• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari, anaganira n’abacuruzi

Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari, anaganira n’abacuruzi

Editorial 25 Oct 2016 Mu Rwanda

Mu ruzinduko agira muri Mozambique, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yunamiye intwari zaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu zishyinguye mu mujyi wa Maputo ahiswe ‘Praça dos Heróis Moçambicanos’.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2016 yagejeje ijambo ku bacuruzi bo muri iki gihugu hamwe n’abarimu bo muri kaminuza.

Umukuru w’Igihugu yabagaragarije ko u Rwanda na Mozambique bisangiye umuhate mu kubaka ahazaza h’abaturage babo hafite ubwigenge n’ubukungu.

Yagize ati “Uko dukomeza gutera imbere, tuzi ko tutari aho dushaka kuba turi kandi ibikorwa byiza tumaze kugera bigomba kurindwa. Ibi byemezo byarafashwe nubwo hari abaterankunga n’amabanki batabibonaga nk’igice cyashorwamo imari.”

Perezida Kagame yabasobanuriye uburyo ubuyobozi bwakanguriye Abanyarwanda bose ngo bagire uruhare mu kubaka umuryango mushya utandukanye n’uwo u Rwanda rwagize mbere.

Agaruka ku bwiyunge bw’Abanyrwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagize ati “Ubwiyunge bwari busobanuye gutanga ubutabera mu kwimakaza ubwiyunge kuko nta yandi mahitamo twari dufite atari ukongera kubana.”

Yagaragaje uburyo u Rwanda rwakoresheje inkiko Gacaca, ati “Mu myaka itagera ku 10, inkiko Gacaca zaciye imanza miliyoni ebyiri zari kuba zaraciwe mu myaka 100 iyo ziba zarajyanwe mu nkiko zisanzwe.”

Yunzemo ati “Ubwo Abanyarwanda babonaga ko dushobora kurwanya ibitekerezo bya jenoside, ibindi byose byagaragaraga nk’ibidashoboka byarashobotse. Twize kandi gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane.”

-4478.jpg

Umukuru w’Igihugu yabwiye aba bacuruzi n’abarimu bo muri kaminuza muri Mozambique ko gusura igihugu cyabo bigamije guhuza ibihugu bya Afurika, yongeraho ko ari ingenzi ku iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Source: Izuba rirashe

2016-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Editorial 28 Dec 2021
Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Editorial 08 Nov 2017
Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe

Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe

Editorial 11 May 2018
Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Editorial 19 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni
ITOHOZA

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Editorial 14 Apr 2019
Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru
ITOHOZA

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Editorial 10 Jun 2017
Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa
ITOHOZA

Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Editorial 22 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru