• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Ubwanditsi 29 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Inama z’ibanga kandi zitagira integuza,zimaze iminsi zivuza ubuhuha mu bagize Leta y’agatsiko kubegereye ibukuru kwa Petero Nkurunziza.

Zimwe ziraba,ziyobowe  na Petero Nkurunziza ubwe,  izindi zikabera hirya no hino mu bibanza by’ibanga ziyobowe n’abamwe mu bari bazwi ko ari basomambike ba Petero Nkurunziza.

Amakuru dukesha  inzego z’ubutasi za Nkurunziza n’uko mu bihangange bya Cndd Fdd, ubu bidacana uwaka na Nkurunziza. Ikidasanzwe kimaze kwigaragaza  muri izo nama ni uko hatangiye kubonekamo  ikumirana, urwikekwe  no  kutizerana hagati y’abagize agatsiko kari k’ ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, ari nayo marembera y’ ingoma ye.

Iryo kumirana riteye gute:

1.Mu nama zikoreshwa na Petero Nkurunziza, dufatiye ku iherutse kubera mu ngoro nkuru y’ishyaka Cndd Fdd i Bujumbura, hari abatarayijemo, ibisobanuro  byatanzwe akaba ari uko abataje harimo  abafatiriwe n’imirimo, abandi ni  abatishimiye kuyitabira.

Ariko amakuru yavugiwe mu bwihisho yageze kuri Rushyashya ni uko hikomwe abasibye kandi aribo bari bakenewe, avuga ko abo bataje batari batumiwe, bivuye ku rwikekwe  basigaye bafitiwe ku bijyanye n’imigambi  ya Petero Nkurunziza aho arimo guhindura itegeko nshinga ngo akomeze kuyobora igihugu.

2.Izindi nama zimaze imisi zibera mu ibanga (nk’uko bivugwa n’abitabira iza Petero Nkurunziza),zikunze kubera iwe izindi mu mazu ya bamwe mu bakuru ba Cndd Fdd, izindi zikabera mu rwihisho mu mazu y’inshuti  zigize  igice cya kabiri cyahejwe.

Impamvu ituma bo basa n’abakora ukwabo bavuga  ko ari ukubera  ko Petero Nkurunziza amaze kuberaka ko atakibizeye, kugeza n’aho akoresha amanama y’ibanga batarimo. Bakavuga ko bariho baritegura, kugirango niyabambura imyanya barimo mu buyobozi batazagwa bubamye.

Mu ntangiriro z’iyi migaga irimo kwiyasa  mu Gatsiko ka Petero Nkurunziza, biravugwa ko Petero Nkurunziza arimo apfa n’ibyo byegera bye , byo mu nzego z’umutekano na politiki (byahoze ku rugamba rwa Fdd),abavandimwe babiri  (Willy Nyamitwe na Aimé Alain Nyamitwe).

Ibyo byegera bye bikaba birega  Petero Nkurunziza ko yabambuye  ububasha bari bafite  bukomeye, kuko ubwa mbere aribo bamufashaga  gufata ingingo zerekeye igihugu.

Ariko aho haziye ba Nyamitwe 2 ,hari byinshi Petero Nkurunziza avugana n’ibyo  byegera bye byakera cyangwa bimusaba, akabanza  kugisha inama  abo bagabo 2 bitwako ari abanyabwenge b’ishyaka  Cndd Fdd, bikagera n’aho ahindura ingingo zimwe na zimwe aba yavuganye n’ibyo byegera bye [ Ibihangange ] ,bivuye ku kuntu  abo ba Nyamitwe batazemeje.

Ishyari rero rikaba ryahereye aho, ibyo bihangange bigera n’aho bitangira guhigira no gucukurira urwobo  abo banyamitwe 2, kugeza aho Willy Nyamitwe  yarusimbukaga  agiye kwicwa ,abandi bamutera amagambo kumugaragaro.

Kugeza aho aba ba Nyamitwe bahitamo guhungisha imiryango yabo hanze y’igihugu. Ariko aho hose,Petero Nkurunziza akaba yarakomeje kubakingira ikibaba  uko ashoboye, kuko kubwiwe aremeza ko ba Nyamitwe 2 bafite ibintu byinshi bamugejejeho, kurusha igihe yagirwa inama n’ibyo bihangange.

Bamwe mubamugendaho barahekenya amenyo

Icyuka kibi kikaba gikomeje gututumba ibikuru kwa Nkurunziza , cyagiye ahabona,aho hasohorewe icyegeranyo cya Banki nkuru y’igihugu mu mwaka wa 2017, Icyegeranyo cyerekana uko amafaranga  y’igihugu akoreshwa n’abategetsi , mu ngendo zo hanze, cyane cyane mu ngendo zakozwe n’abo ba Nyamitwe bombi  ,bakaba barakoresheje amafaranga angana n’ibice 50% by’amafaranga yakoreshejwe yose.

Bamwe muri ibyo bihangange bagikubise amaso  imitsi irarega ,bibutse ko hari abagejeje  ku myaka 10 batazi hanze y’Uburundi uko hasa, utibagiwe ko n’inda y’indege batayizi ,kandi  bizwi ko hari abariho bogera mu butegetsi bavunikiye.

Ibyo bihangange bikaba bimaze kuvugira ahagaragara  ko Petero Nkurunziza  akomeje  iyo ngendo yo kubakumira,akabarutisha abacangero (ba Nyamitwe 2), nawe ubwiwe batazamwihanganira.

Amakuru ava I Bujumbura avuga ko iyo mvugo imaze kugwa mu matwi ya Petero Nkurunziza, byatumye  akaza  urwikekwe n’amakenga yari afite kuri ibyo bihangange,[ ibyegera bye ] nawe yaje  kubivugira ku mugaragaro ko mu bagumyabanga b’imbere,harimo indyarya n’ababeshyi(escrocs) ,nta kindi bashoboye atari ukugumuka.

Kubwa Petero Nkurunziza, ngo urwo rwango ibyo bihangange bifitiye ba Nyamitwe ni urwitwazo, ahubwo ibyo bihangange biriho byitsitaza (nk’inyendamuvano) kuri ba Nyamitwe bishaka Petero Nkurunziza(nk’ikirya umuhini  cyototera isuka).

Amakuru agera kuri Rushyashya ,kandi yo kwizerwa,avuga ko hari ibihangange bisigaye bivugira ahabona  ko byarambiwe n’ingendo ya Petero Nkurunziza yo kuguma  abitambika ijambo, agatwara ishyaka n’igihugu uko abyumva, hanyuma  hagira ugize ngo  ashyikirije nk’igitekerezo iki  cyangwa kiriya  akebuye ,ibitanyuze Petero Nkurunziza ,akavuga ko bashaka kugumuka.

Bamwe muri ibyo byegera bya Nkurunziza  bakaba bamaze kurambirwa no kuvuga batarya umunwa ko izina rya Petero Nkurunziza barirambiwe k’ubutegetsi rikwiye guhindura ikibanza ,ntirigume kw’isonga, aho baguma barirangamiye nk’abateze umukiza kuva mw’ijuru.

Naho Petero Nkurunziza akaba amaze kubyumva, yasabye abo asigaranye yizeye bo mu nzego z’umutekano ko bakwiye kugaba, ibice  bikomakomeye abahirika ubutegetsi bakenera , bigakarizwa  umutekano (harimo nki Radio y’igihugu RTNB) n’amakambi amwe amwe ya gisilikare.

Ariko bagasabwa kubikora mw’ibanga rikomeye ,kugirango umwanzi wundi abarizwa mu batavuga rumwe nawe ntahave amenya ko ubutegetsi bujegera, abone aho amenera. Kuko kubwa Petero Nkurunziza ,kuribwa n’inzoka yo mu nda, bakongera bagomborwa n’iyo mw’ishyamba ,ubwo bubabare ntibabwihanganira.

Ariko igitangaje kiri muri uko kwikekana ,nk’uko tubibwirwa n’abari muri cndd-fdd ,ntawakwizera ko ako gatsiko  gasigaye karebana  ay’ingwe na Petero Nkurunziza hari icyo kafasha abarundi karamutse kamwambuye ubutegetsi, kuko kaba ari ako guhindura izina ry’ umuyobozi  gusa ,kubera ko iby’umugambi wo guteza imbere igihugu mu buyobozi bu bereye  bose ntabyo bakaziho.

Cyiza Davidson

2018-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Ubwanditsi 11 Feb 2018
Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Ubwanditsi 26 Jan 2024
Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Umunyarwanda arashinja Umubiligi kumukorera irondaruhu

Umunyarwanda arashinja Umubiligi kumukorera irondaruhu

Ubwanditsi 06 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sharon A.
    April 30, 20187:15 am -

    Ye weee, muranegura Nkurunziza?? Ni nkaho MURIMO kuvuga IBYANYU namwe.
    Umunyarwanda yaravuze ngo: IKIMUGA CYASETSE URUJYO!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa
Mu Rwanda

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi
Mu Mahanga

Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi

Ubwanditsi 19 Nov 2016
Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba
Amakuru

Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

RUSHYASHYA 28 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru