• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukena kandi yihagije ku mutungo kamere

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukena kandi yihagije ku mutungo kamere

Ubwanditsi 22 Jun 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko uko imyaka ishira indi igataha, abatuye Afurika bakomeza kubaho mu bibazo nyamara umugabane ufite abaturage benshi, ukaba unakungahaye ku mutungo kamere ukwiye kubyazwa umusaruro.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro yahaye abitabiriye Ihuriro ry’iminsi ibiri riganira ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika, ryateguwe n’Ikigo Nyafurika kigamije impinduka mu Bukungu (African Center for Economic Transformation-ACET) gifatanyije na Guverinoma ya Ghana.

Iri huriro riri kuba ku nshuro ya kabiri rigamije guha umwanya abikorera n’indi miryango itegamiye kuri leta wo kuganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu muri Afurika hibandwa ku bikorwa remezo, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije impinduka.

Ryitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo abakuru b’ibihugu, abaminisitiri muri guverinoma, abayobozi n’abahagarariye ibigo bya leta n’iby’abikorera bahuriye muri Ghana.

Perezida Kagame yasobanuye ko udashobora kuvuga impinduka wirengagije abantu n’umutungo kamere ukeneye gukoreshwa neza.

Yagize ati “Biragaragara ko Afurika ifite umutungo kamere wadufasha kwihuta cyane mu gihe twaba tubishaka ndetse ntacyo kwireguza. Ntiturabona igisobanuro cyo kuba Afurika ifite umutungo kamere ariko igakomeza gukena uko imyaka yicuma. Nta gisobanuro dufite cyo kumera gutya.”

Yagize ati “Turi kuvuga ku buryo bwo kugenzura uyu mutungo n’ubushake bwa politiki bugomba gukurikira ibyo bikorwa kugira ngo bidufashe kugera aho twifuza kugana.”

Perezida Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagaragaje ko Afurika ikwiye gukura imbaraga mu buryo bayifata ngo ubukungu bw’ibihugu byayo buzamuke.

Yagize ati “Uyu munsi ndavuga nka Perezida w’igihugu cyanjye ariko mpagarariye n’ubuyobozi bwa AU. Kuri njye birenze ibyo kuko buri kintu kiba ku mugabane kiba gifitanye isano n’ibindi ndetse ni iby’ingenzi ko tugaragaza ibikenewe gukorwa bizatugirira akamaro twese. Icyo ni cyo naje kuvuga hano.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe Isi yirengagiza Afurika bagasa n’abagaragaza ko ntacyo bibabwiye, bitwibutsa ko uko duharanira kunga ubumwe ni ko ubucuruzi buhuriweho muri Afurika buzatera imbere ndetse kunanirwa kubikora bifite ingaruka zikomeye.”

Yakomeje agaragaza ko intego y’ibi biganiro ari ugusuzuma amakosa akeneye gukosorwa.

Yagize ati “Nk’uko nabivuze, iby’ingenzi mu gushaka impinduka ni uguha ubushobozi abaturage bacu, kunoza imikoranire hagati ya Leta n’abikorera ndetse n’amategeko dushyiraho adufasha kugera ku ntego zacu nk’umugabane. Ikintu tugomba gusobanukirwa ni uko icyo guha agaciro atari uburyo wumva ikibazo ahubwo uko ugishakira umuti. Twemeranya ku bigomba gukorwa ariko haracyari ikibazo gikomeye cy’imyumvire.”

Iri huriro ryitabiriwe kandi na Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, batanze ibitekerezo ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika no ku buryo bwakoreshwa mu kuzishyigikira hibandwa ku ruhare rw’abashoramari n’abikorera bo ku Mugabane n’ab’ahandi ku Isi.

Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho nta kidasanzwe bitewe n’uburyo ibintu bikorwamo ndetse ashimangira ko n’ibindi bihugu byabigeraho.

ACET yatangijwe mu 2008 ifite intego yo kugaragaza ko Afurika ikeneye iterambere rirambye ry’umugabane mu by’ubukungu bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.

Perezida Kagame yakiriwe muri Ghana ku wa 21 Kanama 2018

2018-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Ubwanditsi 20 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho  isoko rusange muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho isoko rusange muri Afurika

Ubwanditsi 19 Mar 2018
Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka
UBUKUNGU

Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Ubwanditsi 23 Dec 2018
Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Ubwanditsi 07 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru