• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 20 Jun 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu Burundi umuriro wongeye kwaka nyuma  y’aho Perezida Petero Nkurunziza uyoboye Uburundi waherukaga gutangaza ko atazigera yiyemeza kwiyamamaza,ngo yavuye ku izima atangariza abayoboke b’ishyaka rye CNDD FDD ko ashaka kwisubiraho bamwe barabyishimira abandi barabirwanya cyane byatumye bamwe biyemeza gushinga ishyaka ryabo bakaryita PPD.

Nkuko amakuru dukesha Urunani rw’ibimenyeshamakuru abitangaza, Perezida Nkurunziza yavuze ko yafashe umwanzuro wo kongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi kugira ngo ahangane n’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa rifite abayoboke benshi cyane.

Abayoboke ba CNDD FDD bamwe batunguwe n’iki cyemezo cya Nkurunziza gusa ngo abenshi babyishimiye bakoma amashyi abandi bake barababara niko guhita bashaka uko bakwigobotora CNDD FDD bagashinga ishyaka ryabo rya PPD.

Mu mwaka wa 2015,benshi mu Barundi baturuka mu mashyaka atandukanye, amadini n’abari mu mashyirahamwe adafite aho yegamiye muri politiki, barimo n’abo mu ishyaka rya CNDD-FDD, bamaganye umugambi wa Nkurunziza wo kwica amasezerano ya Arusha,akitoza manda ya 3 gusa byarangiye ayoboye.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe mu mwaka utaha  wa 2020 aho mu minsi ishize byavuzwe ko Nkurunziza yashakaga ko umugore we Denise Bucumi ariwe wamusimbura ku butegetsi, abandi bavuga Hon. Révérien Ndikuriyo ukuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi FFB.

Muri Werurwe 2018 , ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza ryatangaje ko rimugize Umuyobozi waryo w’Ikirenga w’Iteka (Guide Permanet).

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’iminsi ibiri y’abayobozi bakuru b’ishyaka CNDD-FDD yabaye kuwa 09 -10 Werurwe, 2018, ibera ku ivuko rya Perezida Nkurunziza mu majyaruguru y’u Burundi, ho muntara ya Ngozi .

Mu itangazo ryasohowe nabagize ubuyobozi bukuru bwa CNDD-FDD, rigashyirwaho umukono na General Evariste Ndayishimiye rivuga ko “Hagendewe ku intambwe ishimishije Perezida Nkurunziza yagejeje k’u Burundi, Ubuyobozi bw’ishyaka bwafashe umwanzuro w’uko Perezida Pierre Nkurunziza ari Umuyobozi w’Ikirenge w’Iteka w’ishyaka ryacu. Ni mukuru wacu (imfura), akaba Papa wacu, umujyanama wacu, nta muntu n’umwe wakwigereranya nawe mu ishyaka CNDD-FDD.”

Hari umwe mu bayobozi bo hejuru b’ishyaka CNDD-FDD wabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa “AFP” ko ibyo bakoze atari ukwigana Kim Il Sung muri Koreya y’Amajyaruguru.

Ku rundi ruhande ariko hari ababibonaga nk’intambwe yo kugira Perezida Nkurunziza nk’umwami w’u Burundi none imvugo ibaye ingiro.

2019-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Amakosa 5 Umucamanza Theodor Meron asabirwa gukurwaho icyizere

Amakosa 5 Umucamanza Theodor Meron asabirwa gukurwaho icyizere

Ubwanditsi 23 Dec 2016
I Burasirazuba: Abayobozi b’Itorero Peresibiteriyeni biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

I Burasirazuba: Abayobozi b’Itorero Peresibiteriyeni biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 08 May 2016
Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 30 Jun 2016

Igitekerezo kimwe

  1. MBARUBUKEYE Jean Claude
    June 20, 20194:02 pm -

    Mbega byendagusetsa!Peter NKURUNZIZA ndumva abaye RUDASUMBWA w’abarundi!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’aho bamwihakaniye umunyapolitiki Chemisa yazanye ibigaragaza ko aziranye na perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho bamwihakaniye umunyapolitiki Chemisa yazanye ibigaragaza ko aziranye na perezida Kagame

Ubwanditsi 31 May 2018
Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi
IMIKINO

Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 Sep 2018
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda
Amakuru

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru