC, CNN na Al Jazeera. Abanyamakuru b’Abanyaburayi bamugaragaza nk’ufunzwe azira ibitekerezo, bakirengagiza uruhare rwe mu gupfobya Jenoside. Ibi bitangazamakuru byamugize intwari, nyamara ni umunyabyaha wagiriwe imbabazi.

Urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kumenya ukuri ku bantu nka Ingabire Victoire. Nta mahoro, ubumwe cyangwa iterambere biva mu buhemu n’ibinyoma. Kumurwanya si ukumurwanya nk’umuntu, ahubwo ni ukurwanya ingengabitekerezo ye, kuko u Rwanda rwubakiye ku kuri, ubutabera n’ubwiyunge.

2025-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

RUSHYASHYA 15 Apr 2026
Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Ubwanditsi 16 Aug 2017
AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka

AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka

RUSHYASHYA 18 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars
Amakuru

Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Ubwanditsi 05 Sep 2022
Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya
ITOHOZA

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Ubwanditsi 22 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru