• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Akumiro :  Perezida Mugabe  wari ufungiwe iwe yagaragaye mu ruhame “nivogonyo “

Akumiro :  Perezida Mugabe  wari ufungiwe iwe yagaragaye mu ruhame “nivogonyo “

Ubwanditsi 17 Nov 2017 Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe ufungiwe iwe n’igisirikare kuva kuwa gatatu w’iki cyumweru uyu munsi yagaragaye mu ruhame, anabwira abari bamwegereye yuko akiri Perezida w’igihugu.

Amakuru gukesha AFP n’ibindi bitangazamakuru muri Zimbabwe ahamya yuko kuri uyu wa gatanu Perezida Mugabe yitabiriye ibirori byo gutanga impamya bumenyi muri kaminuza ya Harare aho yavugiye ijambo rigufi ry’uko imihango y’ibyo birori itangijwe ku mugaragaro ariko ntiyafata undi mwanya wo kugira icyo avuga.

AFP igatangaza ariko yuko abari bicaranye na Mugabe imbere bayitangarije yuko yababwiraga yuko akiri umukuru w’igihugu. Muri iyo mihango yari yambaye ya myenda yambarwa mu birori bya za kaminuza.

Ntabwo ari ubwa mbere ariko Mugabe agaragara mu ruhame  kuko n’ejo kuwa kane amafoto mu bitangazamakuru yamwerekanye asuhuzanya n’ukuriye igisirikare kigerageza kumukura  ku butegetsi, General Constantino Chiwenga. Abo basirikare n’abandi bayobozi mu ishyaka rye bari bazinduwe no kumwinginga ngo yitangarize ku mugaragaro yuko arekuye ubutegetsi ariko ntiyahita abyemera.

 Nyuma y’uko igisirikare gihagaritse Mugabe ku butegetsi cyahise gitangira guta muri yombi abo icyo gisirikare kivuga yuko bari ku isonga mu gutuma umusaza Mugabe akora nabi. Abo barimo Minisitiri w’imari, Ignatius Chombo. Uyu ngo niwe wari ukuriye icyitwa G40 mu ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF.

Iyi Generation 40 ni igice bivugwa yuko gihakirizwa ku mugore wa Perezida, Grace Mugabe, kimwizeza yuko ariwe ugomba kuzasimbura umugabo ku butegetsi. Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko bigaragara yuko atagishoboye gutegeka ariko we akavuga yuko ashoboye.

Casmiry Kayumba

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya  ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ubwanditsi 29 May 2023
Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo  imodoka ye yari yibwe

Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe

Ubwanditsi 13 Sep 2016
Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar
POLITIKI

Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda
Amakuru

Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru