• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Ubwanditsi 06 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zatangaje ko zishe Afrika Gaspard wari ukomeye muri FDLR, Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega usanzwe ari umuyobozi w’uyu mutwe urwaya ubutegetsi bw’u Rwanda aracika.

Aya makuru yemejwe na Maj. Ndjike Kaiko Guillaume, komanda wa operasiyo Sukola 2 iri gukorerwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko Interview.CD yabitangaje gusa gucika kwa Gen. Omega kuri kuvugirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Afrika Gaspard yiciwe mu gace ka Runga, Tongo muri teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 4 Ukuboza. Ni mu gitero ingabo zahagabye.

Afrika Gaspard yishwe nyuma ya Asifiwe Manudi Nshimiyimana wari wungirije umuyobozi wa ’special force’ ya FDLR yitwa CRAP uherutse gufatirwa i Goma.

Ibitero kuri FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro birakomeje mu burasirazuba bwa Congo/Kinshasa. Amakuru aheruka muri Kivu y’Amagepfo avuga ko abarwanyi basaga 300 bamaze kurambika intwaro, abandi basaga 100 n’imiryango yabo barafashwe.

Imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ntabwo yorohewe n’ingabo za Congo mu ntara za Kivu zombi. Iyi mitwe ni FDLR, CNRD, FLN, RUD Urunana na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

FDLR yiciwe Gen. Mudacumura muri Nzeri, yafatiwe kandi abarimo Ignace Nkaka wamenyekanye nka La Forge Fils Bazeye ndetse na Lt. Col. Nsekanabo Jean Pierre wamenyekanye nka Abega; aba bo bamaze gushyikirizwa u Rwanda. Abarwanyi ba CNRD na FDLR bamaze iminsi bafatirwa muri teritwari ya Kalehe.

FLN iherutse kwicirwa Col. Muhawenimana Theogene (Festus) wicanwe n’abandi barwanyi bagera kuri 80. RUD Urunana yo yiciwe Gen. Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Afurika Jean Michel tariki ya 9 Ugushyingo. RNC yo yafatiwe Rtd. Maj. Habib Mudathiru na we wamaze kugezwa mu Rwanda.

2019-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho

Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho

Ubwanditsi 26 Dec 2019
Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Ubwanditsi 08 Dec 2021
Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Ubwanditsi 30 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

polisi yatangiye iperereza k’urugomo rw’impunzi z’abanyekongo bakoze basohotse inkambi ya Kiziba
INKURU NYAMUKURU

polisi yatangiye iperereza k’urugomo rw’impunzi z’abanyekongo bakoze basohotse inkambi ya Kiziba

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus
Amakuru

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Ubwanditsi 10 Dec 2020
Bitunguranye Meddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya bisubika igitaramo cye i Toronto
IMIKINO

Bitunguranye Meddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya bisubika igitaramo cye i Toronto

Ubwanditsi 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru